IGIHE

Umwihariko w’igiterane ‘Africa Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 20

5 2-07-2019 - saa 13:52, Ishimwe Israel

Itorero Zion Temple Celebration Center rya Apôtre Dr Paul Gitwaza ryateguye igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 20.

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Gitwaza avuga ko inshingano itorero rifite ari “ugukangurira Abanyafurika gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye Afurika no kugendera muri uyu muhamagaro.”

Akomeza ati “Afurika igomba guhaguruka mu butunzi, mu bikorwa remezo no mu bwenge bwayo kuko indi migabane yarabyutse iriruka.”

Kuva mu myaka 20, igiterane cya Africa Haguruka cyaragutse ndetse kinahindura ubuzima bwa benshi binyuze mu masomo, impanuro n’ijambo ry’ubwenge rigitangirwamo.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka kimaze gitangijwe, Zion Temple yegereje ibikorwa muri benshi mu kurushaho kubasangiza ubumenyi butangirwamo.

Africa Haguruka ya 2019 iteganyijwe ku wa 4-11 Kanama 2019. Mu cyumweru izamara izabera kuri Stade ya IPRC Kicukiro (ETO Kicukiro).

Ni igiterane cyahawe insanganyamatsiko iri mu Gitabo cya Zefaniya 3:10 igira iti “Afurika zana abaramyi b’ukuri.”

Ibitaramo biba mu masaha y’umugoroba nyuma y’amahugurwa atangwa n’impuguke binyuze mu ngeri z’ubuzima zigereranywa n’imisozi irindwi irimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro binyuze muri ‘Africa Haguruka Summit’.

Izi nyigisho zitangwa kuva saa tatu kugeza saa saba n’igice, abazitabira biyandikisha mbere.

Pasiteri Robert Runazi uri mu bategura Africa Haguruka yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2019 ufite umwihariko kuko hari amahugurwa atazatangirwa aho igiterane kizabera nkuko bisanzwe.

Yagize ati “Uyu mwaka turifuza ko amahugurwa yo ku musozi w’uburezi twayajyana muri za kaminuza, abatumirwa tuba twatumiye bakaganiriza abanyeshuri n’abarimu babasanze aho bari.”

Mu batumiwe mu giterane uyu mwaka barimo abavugabutumwa nka Prof Vincent Anigbogu, Dr Ben Leong, Dr James Magara, Rev Clint Ross n’abandi.

Iki giterane kigiye kuba mu gihe Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi amaze amezi asaga atanu hanze y’u Rwandaaho yagiye gukorera ivugabutumwa rigamije gukingura amarembo y’itorero rye mu mahanga.

Africa Haguruka kuva yatangizwa mu 2000 yitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi barimo Dr. Bill Winston ufite Itorero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Living Word Christian Center, rifite abakirisitu barenga ibihumbi 22.

Yanatumiwemo kandi Umunya-Nigeria, Prof Vincent Anigbogu washinze Ikigo Institute for National transformation gitanga amahugurwa mu bantu batandukanye cyane cyane afasha abayobozi ku buryo bwo guhindura igihugu.

Igiterane cy’ububyutse cya ‘Africa Haguruka’ kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 20
Apôtre Dr Paul Gitwaza ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza Africa Haguruka mu kuzamura iterambere ry’abayituye no kubahembuza ijambo ry’Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Moise 2019-07-04 01:19:29

Byaba byiza mutubwiye uburyo bwo kwiyandikisha kubashaka kwitabira amahugurwa ya mugitondo

2
David 2019-07-03 02:00:20

Africa Haguruka nikimwe mubiterane byiza nabonye kandi birimo inyigisho zifasha abantu ! Imana ihe umugisha apotre Paul Gitwaza .

3
Nobel 2019-07-02 22:03:06

This Conference

4
hitimana 2019-07-02 12:36:28

Buri gihe nibaza impamvu y’iki giterane.Kuki byaba Africa ntibibe abakristu bose batuye isi?Imana ibuza abakristu nyakuri kwicamo ibice,ahubwo bakaba umwe.Ikindi kandi,nkurikirana cyane ibi biterane bya Gitwaza bibera kuli Stade.Ndibuka Gitwaza ashwana na Kizito Mihigo bapfuye ko Kizito yaririmbye ko Imana yica abantu banga kwihana.Gitwaza yabwiye abantu ko Kizito atazi Theology ariyo mpamvu avuze ko Imana yica abanyabyaha banga kwihana.Hanyuma avuga ko Imana itajya yica abantu.Nyamara ni Gitwaza wabeshye abantu.Urugero,Imana yishe abantu bali batuye Sodoma na Gomora.Nkuko Yeremiya 25 umurongo wa 33 havuga,ku Munsi w’Imperuka Imana izica abantu banga kwihana.

5
Linny 2019-07-02 11:38:57

Nukuri cyahinduye ubuzima bwanjye rwose ndagusaba kuzitabira nawe ukimenye bishyire Muri gahunda yawe.

Kwamamaza