Nyuma yo kuzandikisha hagiye hagaragara ibibazo byinshi birimo ubujura bushingiye ku gukoresha indangamuntu z’abandi no kwiyandikisha kuri Simukadi z’umurengera mu nyungu nziza cyangwa mbi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umufatabuguzi muri RURA, Mukamurera Veneranda, yavuze ko bigitangira bari bazi ko kwandikisha Simukadi ari inzira izagabanya gukora ibyaha bimwe na bimwe kuko byari byafatanyijwe n’umushinga w’indangamuntu.

Gusa ngo uko babikekaga si ko byagenze kuko habaye ibibazo byinshi bibyarwa no kuba umuntu afite uburenganzira bwo kwiyandikishaho Simukadi nyinshi.

Iki kibazo kiri mu byatumye batekereza gusubiramo amabwiriza agenga ibyo kwiyandikishaho Simukadi, hagabanywa umubare w'izo umuntu yemerewe kwiyandikishaho.

Yagize ati “Ubu turiho turashaka uburyo bwo kugabanya umubare wa Simukadi umuntu yiyandikishaho, twasanze hari abarengereye bakagira nyinshi cyane bidasanzwe, ubu turiho turareba hagati ya Simukadi eshanu na zirindwi, noneho bikatworohera kubakurikirana.”

Naho ku bijyanye no kuba umuntu ashobora kwinjirira kuri nimero akabona umwirondoro wose w’undi, avuga ko ari ikibazo na cyo kiri kuganirwaho.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yatanze ingero za bimwe mu byaha byakozwe bishingiye ku itumanaho.

Yavuze ko ubwo Sosiyeti imwe y’itumanaho yari itangiye kugura ubutaka bwo kubakaho iminara abantu batangiye kwiyitirira abakozi bayo bagashuka abaturage ko bashimye ubutaka bwabo bityo bagasaba umuturage gufata amafaranga yo gushyira ‘Mazout’ mu modoka ngo baze kubapimira ubutaka ndetse bakabizeza kuzabagurira ku giciro cyo hejuru.

Modeste yavuze ko nubwo hari abagenda bafatwa ariko bigorana kubakurikirana kuko usanga hari abiyandikisha kuri simukadi nyinshi bamara kubona amafaranga bagahita bazifunga ndetse rimwe na rimwe ugasanga biyandikishije kuri nimero z’abandi.

Guhuza Simukadi ntibizongera ubujura

Kuri ubu hari kuvugwa ibyo kuba imirongo yose yo guhamagara mu Rwanda yazahurizwa kuri Simukadi imwe kuko ababishinzwe basanze birimo inyungu nyinshi ku mufatabuguzi.

Mukamurera avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge mu gihe iyi mirongo izaba ihujwe kuko buzaba ari uburyo bwiza bwo kudatakaza nimero mu gihe uvuye kuri Sosiyete imwe ugiye ku yindi ndetse bitume na za Sosiyete z’itumanaho zihatanira gutanga serivisi nziza.

Ati “Bifite inyungu nyinshi zitandukanye harimo kuba abashinzwe itumanaho bazasigara barwanira abafatabuguzi no mu kuzamura ireme rya serivisi babaha, ni ibintu biba byarizweho ariko ntacyo bizongerera abatekamutwe kuko nimero izaba ibaruye kuri nyirayo.”

[email protected]