IGIHE

Abanyamatorero 52 bahawe impamyabumenyi zibemera gukomeza Kaminuza mu iyobokamana

11 3-09-2018 - saa 09:50, IGIHE

Abayobozi b’amadini n’amatorero 52 bari bamaze imyaka ibiri biga amasomo ya Bibiliya, kuyigisha no kuyobora itorero, kuri uyu wa Gatandatu bahawe impamyabumenyi zibemerera gukomeza amasomo y’iyobokamana mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Mu masaha 520 aba bashumba b’amatorero arimo; ADEPR, Aba-Baptista, Kiliziya Gatolika n’abandi, bigishijwe amasomo 10 arimo; uburyo bwo kwigisha Bibiliya cyangwa gusobanura ibyanditswe, isezerano rya kera n’irishya, uburyo watambusa ubutumwa bwa Bibiliya.

Bahuguwe ku kumenya Imana, uko yihinduye umuntu kandi ikaba n’umwuka wera, akamaro k’umwuka wera, uburyo bwo mu mwuka bwihariye bw’umuntu.

Aba bashumba bigishijwe icyo itorero ari cyo, umurimo w’Imana, ubuyobozi n’amahame yo kwigisha ijambo ry’Imana. Amateka y’itorero n’uko twahindura abantu bakaba abigishwa ba Yesu.

Pasiteri Ndagijimana Charles, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya Bibiliya riherereye ku Gisozi, ryigishije aba bashumba yavuze ko babahaye impamyabumenyi kandi uyifite ajya muri Kaminuza zigisha iyobokamana.

Ati “Ni urufunguzo rwatuma umushumba akomeza muri Kaminuza, utayifite ntushobora kwiga Kaminuza mu by’iyobokamana.”

Akomeza avuga ko ibi bizatuma abanyamadini n’amatorero bubahiriza itegeko ririmo gutegurwa ry’uko umuntu wese uzaba umwigisha [Pasiteri, Padiri cyangwa Sheikh], agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Iyobokamana (Tewolojiya).

Umwe mu bahawe impamyabumenyi, Pasiteri Faustin Muzindutsi, umushumba w’Itorero Bethlehemu Miracle Church, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya mu ishuri rya Bibiliya kuko bifasha mu kwigisha abantu ijambo ry’Imana.

Ati “Ni ukugira ngo ibyo uvuga bibe ari ibintu wumva nawe wiyizeye, ko ari ukuri kandi wanabyize”.

Avuga ko buri mushumba wese ushinze itorero aba akwiye byibura guca muri aya mashuri ya bibiliya ndetse n’abavugabutumwa bikaba gutyo.

Mu bahawe impamyabumenyi mu iyobokamana harimo na Pasiteri Twahirwa Louis Dodo na Rev. Pasteur Fred Nyamurangwa b’itorero CELPAR. Muri uku kwezi hari abandi bashumba barenga 50 bazahabwa impamyabumenyi mu iyobokamana.

Pasiteri Muzindutsi Faustin umwe mu bahawe impamyabumenyi avuga ko hari icyo zizahindura mu kwigisha iyobokamana
Pasiteri Uwanyirigira Marie Ange wo muri Bethlehem Miracle Church amaze guhabwa impamyabumenyi
Pasiteri Ndagijimana Charles, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya Bibiliya ryigishije aba banyamatorero
Abahawe impamyabumenyi bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Pasteur Frere Cassien 2018-09-07 07:31:16

Nta soni bagira abigize abigisha mu by’iyobokamana, bagahindura ibyanditswe byera uko bishakiye.
Ibyo mvuga ndabibwira abagore babeshywe ngo ni abapasitori. 1Abakorinto 14:33-38; 1 Timoteyo 2:11-15; Abefeso 5:22-25; 1 Abakorinto 11:3-15

2
Khom 2018-09-05 04:09:05

@ Kabare. nshuti, ntabwo ari amadini yigisha ko Yesu ari Imana yihinduye umuntu ni Bibiliya Yera ibyigisha (1Timoteyo 3:16; Yohana 1:1-3; Tito 2:13). Yesu yabwiye abigishwa be ko iyaba bamukunda baba bishimiye ko ajya kuri Se kuko Se yamurutaga mu gihe yari mu isi yaracishijwe bugufi ari no munsi y’Abamarayika (Abaheburayo 2:9) ariko ababwira ko nagenda azabagarukaho ari mu cyubahiro cy’ubumana yari yarahozemo (Yohana 14:28; Yohana 17:5; Abafilipi 2:6). Yabaye umuntu aba Umugaragu w’Imana ngo aduhe urugero rw’uko natwe tugomba kuba abagaragu be (Matayo 11:29).
Kuba imfura mu byaremwe bisobanuye ko ari hejuru ya byose kuko umurongo ukurikira usobanura ko ari ukobyose byaremewe muri we kandi ari we wabiremye kandi ari nawe byaremewe (Abakolosayi 1:16). Yesu si ikiremwa ni Umuremyi (Yohana 1:3). Ni Imana si umuntu usanzwe (Abaheb. 1:8; Yohana 20:28). Bibiliya Yera ibigaragaza neza kandi umuntu wese uyisomye adafite izindi nyigisho z’abantu yigishijwe arabibona. Kutabyemera ni ukutizera ibyo Imana yahamije ngo kuko bidahuye n’ubwenge bwawe. Ibyo nibyo buyobe (APOSTASY). Abigisha ibyo akenshi ntibabwira n’abantu kwihana ibyaha, ntibanemera ko umuntu akizwa. Ni abanzi b’umusaraba wa Kristo, intego y’umwuka ubakoreramo ni ukugirango abantu bapfane ibyaha byabo bajye mu muriro utazima bo batanemera ko ubaho nubwo Umwami Yesu ubwe yabihamije (Mariko 9:43-49; Luka16:23-24).
Yesu atabaye Imana ntiyaba akiri Umukiza w’abari mu isi kuko "Umucunguzi w’Abisirayeli ni Uwiteka" (Yesaya 41:14). Turamusenga kuko ari Imana nk’uko na Sitefano na Pawulo bamusengaga (Ibyakozwe n’Intumwa 7:59,60; 2 Abakorinto 12:8-9). Ndagusabira ngo umuhishurirwe Umuremyi wawe wagucunguye ngo agukize ibyaha byawe (Matayo 1:21)

3
Khom 2018-09-05 03:40:57

4
Amon 2018-09-03 22:32:38

Ntabwo ndimo kumva iyo mpamyabumenyi babonye ubwoko bwayo n’ icyiciro ibarizwamo "system of education" mu Rwanda. Ese ishobora kubemerera gukomeza mu mashuri makuru yo mu Rwanda no mu mahanga? Ese iryo shuri riremewe muri Leta. Ibi ndabibaza kuko nanjye nifuza kwiga iby’ iyobokamana kandi nyuma yaho ngakomeza mu mashuri makuru.

5
Alpha 2018-09-03 15:46:37

Wowwww congs Pastor Faustin na Pastor Marie Ange ubupfura bwanyu, guca bugufi, ubunyangamugayo, byose biherekezwa no kuyoborwa n’umwuka w’Imana bizabageza kure cyane!

6
Ignace 2018-09-03 14:57:43

Kuminuza mu iyobokamana ntacyo buzahindura Ku myitwarire y’abo bayobozi bazwiho kwishakira imirire gusa n’ibyubahiro no kuramutswa mu mayira ngo Bishop,Pastor,Reverend, Musenyeri...binyuranye n’inyigisho za Kristo wamaganye iyo myitwarire,soma Matayo 23:9-12.Amadini asanganywe abo bayobozi bize tewolojia siyo yirirwa mu matiku yo kurwanira iyo myanya igabura,abandi bagashinjwa ubusambanyi,jenoside n’ibindi?Mu mateka y’uRwanda nta musaruro muzima wakwerekanwa wigeze uzanwa na tewolojiya kuko mu gihe cy’intumwa itabagaho,umuntu wese wabwirwaga ubutumwa akabwizera yabaga afite inshingano yo kububwira abandi nta yandi mananiza,somaYohana14:12.Ni nde wigishije kuruta intumwa za Yesu kandi bari abantu basanzwe batize mu mashuri ya ba Rabi y’icyo gihe?Iryo tegeko ryari rikwiriye kongera gutekerezwaho,naho ubundi rizaba rinyuranyije n’ubwisanzure mu by’imyemerere buteganywa mu itegeko nshinga.

7
Ruzindana 2018-09-03 12:28:27

Yes nibige naho gutekimitwe ngo nimpano, zitarimo agashuri ntibyavamo nabandi barebereho

8
Kabare 2018-09-03 05:39:41

Nanjye ndi umuvuga-butumwa.Ikibabaje nuko twese twitwa "abakozi b’imana",nyamara ntitugire UBUMWE nkuko imana idusaba muli 1 Abakorinto 1:10.Ikindi kandi,twigisha ibintu bidahuye.Byerekana ko twese imana idashobora kutwemera,kuko tuvuguruzanye.Urugero,amadini amwe yigisha ko Yesu ari "imana yihinduye umuntu".Nyamara Bible yigisha ko Yesu yaje ku isi yoherejwe na SE.Yesu ubwe,yigishaga ko SE amuruta (Yohana 14:28).Adusaba gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).Intumwa Petero,yigishaga ko Yesu ari "Umugaragu w’imana" (Ibyakozwe 3:13).Naho Pawulo,yigishaga ko Yesu ari "Imfura mu byaremwe".Mu cyongereza ni "The first born of all creatures".Bisobanura neza ko Yesu ari Ikiremwa cya mbere imana yaremye.Birababaje cyane kubona abize Theology benshi,bigisha ibinyuranye n’ibyo Bible yigisha.Babyita Apostasy.

9
zzztop 2018-09-03 04:27:52

Kiliziya Gatolika ifite uburyo ikora nta bantu bacu bariyo! reka reka!! abo si abacu ni abatwiyitirira rwose!

10
Joseph Sehorana 2018-09-03 03:47:23

Ariko se muvandimwe wanditse iyi nkuru, niba atari njye wibeshye hari aho wigeze wandika ishuli ryatanze izi mpamyabumenyi? Byakozwe ryari hehe? Please be professional!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza