Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega, yabwiye Izuba Rirashe ko uretse aba, n’abandi banyarwanda bose badafite icyo bakora kizwi n’amategeko bataha.
Ati "hari nka batanu baje kudusaba ibyangombwa; ni abantu bamaze imyaka myinshi ino batagira ibyangombwa by’ino batagira n’iby’u Rwanda, baje basaba ko Ambasade ko twabaha urwandiko rubambutsa imipaka bagataha; biganjemo Abanyarwanda baje gushaka imibereho ino cyangwa bari baraje barashutswe muri bya bitekerezo bishaje bitari byo ko u Rwanda rubahiga.”
Uretse gutahuka ku bushake, n’izi mvururu z’ubwicanyi zibasiye cyane cyane abanyamahanga babayeyo mu buryo bufifitse muri Afurika y’Epfo ni indi mpamvu ikomeye Ambasade y’u Rwanda ishingiraho ibasaba gutaha.
Ati "ubona bibasiye abajya mu duce tw’iwabo (quartier) gucuruzayo.”
"Abanyarwanda barushaho kugirira icyizere mu gihugu cyabo kurusha kurarikira amahanga, kuko hari igihe ibintu byari bimeze neza ubona bigize bitya bigahinduka bibi kubera imiterere, imyumvire y’abaturage, imiyoborere n’ibindi; iwabo w’umuntu niho hari umutekano kurusha ahandi.”
"Abadafite ikintu gifatika bakora bamenye ko bafite igihugu gitera imbere kandi gifite umutekano. N’abari mu Rwanda bajya bumva ibihuha ngo hanze hari amafaranga za Afurika y’Epfo, za Mozambique, za hehe babanze bashakishe ibishoboka iwabo mbere yo kwishora mu mahanga.”
Ku bijyanye n’Abanyarwanda bari muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Karega yashimangiye ko nta n’umwe wari wahura n’ikibazo, ndetse ko bari kurushaho kubasaba ko bagize ikibazo bahita bagana Ambasade.
"kugeza ubu nta munyarwanda n’umwe wakomeretse, cyangwa watewe, cyangwa wasahuwe; turi kugerageza gukurikirana kandi turi kuvugana n’Abanyarwanda bahatuye.”
Ambasaderi Karega avuga ko izi mvururu z’abanyamahanga bari kwicwa ziri guhoshwa, kandi ko Ambasade y’u Rwanda kimwe n’izindi zose, bari gusaba Leta ya Afurika y’Epfo gukora ibishoboka byose igakomeza kubihosha.
Abafiteyo imiryango n’inshuti barahumurizwa
Ku banyarwandababa bafite imiryango cyangwa se inshuti muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Karega abahumuriza.
Agira ati "bimaze kugabanuka cyane kuko Leta yarahagurutse, Polisi, Amaradiyo n’Abanyamadini bose bari kubyamagana n’abafashwe mu cyuho barafungwa birimo guhoshwa.”
"Icyo nababwira ni uko batagira impungenge nyinshi kubera ko ubwo bugizi bwa nabi ntabwo ari politike y’igihugu ni abantu b’insoresore b’amabandi, na Leta yababajwe nabyo ndetse na za Ambasade zose zasabye ko babirwanya, biragenda bihoshwa n’amagambo yamagana asesereza abanyamahanga aragenda ahanirwa yamaganwa ku maradiyo hose.”
"Ubwo bugizi bwa nabi ntabwo ari politike y’igihugu, ni abantu b’insoresore, b’amabandi”
"Insoresore zirenga 70 zimaze gutabwa muri yombi zizira kwica no gusahura abanyamahanga.”
Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku Cyumweru yasubitse urugendo rw’akazi yagombaga kugirira muri Indonesia, kugira ngo ahangane n’iki kibazo, aho yijeje umutekano abifuza kuguma muri iki gihugu ayobora.
Uwifuza kujya muri Afurika y’Epfo yajyayo
Umunyarwanda waba ufite gahunda yihutirwa nko kwivuza, cyangwa kwiga muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo, abwirwa ko yajyayo.
Agirwa ariko inama yo kutajya cyane mu duce tw’imbere, ahubwo akagarukira mu murwa mukuru, cyangwa se akajya muri Hoteli izwi.
"turi kuganira na Leta, inzego zose zaba iz’umutekano tukaganira n’Abanyarwanda bose aho bari tukababwira aho batabaza bibaye ngombwa.”
Nta mibare ifatika y’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ariko Ambasade ivuga ko babarirwa mu barenga igihumbi.

Ibitekerezo 0