Barimo Nyiramasuhuko Pauline wakoze Jenoside akanakatirwa ari we wa mbere mu bagore ku Isi, abasaba gusigasira ibyiza byariranze no kwirinda ibibi byaranze bamwe mu baryizemo, kugira ngo bazagirire akamaro igihugu.

Yabigarutseho mu muhango wo kumurika igitabo kiswe ‘Le Berceau de l’Education de Jeunes Femmes (Itetero ry’Abari), kigaragaza uruhare rwa ENDPK riherereye mu Karere ka Huye, mu iterambere ry’uburezi bw’abana b’abakobwa kuva rishinzwe, igikorwa cyabaye ku wa 17 Ukwakira 2025.

ENDPK ryatangiriye ku Gisagara mu 1952, ariko nyuma ryimukira i Huye mu 1956, rikomeza kuhaba kugeza none.

Amateka agaragaza ko kuva ryatangira kugeza ubu, ryizemo abakobwa 7000, barimo 2000 bahize mbere ye Jenoside, muri aba hakaba harimo abagiriye akamaro u Rwanda n’abandi baruteye akaga.

Ubwo Minisitiri Dr. Bizimana yerekwaga igitabo kivuga amateka y’iri shuri, yavuze ko ubuyobozi bwa ENDPK bukwiye kuzongera ingano yacyo, hakajyamo n’igice kigaragaza n’aho amateka yabaye mabi, kugira ngo ababyirukira muri iri shuri nayo bayamenye.

Ati ‘‘Muzacyongere, kandi mushyiremo n’uruhande rw’amateka mabi yabaye kuko nabonye uwanditse iki gitabo yarabitinye. Yatinye kuvuga ko Agatha Kanziga yize hano, ko Nyiramasuhuko yize aha ndetse n’ibyo yakoze nyuma, ko umugore witwa Mukarugomwa Agnès, yize aha. Babivuze babinyura hejuru, kandi ntibikwiye gucibwa hejuru.’’

Dr. Bizimana yavuze ko ibibi aba bagore bakoreye igihugu bikwiye kwandikwa kandi bikabwirwa urubyiruko kugira ngo rumenye ko kwiga gusa bidahagije, ko wamenya ubwenge bwo mu ishuri ariko ukaba umugome n’umutindi muri wowe.

Ati ‘‘Agatha Kanziga yari umugore wa Perezida Habyiramana, yize aha muri za 1960…Nyiramasuhuko yari Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango, yarangije aha mu 1964, akomoka hariya i Ndora, muri Gisagara. Muri Jenoside, ari mu bakanguriye abantu kwica no gufata ku ngufu urubyiruko, ahereye ku muhungu we n’umukazana we.’’

“Ubu yahamijwe Jenoside harimo n’icyaha cyo gutegeka gusambanya ku gahato abana b’abakobwa, afunganwa n’umuhungu we. Isi yose izahora yibuka ko ari we mugore wa mbere wahamwe n’icyaha cya Jenoside.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ibyo bitagaragaye mu gitabo ngo bigire isomo bibaha, ntibyaba ari byo. Batamenye ko Agatha Kanziga yashinze Interahamwe kandi yararerewe aha, abana ntibamenya ko bashobora kuba abahanga, ariko indangagaciro ntazo.’’

Minisitiri Dr.Bizimana yanakomoje kuri Mukarugomwa Agnès, umugore ukomoka mu yahoze ari Komini Kibayi, mu Karere ka Gisagara, agaragaza ko ubu aba mu Bubiligi, akaba ashyize imbere kwigisha urwango, mu gihe we n’umugabo we bakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu.

Yavuze ko aba bafite umwana babana mu Bubiligi witwa Laure Uwase w’umunyamategeko, bigisha urwango, ibituma aba mu irondabwoko nk’iry’ababyeyi be.

Ati ‘‘Uwo mugore ubu afite radiyo yise Ikondera, yirirwa isebya ubuyobozi bw’igihugu, ituka Perezida wa Repubulika. Ni umugore abantu bita ‘Mukaruharwa’. Mwumve umugore wahisemo kuba imbata y’urwango. No muri 1973 yigaga aha, mu batotezaga bagenzi be b’abatutsikazi arimo, yari ku isonga ryabo.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Bene izi ngero rero, mujye muzimenya ariko mutazigana! Izi ngero ni icyo mu kinyarwanda bita kirazira; ni ibidakorwa, uwarengaga kuri kirazira bavugaga ko yakoze ishyano.’’

Minisitiri Dr.Bizimana kandi yeretse abana biga muri ENDPK kudapfusha ubusa amahirwe bafite ubu yo kugira igihugu gitekanye, abasaba kwiga neza, bagamije kuvumbura ibyagira akamaro, kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kirusheho gutera imbere.

Yabibukije ko mu muco nyarwanda, umukobwa nta kibi kiba gikwiye kumuranga, akwiye guhora arangwa n’ubupfura, ubunyangamugayo kandi akaba nyampinga.

Iki gitabo cyamurikwaga cyanditswe na Murwanashyaka Justin, agamije kagaragaza ibikorwa bifatika by’iri shuri n’uruhare ryagize mu kubaka iterambere ry’umwana w’umukobwa.

Iri shuri ni rimwe mu akomeye yigisha abakobwa ariko afite amateka ashaririye
Iri shuri ni rimwe mu akomeye yigisha abakobwa ariko afite amateka ashaririye
Mu baciye muri ENDPK harimo na Kanziga Agathe (No.22) waje gushakana n'uwari Perezida Habyarimana Juvenal, anashinga Interahamwe zahekuye u Rwanda
Mu baciye muri ENDPK harimo na Kanziga Agathe (No.22) waje gushakana n'uwari Perezida Habyarimana Juvenal, anashinga Interahamwe zahekuye u Rwanda
Ifoto y'abanyeshuri ba mbere bize muri Ecole Sociale. Icyo gihe bari bakiri ku Gisagara, hari mu 1956. Abanyeshuri babaga bateze amasunzu
Ifoto y'abanyeshuri ba mbere bize muri Ecole Sociale. Icyo gihe bari bakiri ku Gisagara, hari mu 1956. Abanyeshuri babaga bateze amasunzu
Imwe mu nyubako za mbere z'ishuri rikiri i Gisagara
Imwe mu nyubako za mbere z'ishuri rikiri i Gisagara
Bamwe mu batangije ishuri rya ENDPK (Ifoto yafashwe mu 1980). Ni ababikira batambara ivara kuko umuyobozi wabashinze mu 1850 mu Bufaransa yahisemo ko biba bityo
Bamwe mu batangije ishuri rya ENDPK (Ifoto yafashwe mu 1980). Ni ababikira batambara ivara kuko umuyobozi wabashinze mu 1850 mu Bufaransa yahisemo ko biba bityo
Andi mazina y'abaharangije mu myaka ya mbere, naho haragaragaraho Kanziga Agathe
Andi mazina y'abaharangije mu myaka ya mbere, naho haragaragaraho Kanziga Agathe
Agatha Kanziga ari mu bize muri ENDPK nyuma aza kwandika amateka mabi mu Rwanda, aho abakiga aha basabwa kutazamwigana
Agatha Kanziga ari mu bize muri ENDPK nyuma aza kwandika amateka mabi mu Rwanda, aho abakiga aha basabwa kutazamwigana
Abiga muri ENDPK basabwe kutazigana bamwe mu bahanyuze boretse u Rwanda nka Kanziga, Nyiramasuhuko na Mukarugomwa
Abiga muri ENDPK basabwe kutazigana bamwe mu bahanyuze boretse u Rwanda nka Kanziga, Nyiramasuhuko na Mukarugomwa
Hari n'abayobozi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo n'Akarere ka Huye
Hari n'abayobozi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo n'Akarere ka Huye
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Muri byinshi byavuzwe, hibanzwe ku ruhare rw'ishuri mu kwita ku burezi bw'umukobwa ari nabyo bikubiye muri iki gitabo
Muri byinshi byavuzwe, hibanzwe ku ruhare rw'ishuri mu kwita ku burezi bw'umukobwa ari nabyo bikubiye muri iki gitabo
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasuye laboratwari abanyeshuri bigiramo, bamwereka ibyo biga
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasuye laboratwari abanyeshuri bigiramo, bamwereka ibyo biga
Minisitiri muri MINUBUMWE,Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye uruhare rwa ENDPK mu burezi bw'umukobwa mu Rwanda
Minisitiri muri MINUBUMWE,Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye uruhare rwa ENDPK mu burezi bw'umukobwa mu Rwanda
Murwanashyaka Justin wanditse iki gitabo ari kumwe n'umugore we mu muhango wo kukimurika
Murwanashyaka Justin wanditse iki gitabo ari kumwe n'umugore we mu muhango wo kukimurika
Dr.Bizimana yavuze ko abantu bakwiye gutinyuka kuvuga amateka mabi y'ibyabaye kugira ngo urubyiruko rukuremo amasomo
Dr.Bizimana yavuze ko abantu bakwiye gutinyuka kuvuga amateka mabi y'ibyabaye kugira ngo urubyiruko rukuremo amasomo