IGIHE

Abakozi b’Imana bakwiye kongera umurava mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu-Ireney Mercy

16 9-10-2019 - saa 13:50, IGIHE

Umuramyi Safari Ireney Mercy ukora umuziki uhimbaza Imana yagaragaje ko igihugu gitekanye aho abaturage bishyira bakizana, Imana iha agaciro umutekano wacyo kuko itashyigikira umugambi wo gusenya ibyo abantu yaremye bubatse.

Ireney Mercy yatanze ubu butumwa agendeye ku bahanura ko hari ibibazo bizagwira u Rwanda we afata nk’ibinyoma by’abashaka amaronko.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko igihugu kirimo amahoro Imana itagisenya ahubwo ikomeza amaboko y’abagituye kuko si injiji ngo isenye ibyo yubatse.

Yagize ati “Abantu birirwa bavuga amangambure ngo mu Rwanda hazaba intambara cyangwa ngo haratutumba intambara, ubwo ni ubuhanuzi bw’ibinyoma buvanze n’ubujiji.’’

Yavuze ko mu mitekerereze ye asanga Imana itishimira ko hagira ubangamira abantu yaremye.

Mu butumwa bwe yasabye Abanyarwanda gufatana urunana mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho hirindwa abashobora kubinjizamo amabwire y’inabi.

Yakomeje ati “Ni byiza ko abakozi b’Imana baba abahanzi, abapasiteri n’abandi bahura n’Abanyarwanda benshi dusenyera umugozi umwe kugira ngo ibyagezweho birusheho gukomera kuko abishyize hamwe nta kibananira kandi Imana iba mu ruhande rwabo.’’

Safari Ireney agaragaza ko abayobozi bafite ubwenge bwo gukorera mu bumwe n’urukundo baganisha igihugu mu cyerekezo kizima cyiyemeje.

Buri gihugu cyose cyiyemeje gutera imbere kizirikana ko imbaraga zacyo zikomeye ziri mu rubyiruko nk’uruzaragwa ahazaza hacyo.

Uyu muhanzi umaze igihe mu muziki waririmbiwe Imana yavuze ko abo mu kigero cy’abahanzwe amaso bakwiye kwitwararika ngo hatagira ababayobya.

Ati “Urubyiruko mube maso kandi mukore ibyo Imana ishima. Mwumvire inama z’ababayobora, mwe kuyobeshwa n’ibyo mwumva cyangwa se mubona kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kugera ahakwiriye.’’

Mu mpanuro ze yanavuze ku bakijijwe bagenda biguru ntege mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu mu gihe hari abafite ibitekerezo byafasha ababakurikira.

Yatanze uru rugero yifashishije ijambo riri muri Bibiliya riboneka mu 1 Abami 2:2-3 rigira riti “Ubu ndagiye nk’uko ab’Isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose.’’

Ireney Mercy yavuze ko Abanyarwanda bazi neza akamaro k’urumuri kuko banyuze mu mwijima.

Ati “Aho twavuye turahazi kandi turasaba Imana gukomeza kutuyobora mu nzira y’Umucyo turimo hamwe no kwiyubaka no guhindura u Rwanda igihugu cy’amata n’ubuki. Birashimishije kubona abanyamahanga basigaye batwiyambaza ngo tubahe ku bumenyi dufite; ibyo byose tubikesha igihugu cyiza cyatejwe imbere n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ngereranya na Dawidi wo muri Bibiliya.’’

Izina rya Ireney Mercy ryazamuwe cyane n’indirimbo zihimbaza Imana nka “Yesu ntajya ahinduka” yakoze n’izindi yahuriyemo n’abahanzi batandukanye.

Uyu muhanzi afite album enye z’indirimbo zihimbaza Imana zirimo “Sinziringira umuntu”, “Yesu ntajya ahinduka”, “Uri imbabazi zanjye” na “Ninde utagushima.’’

Ireney Mercy ni umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, Umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu n’Umwanditsi w’Ibitabo. Kuri ubu ari kwitegura kwandika Igitabo yise “Kutimenya no kutisobanukirwa bituma umuntu atagera ku cyo yifuza vuba.’’

Umuramyi Safari Ireney Mercy yasabye abahanzi bagenzi be, abapasiteri n'abandi bakora mu ruhando rw'umuziki uhimbaza Imana kongera imbaraga mu gutanga ibitekerezo bigamije kubaka umuryango Nyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Asimwe frank 2019-10-13 09:27:01

Nukuri mukomereze aho turabakurikirana Imana ibahe umugisha

2
Asimwe frank 2019-10-13 09:27:01

Nukuri mukomereze aho turabakurikirana Imana ibahe umugisha

3
Asimwe frank 2019-10-13 09:27:01

Nukuri mukomereze aho turabakurikirana Imana ibahe umugisha

4
Ev Denise Ntaganira 2019-10-12 07:07:44

Imana iguhe umugisha ibyo uvuze nukuri gusa Imana ihe imbaraga abayikorera mu kuri no mu mwuka kuko hari abo satani ashobora no gukoresha ikaba ninzira,dushyire hamwe dus
Imana nayo izadusanga

5
Valentin 2019-10-11 09:42:20

Nukuri uwiteka abakoze imbaraga namavuta

6
Karambizi 2019-10-10 05:53:21

Ibitekerezo nkibi byubaka nibyo dukeneye nk’Abanyarwanda.

7
Asifiwe 2019-10-10 05:51:52

Birakwiye vraiment

8
David 2019-10-10 05:49:01

Urubyiruko rwacu rwumvireho

9
Kalimba 2019-10-09 19:19:26

Ibyo uvuze ndabizi cyane , hari abahanuzi bahanura ubugoryi ngo igihugu kigiye guterwa hhhhhhhhh ndabasetse cyane ....ntawavuma uwo Imana itavumye. Mercy Imana iguhe umugisha kubw ubutumwa bwubaka.very good

10
Michael J 2019-10-09 19:15:58

Mercy urumunyabwenge cyane kuva cyera , ujye ukomeza ugire umutima nkuwo wo gushishikariza abantu gukunda Imana no kugenda uko ishaka.Bless you

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza