Mucyo Charles aravuga ko atarashobora kwiyumvisha uburyo isambu ye ya hegitari 2 iri mu Murenge wa Ndera mu Mujyi wa Kigali, yatejwe cyamunara ku mafaranga miliyoni 5.
Mucyo yafashe inguzanyo ya miliyoni 7 muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda ishami rya Kora riherereye mu Karere ka Gasabo, Hari mu mwaka wa 2008.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuwa 31 Ukuboza 2009, rwategetse ko inzu ya Mucyo n’ubutaka bufite metero 40 kuri 60 bitezwa cyamunara ngo banki yishyurwe. Yari asigayemo ideni ry’amafaranga 6.300.000 Rwf.
Mucyo Charles avuga ko Umuhesha w’Inkiko yarenze kuri icyo cyemezo cy’urukiko, ateza cyamunara isambu ye yose ya hegitari ebyiri ifite agaciro ka miliyoni 87.900 Rwf.
Mucyo asobanura icyo yinubira muri aya magambo: "Icyemezo cy’Urukiko (No 0110/TGI/GSBO) cyasohotse kivuga ko bagomba guteza cyamunara inzu, ariko yari iteretse ku butaka bwa metero 60 kuri 40 gusa Umuhesha w’Inkiko Munyangeyo Themistocles we yararengereye agurisha hegitari 2 zose kandi azigurisha 5.210.000 Rwf gusa.”
Avuga ko ibyo umuhesha w’inkiko yamukoreye abigereranya na wa mugani uvuga ngo "Bamuhaye Butamwa yiyongeraho na Ngenda”
Ategereje igisubizo mu Nzego Nkuru z’Igihugu
Ikinyamakuru Izuba Rirashe gifite kopi y’ibaruwa Mucyo yandikiye Umuvunyi Mukuru, kuwa 22 Mutarama 2015, asaba kurenganurwa. Yahaye kopi Perezidansi ya Repubulika.
Muri iyo baruwa Mucyo aragira ati, "Bateza cyamunara, hagombaga gutezwa inzu n’ingobyi yayo ifite metero 60 kuri metero 40 kuko nta nzu itagira ingobyi yayo. Mu by’ukuri ntibyanumvikanaga ko isambu yose ya 87.900.000 Rwf yatezwa kuri 5.210.00 Rwf. Bigaragara ko habaye akagambane n’ibindi…nkurikije n’ibimenyetso byagiye bigaragara mu gihe cya cyamunara. Umuhesha w’Inkiko yagurishije ibitarakiwe icyemezo cya Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko yitwaje ko icyatanzweho ingwate cyose kigomba kugurishwa ariko ntekereza ko atari ko bigomba kugenda.”
Izindi ngingo Mucyo ashingiraho avuga ko yarenganyijwe, avugamo ko; "Umucamanza yirengagije nkana uko cyamunara yagenze avuga ko ntaho Mucyo [ari we njye] atashimishijwe n’igiciro cyatanzwe. Ibyo byaba ari ukwirengagiza inyandiko mvugo ya cyamunara yo kuwa 7/05/2010.

Iyo nyandiko mvugo na yo yarahinduwe (falsifie’) kuko "comments” nashyize ku nyandiko mvugo yandikishije intoki ntigeze nzibona ku yatanzwe n’umuhesha w’inkiko mu rukiko. Abagabo basinye ku nyandiko mvugo ntaho mbazi. Ikindi gitangaje ni uko nyir’ukugura Bwana Gashumba Emmanuel atigeze akandagira na rimwe ahabereye cyamunara. N’umunsi wa nyuma wa cyamunara uwamuhagarariraga (umeze nk’umukomisiyoneri) ni we watanze sheki yo kugura muri cyamunara, bigaragara ko byose byari byateguwe mbere.”
Mucyo asaba Urwego rw’Umuvunyi kohereza abantu bajya gusura isambu ye kugira ngo "ikibazo kirusheho kumvikana ku burengere bwabaye mu itezwa rya cyamunara”; agasaba ko inyandiko mvugo za cyamunara zasuzumanwa ubushishozi bwimbitse "kuko bigaragara ko habaye inyandiko mpimbano mu gihe cya cyamunara.”
Uyu mugabo anifuza ko "uwahawe muri cyamunara umutungo wa Mucyo Charles yaba aretse ibikorwa byose byahindura isura ya mbere y’uwo mutungo, igihe cyose ikibazo kitarangizwa burundu n’inzego zibifitiye ububasha.”
Urwego rw’Umuvunyi ntabwo ruratanga igisubizo ku busabe bwa Mucyo.
Hagati aho Banki y’Abaturage y’u Rwanda ikomeje kwishyuza Mucyo, kuko amafaranga yavuye muri cyamunara ari miliyoni 5 kandi Banki yaramugurije miliyoni 7.
Mucyo ariko avuga ko adashobora kwishyura andi mafaranga banki imwishyuza kuko ngo nta n’aho yayakura, kuko isambu ye bateje cyamunara mu buryo yita "ubw’amaherere” ari wo mutungo yari afite imbere n’inyuma.
Mucyo w’imyaka 60 y’amavuko yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko usibye no kwishyura banki, n’umuryango we ubayeho mu buzima bubabaje.
"Niho hantu h’amasaziro nari mfite, ni wo mutungo w’urugo nari mfite wonyine, nabonaga ariho hantu hazamfasha kwigisha abana banjye bagakomeza imibereho, n’igihombo gikomeye, nk’ubu agapansiyo kanjye ni gatoya, navugaga nti aha hantu hajyaga kuzamfasha ngeze mu zabukuru.”
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu dukurikirana iyi nkuru, twahamagaye Umuhesha w’Inkiko ushyirwa mu majwi muri iki kibazo ntitwabasha kumubona kuri telefoni ye igendanwa.
Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, we avuga ko iki kibazo ntacyo yakivugaho, kuko ngo icyemezo cy’urukiko kiba ari itegeko.

Ibitekerezo 0