IGIHE

Gisubizo Ministries yahembuye abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto)

11 26-05-2019 - saa 16:58, Ishimwe Israel

Itsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministries ryakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali, ryanafatiyemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri album riteganya kumurika.

Iki gitaramo cyiswe ‘Worship Legacy Season 2’ cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2019.

Ni igitaramo kiri mu byagutse Gisubizo Ministries itegura buri mwaka mu kwishimana n’abakunzi b’ibihangano byayo bihembura imitima y’abihebye, bikabasubiza agatima impembero.

Mu cyumba cya Intare aho cyabereye hari hateraniye abarimo abakirisitu, abahanzi n’abandi bihebeye umuziki uvuga imirimo ikomeye no kugira neza kw’Imana baturutse imihanda yose mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Abacyitabiriye baryohewe n’umuziki unyura amatwi wagicurangiwemo, uherekejwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nziza basogongejwe.

Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yataramye, inyura benshi binyuze mu bihangano byayo bitandukanye.

Muri iki gitaramo kandi amatsinda akomeye mu Rwanda ya Healing Worship Team, Alarm Ministries na Shekinah yo muri Evangelical Restoration Church (ERC), yanyuranye umucyo imbere y’abacyitabiriye, ibihangano byayo byongera kwizihira benshi.

Aya matsinda yaniyongereyeho umuryango wa Rugarama James n’umugore we Daniella, itsinda rigezweho mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, n’umuhanzi Bosco Nshuti na bo beretswe urukundo.

Gisubizo Ministries yari nyi’ibirori yaserutse bidasanzwe kuva ku myambarire yayo, umuziki wengetse, umuteguro wo gutangira gutoza abakiri bato uko bakwiye gukurira mu nzu y’Imana n’ibindi byari biryoheye ijisho.

Iri tsinda ryaririmbye indirimbo ziganjemo inshya zizasohoka kuri album nshya n’izamenyekanye hambere zatumye rikundwa cyane.Indirimbo zaryo zasozwaga rihita rihabwa amashyi menshi nk’ikimenyetso kigaragaza kunyurwa kuzuye.

Igitaramo cya Worship Legacy Season 2 ryatangiye ahagana saa kumi gisozwa saa tatu n’iminota irindwi z’ijoro.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

-  UMURISHYO USOZA WAKOMWE HABYINWA IGISIRIMBA

20:55: Igitaramo kigana ku musozo, abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bifatanyije n’abandi mu gisirimba cyabyinwe haririmbwa ikorasi ivuga ko “Gukorera Imana ni byiza.’’

Mu minota igera ku munani, Nzungu yacuranze piano mu buryo bwanogeye amatwi, bamwe bataha batabishaka.

Abitabiriye igitaramo banafashe umwanya wo gusengera igihugu na Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza ’ituma dutarama dutekanye.’

Abitabiriye igitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena batashye banyuzwe n'indirimbo zaririmbiwemo
Yari yitwaje ifirimbi yakoreshaga mu gukoma akaruru aho yumvaga anyuzwe n'ubutumwa bw'indirimbo bwagaburiwe mu gitaramo
Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana
Abaririmbyi ba Alarm Ministries banyuzagamo bakabyina
Alarm Ministries yatambukanye umucyo muri iki gitaramo
Umunyamabanga Mukuru wa Gisubizo Ministries,Ishami rya Kigali, Kiyonga Pacifique (ibumoso) yahamagaye umuramyi Nkomezi Prosper amufasha gutumira abantu mu gitaramo afite ku wa 7 Nyakanga 2019, kizabera kuri Serena Hotel

-  Alarm Ministries iyobowe n’abaririmbyi bayo bakomeye mu muziki uhimbaza Imana Mbanza Chance na Muhumure Confiance bafashije benshi kujya mu mwuka.

Baririmbye indirimbo nyinshi zirimo “Haguruka izuba ryawe rirarashe”. Ni indirimbo yagaragaye koi maze gucengera mu buzima bwa benshi, bihebeye umuziki uramya ukanahimbaza Imana.

Abantu benshi bagaragazaga umunezero uhanitse kuri buri ndirimbo yaririmbwaga.

20:40: Alarm Ministries yaje gushyira akadomo ka nyuma ku gitaramo

Itsinda rya Alarm Ministries rimaze kwamamara cyane ndetse riri mu akuze mu Rwanda ryatangiye riririmba indirimbo yaryo yitwa ‘Yasatuye Ijuru.’

Ryeretswe urukundo rwinshi cyane n’abitabiriye igitaramo bishimiye gutaramana naryo.

20:30: Bosco Nshuti ufite igikundiro muri ADEPR yatangiye kuririmba

Umuhanzi Nshuti Bosco uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana yatangiye kuririmba. Yatangiriye ku ndirimbo y’Icyongereza yitwa ‘Thank you Lord.’

Nshuti ubarizwa muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke no mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Melody, yaririmbye indirimbo ye nshya yise ‘Ngoswe n’ingabo’.

Ni indirimbo yibutsa abantu bizera Imana ko bakirisitu bagoswe n’ingabo nyinshi aho bagenda no mu byo bakora.

Uyu muhanzi arateganya gukora igitaramo cye cyagutse muri Nzeri 2019.

Bosco Nshuti yamamaye mu muziki uhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Ibyo ntunze' yakoze mu ntangiriro za 2016
Nshuti Bosco yaririmbye indirimbo ye nshya yise ‘Ngoswe n’ingabo’
Abahanzi b'abahanga bafashije Nshuti Bosco mu majwi

-  Andi mafoto y’imbyino zigaragaza guhembuka kw’abitabiriye igitaramo

Gisubizo Ministries yahembuye abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali
Abitabiriye igitaramo bataramye karahava. Aba baserutse mu mbyino zitandukanye
Ni igitaramo cyarimo kwirekura no gutambira Imana bisesuye
Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bagaragaje ubuhanga mu kuririmba no gusirimba
Gisubizo Ministries yasirimbye mu mbyino ziharawe cyane mu bakunda umuziki uhimbaza Imana

-  Ku ‘Kidendezi cyitwa Betesida’ yakuriwe ingofero!

Indirimbo iri mu zikunzwe cyane ya Gisubizo Ministries yitwa ‘Ku Kidendezi’, ubwo ryayigeragaho, abantu bose bahagurutse bafatanya kuyiririmba ijambo ku rindi ari nako banyuzamo bakiterera mu bicu babyina.

Iyi ndirimbo iri mu zishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo, yubakiye ku nkuru y’umuntu wari umaze imyaka 38 aryamye ku kidendezi ariko yarabuze umuntu umujugunya mu kidendezi kuko uwageraga mu mazi bwa mbere akimara kwihinduruza ariwe wakiraga.

Uyu muntu yaje kugirirwa neza n’Imana, aza gukira ndetse agenda avuga kugira neza kwayo.

-  Amafoto ya Gisubizo Ministries mu cyiciro cya kabiri

Abagabo n'abasore ba Gisubizo Ministries bagarutse bakuyemo amakote
Umuziki wacurangiwe muri iki gitaramo wari uryoheye amatwi
Umucuranzi ukomeye wa Piano, Nzungu amaze kwigarurira benshi mu basengera muri FourSquare Gospel Church of Rwanda, Itorero riyoborwa na Dr.Bishop Fidèle Masengo
Ukuboko kwa Nzungu kuri Piano kumaze kugira ubunararibonye
Umuhanzi Bigira Elysée usanzwe ukora umuziki yigenga, ari mu nkingi za mwamba za Gisubizo Ministries
JPEG

-  Abasore ba Gisubizo bagarutse bahinduye imyambaro

Abasore n’abagabo baririmba muri Gisubizo Ministries baserutse biyambuye amakoti bari bambaye basigarana amashati yera. Abari n’abategarugori bo ntacyo bahinduye ku mwambaro baserukanye bwa mbere.

Gisubizo Ministries irangajwe imbere n’Umuhanzi Bigira Elysée uri mu baririmbyi bayo bakomeye yayifashije kugorora amajwi yuje ubuhanga mu ndirimbo ziganjemo inshya iri tsinda ryafatiye amashusho azamurikwa kuri album yaryo y’amashusho.

Baririmbye izirimo ’Nguwe neza’ ndetse buri yose bayisozaga, abateraniye mu cyumba cya Intare Arena bayiherekeza amashyi menshi n’akaruru k’umunezero.

19:33: GISUBIZO MINISTRIES YAHAMAGAWE MU CYICIRO CYA KABIRI

-  Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, Gisubizo Ministries yongeye guhamagarwa imbere y’imbaga y’abitabiriye igitarami cyayo. Yinjiye ku rubyiniro ihabwa amashyi menshi y’urufaya.

-  Umukoro ku matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana

Pasiteri Senga yabwiye abaririmbyi babarizwa mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana ko bakwiye gusiga umurage ku bazabakomokaho.

Yagize ati “Tugomba kubwira abana bacu koYesu yadupfiriye, yatubambiwe. Ni we mahoro yacu. Twabonye kugira neza kwe.’’

Yabigereranyije na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya ‘Rubyiruko menya amateka yawe’, aho ifasha urubyiruko kumenya aho igihugu cyavuye mu biganiro byibanda by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzikarengane zisaga miliyoni.

Pasiteri Senga yasabye abitabiriye igitaramo kudaterwa isoni no kuramya Imana
Pasiteri Senga Emmanuel ni umuvugabutumwa ubarizwa muri Eglise Vivante
Pasiteri Senga yashimye abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bakomeje gukorera Imana

18:46: UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA

Umuvugabutumwa, Pasiteri Senga Emmanuel wo muri Eglise Vivante, ni we mugabura w’ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Gisubizo Ministries.

-  Pasiteri Senga yigishije ku nyigisho ivuga ku ku murage abaramyi bakwiye gusiga ku Isi

Yifashishije icyanditswe cyo mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5.35, yavuze ko abasenga Imana mu kuri no mu mwuka bakwiye kubikora mu kuri no mu mwuka.

Yagize ati “Abantu badatekereza gusa abazabakurikira nyuma yo kubaho kwabo ni abatarabaho. Ntabwo ubereyeho kurya, kunywa, kwambara no kubyina. Abazagukomokaho bakwiye kumenya ko wabayeho.’’

Yavuze ko umuntu akwiye gusiga ibikorwa bizima azasigara yibukirwaho nava mu Isi.

Yakomeje ati “Abakene ntibatinya urupfu kuko ntacyo biba bibatwaye. Abakire bo bagabanya amavuta ngo batazarwara rubaga impande. Umuntu yibuka kujya muri gym ku myaka 50 kubera gutinya gupfa.’’

-  Ishimwe rya Gisubizo Ministries ku bitabiriye igitaramo

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yashyimye Imana ku bw’igitaramo cyabo cyagenze neza.

Yakomeje avuga ko “Dushimiye Imana kuko umuteguro wacu w’igitaramo wagenze neza. Twarateguye nk’abantu ariko Imana yigaragagaje.’’

-  18:24: Iminota 60 ku ruhimbi

Gisubizo Minisitries yamaze iminota 61 ku rubyiniro itaramira abitabiriye ‘Worship Legacy Season 2’. Mu cyiciro cya mbere, Gisubizo Ministries yaririmbye indirimbo zayo zirimo ‘Imitima irabihamya’, n’izindi ziganjemo inshya. Iri tsinda ryanaririmbye indirimbo ziri mu Giswahili zirimo ‘Ametupa nguvu, tu washindani’ bishatse kuvuga ko ‘Yaduhaye imbaraga none turi abatsinzi.’

Ryavuye ahirengeye rihabwa amashyi y’urufaya, nyuma yo gutarama no kunyura imitima ya benshi.

-  AMAFOTO YA GISUBIZO MINISTRIES ITANGIRA KURIRIMBA

Gisubizo Ministries yaserutse iririmba ibihangano ibirimo ibivuga ku bwitange Yesu yagiriye ku musaraba azira umunyabyaha. Buri ndirimbo yose iri kuyisoza ihabwa amashyi y’urufaya nk’ikimenyetso kigaragaza kunyurwa kuzuye.

