IGIHE

Kizito Mihigo yataramiye abakirisitu bari bateranyijwe n’impuhwe z’Imana i Kabuga

0 29-04-2019 - saa 09:35, Muvunyi Arsène

Umuhanzi Kizito Mihigo uzwi cyane mu ndirimbo za Gikristu ziririmbwa cyane muri Kiliziya Gatolika, akomeje ibitaramo akorera abakirisitu hirya no hino muri za Paruwasi.

Kuri iki cyumweru, ubwo Kiliziya Gatolika ku Isi yose yizihizaga umunsi w’impuhwe z’Imana, uyu muhanzi yifatanije n’abakristu ba Diyosezi ya Kigali hamwe n’abandi baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu bari bateraniye i Kabuga mu karere ka Gasabo, bashimagiza ibyiza by’impuhwe z’Imana.

Mbere y’igitambo cya Misa cyatuwe na Arkepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Kambanda, Kizito yaririmbiye Imbaga y’abari aho indirimbo ze zitandukanye zirimo iyakunzwe cyane yitwa “Inuma”.

Mu gitambo cya Misa cyaririmbwemo na Korali “Christus Regnat”, Musenyeri Arkepiskopi wa Kigali, Antoni Kambanda, yagarutse cyane ku kamaro ka Ukaristiya avuga ko ari wo mutima wa Kiliziya.

Yakanguriye abakiristu bose guha agaciro Isakramentu ry’Ukaristiya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: “Niba ugiye mu kazi, nyura mu Kiliziya ubanze usuhuze nyir’urugo. Niba ugiye ku isoko cyangwa mu yindi mirimo, ukanyura hafi ya Kiliziya, wihatambuka utinjiyemo ngo usuhuze Yezu mu ukaristiya”

Musenyeri Antoni Kambanda kandi, yagarutse ku mbabazi abakristu bo mu Rwanda bakwiye kugira umuco wabo nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Iki gitambo cya Misa kitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi makumyabiri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Kabuga, Padiri Bahire Honoré , yashimiye umuhanzi Kizito avuga ko indirimbo ze zifasha abakristu kuzirikana impuhwe z’Imana, kwitagatifuza no kurushaho gusabana n’Imana.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata, nabwo Kizito Mihigo yaririmbye mu gitaramo cyabereye mu ngoro yitiriwe impuhwe z’Imana i Kabuga.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iya Pasika aherutse gusohora yise “Umuzukambere”, iyo yasohoye akiva muri gereza,“Aho Kuguhomba Yaguhombya”, “Nyir’imbabazi yarazitwanduje” ndetse n’izivuga ubutumwa bw’i Kibeho nka “Nyina wa Jambo”, “Umurwa w’Umwamikazi” n’izindi.

Kizito Mihigo yataramiye abakirisitu benshi cyane
Ku Munsi w'Impuhwe z'Imana nabwo yataramiye abakirisitu mbere y'igitambo cya Misa
Imbaga y'abakiristu yari yateraniye i Kabuga ku ngoro y'Impuhwe z'Imana
Kizito Mihigo yabanje gutaramira mu Ngoro y'Impuhwe z'Imana i Kabuga ku mugoroba wo kuwa Gatandatu

Kizito Mihigo aherutse gushyira hanze indirimbo ivuga ku munsi wa Pasika

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza