{Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, bishimira kuba ntawe ushobora kurembera mu rugo kuko ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2014-2015 bageze kuri 99%. Umuhigo ni ukugera ku 100% mu mpera za Mutarama 2015.}
Mu nama rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2014, abanyamuryango batangarijwe ko ubwisungane mu kwivuza bageze kuri 99%, abatishoboye bageze kuri 479 bakaba barafashijwe mu kwishyurirwa.

Kanyesigye Nathan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, atangaza ko kugira ngo ibyo bigerweho ari ubufatanye n’abaturage ndetse n’ibigo by’abikorera bikorera muri uwo murenge.
Agira ati “Ubwitange bw’abaturage ubwabo ndetse no gukorana neza n’abikorera byatumye abatishoboye tubishyurira, ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2015 turaba tugeze ku ijana ku ijana, mu bwisungane mu kwivuza.”
Munyankindi uhagarariye FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo yavuze ko muri iki gice cy’umwaka ni ukuvuga mu gihe cy’amezi atandatu gusa, hari amahugurwa menshi yahawe abanyamuryango ku iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo kwishakira umuti w’ibibazo bahura nabyo no kwihutisha iterambere.

Ku bijyanye n’iterambere hakozwe imihanda ingana na 80% ku buryo kugeza kuri 90% umurenge wose ugendwamo n’imodoka.
Mu rwego rwo gukomeza kwigira, barateganya kubakira amacumbi abaturage babiri batishoboye, kubaka iteme rihuza Gatare na Kabuye I, gukora urutonde rw’ingo zibana zidasezeranye, kongera imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi n’ibindi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gikondo, basaba urubyiruko guhaguruka bagakora, bakiga, bagaharanira kugera ku ntego, kurangwa n’ubuhanga n’ubwitonzi, kugira icyerekezo, kwirinda ibiyobyabwenge no guhanga n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, akaba n’umuyobozi wako, Paul Jules Ndamage, asaba abanyamauryango ba FPR Inkotanyi kwitabira gahunda z’Umuryango n’izigihugu kandi anashima ibikorwa abo mu murenge wa Gikondo bamaze kugeraho.
Agira ati “Ibikorwa byose mu gihugu bigamije ko umunyarwanda atera imbere, akabaho neza nta pfunwe ryo kwitwa umunyarwanda. Kuva kera abanyarwanda ntibigeze bategereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise; iyo idahise rero ntikaza, iyo kataje uwari ugategereje arapfa.”
Muri iyo nama rusange ya kabiri bakoze muri uyu mwaka, banaganirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro, Vianney Kagabo, aho yabagaragarije ko mu kigega ubu hagezemo amafaranga asaga Miliyari 24, kandi amafaranga ashyirwa muri icyo kigega areba cyane iterambere ry’urubyiruko.

Kagabo akomeza atangaza ko kugeza ubu inzitizi ihari ari uko habaye ukudohoka mu gutanga inkunga, kuko ubu itangwa cyane n’abakozi bayitanga ku mushahara wabo. Asaba abanyamuryango ba FPR ko bashishikariza abanyarwanda bose kugira Ikigega cy’Iterambere Agaciro icyabo, bakacyiyumvamo kuko kizagirira agaciro bose ntawe usigaye.
Uretse ikiganiro ku Kigega cy’Iterambere Agaciro, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gikondo, banaganirijwe ku muco w’ubutore. Rucagu Boniface, Umutahira mukuru yabasabye kwanga ikibi, bagakunda icyiza, bakirinda ikibi bavuga icyiza.
Agira ati “Umuco w’ubutore ushingiye ku kubaka ubunyarwanda, wirinda ivangura rishingiye ku moko, amadini,uturere… Icyo umuntu yaba aricyo cyose, akumva ko ibyo byose biri hasi y’ubunyarwanda. Umunyarwanda nyawe ni ukunda igihugu agakunda n’abacyo.”

Anabibutsa ko abanyarwanda bakwiye kumva akamaro k’ubunyarwanda bakabitoza n’abana babo. Anagaragaza ko ubunyarwanda butari buhagije kubohora igihugu hatarimo kugikunda.
Nyuma y’ikiganiro, abayoboke ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Gikondo, bakusanyije inkunga yo gushyira mu kigega y’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 71.




Ibitekerezo 0