Kiyonga Pacifique wayoboye iki gitaramo yavuze ko abana bato babifuzaho kuzaragwa umuco wo kuramya no guhimbaza Imana
Bibiliya ijambo ry'Imana ivuga ko umwana akwiye gutozwa inzira akwiriye kunyura akiri muto, akazarinda asaza akiyigenderamo
Iri tsinda ryazanye n'abana nk'ikimenyetso kigaragaza ko batozwa inzira bakwiriye kunyura bakiri bato
Gisubizo Ministries yaserutse ku rubyiniro yambaye bibereye ijisho
Banyuzagamo bakanakata umuziki bahimbaza Imana

-  Ibitaramo ni umwanya wo kwegerana n’Imana

Nyuma y’akazi gakomeye k’icyumweru cyose abantu baba bakoze, umwanya wo gutarama uba uwo kongera kunga ubumwe n’Imana no kuyihimbariza imirimo ikomeye yakoze ku buzima bwabo. Bamwe babihamisha ibimenyetso mu gushima Imana.

Yafashijwe arambura amaboko, aha Imana icyubahiro
Yapfukamye hasi azamurira Imana amaboko

-  Gisubizo yaserukanye abana bato!

Itsinda rya Gisubizo ryageze ku rubyiniro riherekejwe n’abana b’abaririmbyi baryo. Ni uburyo bwo kugaragaza ko batangiye kubatoza inzira bakwiye kunyuramo bakiri bato.

Umunyamabanga Mukuru wa Gisubizo Ministries,Ishami rya Kigali, Kiyonga Pacifique, yavuze ko “Iki gitaramo twacyise ‘Worship Legacy’ kuko ari icyo kuramya. Uyu ni umurage, buri mubyeyi ahora yifuriza umwana we, ni uwo kumuha ibyiza. Twazanye abana hano nk’igikorwa cy’ubuhanuzi. Abazadukurikira n’abazadukomokaho bazahimbaze Imana ya Israel, aho tutageze na bo bazahagere. Ibinyejana bizakurikiraho tubasigirije umurage wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba bari hano bahagarariye abandi.’’

17:23: UMUSHYITSI MUKURU GISUBIZO MINISTRIES YAHAMAGAWE

-  Mu kwakira iri tsinda rimaze kuba ubukombe mu muziki uramya, ukanahimbaza Imana, amatara yose yazimijwe, hanyuma mu kugaragaza urukundo n’urukumbuzi iri tsinda ryari rifitiwe, benshi bakavugiriza, abandi bakavuza amafirimbi, impundu ziherekejwe n’akaruru k’ibyishimo.

Nyuma y’iminota ine nibwo abacuranzi bakomye umurishyo wa mbere, mu muziki uryoheye amatwi.

Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries baserutse ahagana saa 17:30 berekwa urukundo n’abitabiriye igitaramo cyabo.

Amateka avunaguye ya GISUBIZO MINISTRIES

Imyaka isaga 15 irashize, Umuryango wa Gikirisitu wa Gisubizo Ministries uboneye izuba mu Itorero rya Celpar i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Gisubizo Ministries yatangiye ari Korali y’Abanyeshuri bishyize hamwe muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais. Yakoraga ibitaramo byo kwinjira mu biruhuko no kubisoza ku biga mu yisumbuye.

Igitekerezo cyo gutangiza minisiteri cyazanywe na komite y’abantu 10. Ni intambwe yarebaga ku kwagura ivugabutumwa, rikajyana n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Uyu muryango uzwi cyane mu iyamamazabutumwa ry’indirimbo. Ni wo wibarutse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikomeye mu Rwanda no mu Karere.

Nzeri ya 2004 ni urwibutso kuri Gisubizo Ministries! Abaririmbyi bayo bwa mbere baririmbiye muri Evangelical Restoration Church Kimisagara.

Gisubizo Ministries ni umuryango w’iyamamazabutumwa bwiza butavangura. Ufite amashami 24 ku Isi yose, kuva mu Rwanda (7), RDC (3), Uganda (5), Kenya (5), Amerika (3) n’u Buholandi (1).

Ishimwe rya Gisubizo rikubiye mu buryo Imana yabaguye bakaba bageze aho bakusanya ubushobozi mu ivugabutumwa ryagutse ikorera mu bice bitandukanye.

Gisubizo Ministries inagaragara mu bikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi kwa muganga, gutanga amaraso ku ndembe, koroza abaturage batishoboye n’ibindi. Irateganya kwishyurira amashuri abana batishoboye muri Gasabo.

Iri tsinda rifite ibigwi kuko ryahembwe muri Groove Awards Rwanda 2016, nka Korali y’Umwaka, ifite Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka. Mu Karere ryatwaye Groove Awards Kenya 2017 rihigitse korali zo muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburasirazuba.

Gisubizo Ministries imaze gukora indirimbo zirenga 30 zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana urera’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi.

-  Isengesho ry’umugoroba

Rugarama yahise asaba abantu guhaguruka bagatakambira Imana ikabaha amavuta.

Bahise banzika mu ndirimbo yabo ikunzwe n’ab’ingeri zose yitwa ‘Mpa amavuta’ yishimiwe cyane.

Rugarama Daniella yavuze ko “Muri Matayo 25.10. Umukwe yaraje asanga abakobwa batanu bafite amavuta abandi ntayo bafite. Uyu mugoroba buri wese agire isengesho gusaba amavuta mu itabaza rye. Umwami w’Abami naza azatubonere kure.’’

Aba bombi bagihanika ijwi bahise bahabwa amashyi menshi. Iyi ndirimbo bayiririmbye bafatanya n’abitabiriye iki gitaramo, benshi bazamura amaboko nk’ikimenyetso cyo gusaba no kwakira.

Umugabo we na we ni umuhanga mu kugorora ijwi
Rugarama Daniella amaze kwigarurira imitima y'abakunda indirimbo z'umusaraba kubera ijwi ry'ubuhanga
Rugarama James na Rugarama Daniella bafitanye abana babiri
Rugarama James na Danielle baririmbye basigira benshi ibinezaneza
Mubogora Désiré uririmba muri True Promises wize n'umuziki ku Nyundo ari mu bahanzi bafashije James na Daniella
Abacuranzi b'umuziki wuje ubuhanga bakozweho mu mpande zose

17:00: Itsinda rya Rugarama James na Daniella ryakirijwe amashyi

Rugarama James n’umugore we Rugarama Daniella ni itsinda rimaze kwigaragaza cyane mu muziki uhimbaza Imana mu gihe gito rimaze ritangiye kuririmba mu buryo bw’umwuga.

Rugarama James akigera imbere y’abateraniye muri Intare Arena yahise avuga ko “Twishimiye kubana namwe muri uyu mugoroba. Ndifuza ko dufatanya kuramya Imana.’’

Bahise batangira ku ndirimbo ivuga ko “Yesu ari byose.’’

Yakomeje avuga ko "Hari byinshi twagerageje ariko ntitwanyurwa. Yesu ni we wenyine unyura ubuzima bwacu."

16:40: Healing Worship Team yageze ku rubyiniro itangira kuririmba

Itsinda rimaze kwamamara mu muzika wo guhimbaza no kuramya Imana rya Healing Worship Team ryahamagawe. Ryasesekaye imbere y’abateraniye muri Intare Conference Arena abantu baryakiriza amashyi y’urufaya.

Iri niryo tsinda rya mbere mu Rwanda ryakoreye igitaramo muri iki cyumba. Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zaryo zakunzwe hambere zirimo “Ibiriho”, “Tumebalikiwa” n’izindi.

Abaririmbyi ba Healing Worship Team bashimishije benshi
Byiringiro Eric uzwi nka Kadogo ari mu baririmbyi bakomeye muri Healing Worship Team
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

-  Igitaramo cyatangiye ahagana saa kumi. Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Shekinah ryo muri Evangelical Restoration Church niryo ryageze ku rubyiniro mbere.

Binyuze mu muziki waryo w’abahanga barimo abahanzi bazwi nka Arsene Tuyi na Irimbere Christian, bashimishije benshi.

Mbere y’iminota 30 ku gihe igitaramo cyagombaga gutangiriraho saa Cyenda zuzuye, ikirere cya Kigali cyarekuye imvura nyinshi. Bamwe bagira impungenge zo kugera i Rusororo, ariko yagenje make bafata inzira bajya gutarama.

Iki gitaramo cyari gitegerezanyijwe amatsiko n’abihebeye umuziki uhembura ubugingo, ugasubiza intege mu bacogoye mu rugendo rugana i Siyoni cyiswe ‘Worship Legacy Season 2’.

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
hano 2019-05-27 15:23:58

Ase niwowe #kamana umenya Abakozi b’Imana nabatari abayo? .....wacunganwe nitabaza ryawe rigahora ryaka Ubundi Imana Ikazakora akazi kayo kwariyo ...izabayo!

2
Soso 2019-05-27 15:01:36

Abarokore bamwe bigirira superglue mu mifuka! ubwose nibarije blessings, abateguye igitaramo batishuje bakwishyuriki ahantu bakoreye cg ibyibakoresheje. Uwabagiriye nabi nuwabigishije kudatanga ugasanga umuntu arashaka ibyubusaaaa! Subirayo ubanze usinzire niwicura uze ikigali.

3
Tuyiringire alfred 2019-05-27 11:53:33

Imana y,amahoro ibagwirize impano bakomeze bazamure ibendera ry, umwami wacu yesu kristo, nibyo mbasabira nanjye nisabira mwizina rya yesu. Amen

4
HHHHHHHH 2019-05-27 03:55:49

Kama, urakoze kuburira abantu . Ubundi cunga izamu ryawe!

5
Al Capone 2019-05-27 02:14:34

Ariko se wowe wanditse iyi nkuru, nta na sample byibura y’iminota ibiri ushyizeho...nguketse kwamamaza no gutwara umwanya w’abandi gusa!

6
Blessing 2019-05-27 01:43:08

Yewe @Kamana wee,nuhitamo kurebera ibintu byose muri side ya satani,nta kabuza uzandika uvuga NGO bazibukire...Ahubwo njyewe icyo nibaza,ni gute Umwana w’Imana nkawe(niko wiyise)atangira message ye yandika Satani ,message ikarinda irangira?Niwe wahamagariwe kwamamaza se?!Ese ibyo bitaramo uvuga wabigiyemo usanga nta muntu wahembukiyeyo?!Wasanze bavuga ikindi kitari ubutumwa bwiza se?!Abarokore tujye tureka guhuza amarangamutima yacu ya kidini n’ubukristo.Niba udakunda ibitaramo,it is okay,nta gitangaza ndetse si n’itegeko kubijyamo.Ariko wibifata ngo ubihuze n’imikorere ya Satani kuko Ntaho bihurira.Cyokoze niba Hari aho wageze ugasanga bamwamaza uzabitubwire.Murakoze

7
SAVIO 2019-05-26 16:58:39

Bavandimwe banjye rero ibi bitaramo by’ubu byose iyo witegereje ubona bitera kwibaza ibibazo byinshi iyo ubigiyemo. Urareba ukitegereza ugasanga mu byukuri ababiteguye ntibafite na gato gushyira izina ry’Imana hejuru nkuko baba babivugisha iminwa yabo ahubwo ni uburyo bujimije (hidden) bwo gucuruza.

Sinanze ko abakristu biyubaka mu mibereho yabo ariko niba ari business nimwerure mutubwize ukuri ko ari ubucuruzi nk’ubundi bwose tuze tubizi cyangwa niba ari uguhimbaza Imana nabwo bibe bisobanutse bantu b’Imana.

Ni agahinda! Ubu noneho hateye system ngo basigaye bagurisha ibitaramo bya gospel: umuhanzi agategura concert ariko hakaba hari umushoramari ushaka kungukiramo menshi, akagira cash aha umuhanzi cg korali yateguye iyo concert, nabo bakayakubita umufuka ubundi umushoramali waguze concert agasigara yishyuza anashaka abaterankunga ubundi akayora inoti.

Ni nayo mpamvu uzasanga ku muryango wa salle aho bagurisha amatike, nta mpuhwe na mba bagira, n’umukecuru ntibamwubaha umusaza cg umbyeyi barahutaza bigiza hirya icyo bashaka gusa ni cash ngo badahomba. Ariko Mana dutabare!!!

Twebwe abafana tukaza ngo twahamagajwe tuje kuramya Imana naho hari abagabo hariya uko dusimbuka dusirimba bo ntabari muri ibyo ahubwo barabara amafaranga yabo niba bahombye cg bungutse. Ariko Mana!!!

Ejo hazaza ha gospel yacu hantera impungenge n’ubwoba bwinshi ngasesa urumeza!!!!!!!

Bakozi b’Imana nyabuna mube maso mutazabura iby’imirimo mwakoze muzize kudashishoza. Murakoze

8
SAVIO 2019-05-26 16:57:37

Bavandimwe banjye rero ibi bitaramo by’ubu byose iyo witegereje ubona bitera kwibaza ibibazo byinshi iyo ubigiyemo. Urareba ukitegereza ugasanga mu byukuri ababiteguye ntibafite na gato gushyira izina ry’Imana hejuru nkuko baba babivugisha iminwa yabo ahubwo ni uburyo bujimije (hidden) bwo gucuruza.

Sinanze ko abakristu biyubaka mu mibereho yabo ariko niba ari business nimwerure mutubwize ukuri ko ari ubucuruzi nk’ubundi bwose tuze tubizi cyangwa niba ari uguhimbaza Imana nabwo bibe bisobanutse bantu b’Imana.

Ni agahinda! Ubu noneho hateye system ngo basigaye bagurisha ibitaramo bya gospel: umuhanzi agategura concert ariko hakaba hari umushoramari ushaka kungukiramo menshi, akagira cash aha umuhanzi cg korali yateguye iyo concert, nabo bakayakubita umufuka ubundi umushoramali waguze concert agasigara yishyuza anashaka abaterankunga ubundi akayora inoti.

Ni nayo mpamvu uzasanga ku muryango wa salle aho bagurisha amatike, nta mpuhwe na mba bagira, n’umukecuru ntibamwubaha umusaza cg umbyeyi barahutaza bigiza hirya icyo bashaka gusa ni cash ngo badahomba. Ariko Mana dutabare!!!

Twebwe abafana tukaza ngo twahamagajwe tuje kuramya Imana naho hari abagabo hariya uko dusimbuka dusirimba bo ntabari muri ibyo ahubwo barabara amafaranga yabo niba bahombye cg bungutse. Ariko Mana!!!

Ejo hazaza ha gospel yacu hantera impungenge n’ubwoba bwinshi ngasesa urumeza!!!!!!!

Bakozi b’Imana nyabuna mube maso mutazabura iby’imirimo mwakoze muzize kudashishoza. 

9
Mose 2019-05-26 16:22:28

Ese kamana weeeee uri uwa christo koko iyi comment wanditse washyizemo ubumenyi buke ushobora kuba ufite yaba kubyijambo ry, imana ..utanga message itariyo peeeee so gusa uzegere abakuri hafi ubabaze bimwe mubibazo wibaza bazagusubiza kandi neza bimwe nabonye wanditse umuntu uzi icyo bibiriya ivuga azagusha urakoze cyane

10
Mose 2019-05-26 16:22:27

Ese kamana weeeee uri uwa christo koko iyi comment wanditse washyizemo ubumenyi buke ushobora kuba ufite yaba kubyijambo ry, imana ..utanga message itariyo peeeee so gusa uzegere abakuri hafi ubabaze bimwe mubibazo wibaza bazagusubiza kandi neza bimwe nabonye wanditse umuntu uzi icyo bibiriya ivuga azagusha urakoze cyane

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza