{Abayobozi b’amadini atatu akomeye muri Centrafrique ari bo Abagatolika, Abayisilamu n’Abangilikani btegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, baje kwitabira inama mpuzamahanga yo kubaka amahoro no kwigira ku masomo u Rwanda n’Isi bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’Inzira y’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.}
Iyi nama y’iminsi ibiri iteganyijwe kuva tariki 7-8 Kanama 2014, yateguwe n’imiryango itatu, umuryango ushinzwe gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu Aegis Trust, Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda riharanira kubaka Afurika nziza (RYAN: Rwanda Youth Action Network), n’Ihuriro ry’amadini mu Rwanda (Faith Based Organizations).
Umuyobozi mukuru w’iyi nama yiswe “Global Peace builders Conference”, Sheik Kayitare Suleiman, atangaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho ariko binatanga amasomo ku bindi bihugu biri mu bihe nk’ibyo rwavuyemo.
Agira ati “Iyi nama izadufasha gutanga ishusho nziza y’igihugu cyacu n’uruhare rw’Abanyarwnda mu gufasha abandi gushaka umuti w’ibibazo, no kugaragaza ko gutandukana mu madini atari impamvu yo gusenya igihugu, ahubwo ari ubwuzuzanye bwubaka igihugu.”
Jean Nepomuscene Sibomana uyobora Rwanda Youth Action Network atangaza ko iyi nama kandi izahuriramo impuguke zitandukanye ziturutse hirya no hino ku Isi, zizatangamo ibiganiro bigamije kubaka amahoro. Ikindi ni uko izaba inakangurira urubyiruko kugira uruhare mu kubaka amahoro ku Isi, no gushaka icyabateza imbere, aho kwemera kuba ibikoresho mu bikorwa by’ubwicanyi no gusenya.
Akomeza agira ati “Urubyiruko ni inkingi ikomeye ku iterambere n’amahoro arambye bya buri gihugu; ni ibisubizo mu kubaka Afurika n’Isi bitarangwamo intambara n’umwiryane ahubwo byubakiye ku ndangagaciro za kimuntu.”
Ibiganiro bizatangwa muri iyi nama bizaba bigamije kureba uko ibihugu nka Centrafrique na Sudani y’amajyepfo bimaze igihe mu bwicanyi hagati y’abanyagihugu, byakwigira ku mateka y’u Rwanda yo kuva mu mvururu bagana ku iterambere rirambye.
Biteganyijwe ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izafasha urubyiruko n’abanyamadini bo mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika, kutita ku bibatanya ahubwo bagahuriza hamwe kwiyubakira ahazaza h’igihugu cyabo.
Iyi miryango uko ari itatu ifite ubunararibonye mu kugarura bijyane n’amahoro, kuko Aegis Trust ari umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ukaba unafite icyicaro mu Rwanda, Rwanda Youth Action Network wo ni umuryango w’urubyiruko rwo mu Rwanda wavutse ku gitekerezo cyo gutabariza Abanyasomaliya bari bugarijwe n’inzara.
Ihuriro ry’amadini yo mu Rwanda ryo risanzwe rifite ubunararibonye bwo kunga abantu no gusana imitima bifashishije ivugabutumwa.

Ibitekerezo 0