IGIHE

Sherrie Silver n’umubyeyi we bagiye gutangiza ibikorwa by’ivugabutumwa i Nyamirambo

0 4-09-2019 - saa 16:59, Uwiduhaye Theos

Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu kubyina ku rwego mpuzamahanga agiye kugaragara mu giterane gikomeye cy’ububyutse kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya ndetse no gufasha abatishoboye.

Iki giterane cyiswe “Bohoka Matimba” giteganyijwe kubera i Nyamirambo ahitwa kuri 40, ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2019, kuva saa munani z’amanywa.

Kizibanda ku bikorwa birimo kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi by’urukundo byo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku miryango 1000.

Ni igiterane cyateguwe na Minisiteri y’Ivugabutumwa ya “Wall Rebuilders Ministry” bishatse kuvuga ‘Abubatsi b’inkike’ ifatanyije n’Itorero Holy Nation ryo mu Rwanda.

Wall Rebuilders Ministry yatangijwe na Sherrie Silver afatanyije n’umubyeyi we Apôtre Florence Silver.

Umuyobozi wa Wall Rebuilders Ministry, Apôtre Florence, yasobanuye ko iki giterane kizajya kiba buri mwaka.

Yavuze ko we n’umukobwa we bahisemo kujya bategura ibi biterane by’ivugabutumwa mu duce twa Nyamirambo turimo Matimba na Rwezamenyo mu rwego rwo kubabohora ingoyi zitandukanye zirimo iz’ubukene, iz’ibyaha n’ibindi.

Ku nshuro ya mbere, abazacyitabira bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo Umuraperi uhimbaza Imana, Mugemana Dieudonné (MD) na Evans Mwendwa [Dj Spin] umaze kumenyekana mu bavanga umuziki wo mu rusengero mu Rwanda.

Sherrie Silver umwe mu batangije uyu muryango afatanyije n’umubyeyi we azitabira iki giterane.

Uyu mukobwa biteganyijwe ko azifashisha imbyino ze ngo ahumurize abafite ibikomere basigiwe no kubyara bakiri bato.

Sherrie Silver kandi azava mu Rwanda asuye imishinga ye itandukanye irimo umuryango yashinganye harimo iyo kwigisha kudoda, urusengero, imishinga yo kwiteza imbere n’indi.

Sherrie Silver n'umubyeyi we babana mu Bwongereza bakunze gukora ibikorwa byo gufasha
Sherrie Silver amaze kubaka ibigwi mu kubyina ku rwego mpuzamahanga
Sherrie Silver ari mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye mu ruhando rw'imyidagaduro ku Isi
Silver azasusurutsa ab'i Nyamirambo binyuze mu mbyino
Evans Mwendwa [Dj Spin] umaze kumenyekana mu bavanga umuziki wo mu rusengero mu Rwanda ku wa 12 Gicurasi 2019 yahawe igihembo gikomeye gitangirwa muri Kenya cya Maranatha Global Worship Music Awards (MGWMA)
Sherrie Silver n’umubyeyi we bateguye igiterane cyiswe "Bohoka Matimba" kigamije kwigisha indaya n'abakoresha ibiyobyabwenge kubireka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza