IGIHE

Prophet Sultan yerekeje muri Amerika aho yatumiwe mu biterane by’ubuhanuzi

22 8-05-2019 - saa 21:31, IGIHE

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, yerekeje muri Amerika aho yatumiwe muri Leta zitandukanye azakoreramo ibitaramo.

Prophet Sultan yahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2019, yerekeza muri Amerika aho ari kugirira urugendo rwiswe urw’ubuhanuzi ‘Prophetic Tour’.

Uyu muhanuzi ategerejwe ku ikubitiro mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington aho azakorera igitaramo cya mbere ku wa 18-19 Gicurasi 2019.

Igitaramo kizabimburira ibindi yagitumiwemo na Pasiteri Blaise wo mu Itorero rya New Covenant International.

Umuhanzi Irakoze Billy [Billy Jakes] usengera mu Itorero rya Sultan yabwiye IGIHE ko umubyeyi we mu by’umwuka afite ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa muri Amerika.

Mu magambo make yagize ati “Biteganyijwe ko azava muri Washington, agakomereza ivugabutumwa muri Leta zirimo Arizona, Maine n’ahandi hazagenda hatangazwa.’’

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Prophet Sultan Eric ni Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera Cosmos i Nyamirambo
Prophet Sultan yerekeje muri Amerika aho yatumiwe mu biterane by’ubuhanuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
MUTUME MOZES 2019-07-06 14:37:37

MWIRIWEBANTUBIMANA NIMUGIRE AMAHORO MUMENEZAKO YESU YAVUZEKO MUMINSIYIMPERUKA HAZADUKA ABAHANUZIBINYO BAFITE ISHUSHOYOKWERA ARIKO ADAKURIKIZA IBYIMANA ABO BAZAZIRURA IBIZIRA ABO IBISHARIRA BABYITO BIRYOSHYE YESU AVUGAKO MUZABAMENYERAKUMBUTOZABO MUKANGUKE MUSOMEBIRIYA YESU ATUMA INTUMWA YAZIBWIYE NIMUGENDEMUHINDURE ABANTU BABE ABISHWABAJYE ABAZEMERAMUBATIZE ABAHA UBUTWAREBWA BYOSE GUSENGERA ARWAYIBAGAKIRA NABADAYIMONI ARABABWIRA NTIMUGIRE ICYOMWITWA HABE IMYAMBARO CYANGWA AMAFARANGA CYANGWA IMVUMBA _ NB_ YESU YATEGESTE INTUMWANGO BATANGIRE UBUNTU KUKOBAHEREWE UBUNTU ABABWIRAKOWENYINE AZABAMENYE IKIBAKWIRIYE ARIWE YESU NONE UWO ARISHYUZA UWONUMUKOWASANI BIBIRIYA NUMUHANUZ I UTAVANGIWE MUZITUNGE MUNASOME MUGIRE AMAHORO NIMIGISHA AVAKUMANA AMINA OK

2
Nadine 2019-05-13 05:22:47

@Andrew koko se iyo ZOG ya escro Sultan barayifunze? Mana nagushimira nte koko udukijije iri bandi ngo ni Sultan ritaka umutwe ngo rirahanura rirya ibya rubanda. Uzi amafaranga yandiye, ashaka no kunshyira umupfumu we umuha gukora ibyo bitangaza ngo nanjye njye mbikora? Uziko iyo agusengera ukubwira ngo vuga ngo mu izina rya Sultan! Amafaranga yirirwa aturya se, ntavanyemo umutungo uhagije, ntiyihereje n’abana be kwiga muri America. Sha Sultan we, Imana irareba kandi ica imanza zitabera. Izakubaza, kandi bitinde bitebuka uzabona inyungu zibyo ukora ukiri mu isi.

3
Andrew 2019-05-10 12:58:39

Ese iyi ZOG siyo bafunze ko itujuje ibyangombwa? Ahubwo ikindi namenye ni uko uyu Munyemana wiyita Sultan ubu nta mupasteur asigaranye, abo bari kumwe bose batandukanye nawe kuko bamubwiye guhindura imikorere ye yo kubeshya abantu ko nibatanga ibyabo niho bazabona imigisha,kugeza naho bamwe bagurisha nibibanza byabo,abandi bakajya mu madeni . Ibye bikurikiranirwe hafi da.

4
BUGINGO Annanie 2019-05-09 16:00:09

Wow amahoro nimigisha bimubeho ,Isi yarikeneye Umuhanuzi nkawe rwose ,ngo imenye ukuri ,america keep shine kuko ubutumwa bwiza bukuziye .

5
BUGINGO Annanie 2019-05-09 15:54:27

Wow amahoro nimigisha bimubeho ,Isi yarikeneye Umuhanuzi nkawe rwose ,ngo imenye ukuri ,america keep shine kuko ubutumwa bwiza bukuziye .

6
Aurelie 2019-05-09 15:52:37

Prophet Sultan Eric Amahoro nimigisha bibe kuri wowe.urumubyeyi mwiza urumuhanuzi w ukuri!Imana izagukomereze umutima wo kwitanga

7
Jacques 2019-05-09 15:46:03

Uyu mugabo ntabwo ari umukozi w’Imana ni umu escrot....afite kdi imyuka akoresha mibi.... gusa Imana ijye umubabarira gusa ntakindi navuga! Ndamuzi kuva kera!

8
BUGINGO Annanie 2019-05-09 15:42:50

Turagukunda prophet ,urumuhanuzi Isi ikeneye muri ibi bihe rwose.

9
Linkon Paul 2019-05-09 15:27:12

Imana Ishimwe cyane kubwumushumba prophet Sultan amahoro nimiryisha biva kumwana bimubeho numukozi wimana isumba byose nkunda amagambo yukuri agira nurukundo agirira abakomeye naboroheje abanyamerika bafite umuryisha ukomeye kugendererwa nu muntu ukomeye nka Sultan Eric

10
keza amee 2019-05-09 08:06:57

Imana ishimwe kubwa America.Imana ihe Abanyamerica umutima wacyira

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza