IGIHE

Korali Elayono na Nshuti Bosco bishimiwe mu giterane cy’ububyutse i Remera (Amafoto)

2 28-09-2018 - saa 22:59, Niyonzima Moïse

Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR ifatanyije n’abahanzi Nshuti Bosco na Uzayisenga Isaïe bahembuye imitima y’abitabiriye igiterane cy’ububyutse muri Paruwase ya Remera ku mugoroba wo ku wa 27 Nzeri 2018.

Iki gitaramo cyatangiwemo ubutumwa bwibanze ku gucungurwa kw’abari mu Isi n’amashimwe y’imirimo y’Imana.

Iki giterane cy’iminsi irindwi cyatangiye ku wa 24 Nzeri kizasozwa ku wa 30 Nzeri 2018. Gifite intego iri muri Luka 1:45 ahavuga hari “Kandi hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”

Ku munsi wacyo wa kane, haririmbye Korali Elayono y’i Remera yifashishije indirimbo zirimo “Urupfu rw’Umwami Yesu” ndetse n’abahanzi Nshuti Bosco ukunzwe mu yitwa “Ibyo Ntunze” na Uzayisenga Isaïe wamamaye muri “Ni Yesu Ubikora”.

Korali Elayono ifite indirimbo zirenga 300 yatanze ubutumwa bwanyuze benshi bubagaruramo ibyiringiro by’ahazaza.

Pasiteri Zigirinshuti Michaël wigishije ijambo ry’Imana yashimangiye akamaro k’amasezerano abakirisitu bahabwa n’uburyo bakwiye gutegereza ko asohora.

Umuyobozi wa Komite yateguye igiterane akaba na Perezida wa Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera, Nagiriwubuntu Dionne, yatangarije IGIHE ko cyateguwe hagamijwe gushima Imana.

Yagize ati “Ni igiterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa biganisha mu gusohorezwa amasezerano. Twe tuba tuganisha ku kwinjira mu rusengero rwacu rushya. Ni ugukomeza kumva amasezerano y’Imana n’uburyo yagiye asohora. Mu mpera z’umwaka tuzakora ibindi bitaramo byo gushima Imana kuko hari aho izaba itugejeje.”

Iki giterane cyakomeje kuri uyu wa Gatanu saa kumi kugeza saa mbili. Abacyitabiriye bataramiwe na Korali Abahetsi na Holy Nation yo mu Gatenga, bigishwa ijambo ry’Imana na Pasiteri Munezero.

Kizakomeza ku wa Gatandatu ahazaririmba Korari Abakorera Yesu yo mu Rukurazo na Amahoro y’i Remera; Umuvugabutumwa ni Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’i Nyarugenge.

Igiterane cy’ububyutse kizasozwa ku Cyumweru aho kizatangira saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri. Uyu munsi hazaririmba Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, Korali Elayono n’umuhanzi Kabera Simon.

Perezida wa Korali Elayono, Rutabingwa Jean d'Amour yari afite akanyamuneza
Umuhanzi Uzayisenga Isaïe yongeye guhembura imitima y'abitabiriye iki gitaramo
Umunyempano Bosco Nshuti uheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Serena Hotel yongeye kwerekwa urukundo
Umuririmbyi wamamaye muri Korali Jehovah Jireh yo muri ULK yari yafashijwe
Umuyobozi wa Komite yateguye igiterane akaba na Perezida wa Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera, Nagiriwubuntu Dionne
Korali Elayono aha yaririmbaga indirimbo yitwa 'Urupfu rw'Umwami Yesu'
Korali Elayono imaze imyaka 22 mu ivugabutumwa ry'indirimbo
Korali Elayono yaririmbye ibihangano byanyuze benshi
Mwalimu w'Umudugudu wa Remera wayoboye iki gitaramo, Niyongira Vincent
Nshuti Bosco akunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo Ntunze'
Pasiteri Muremangingo René ushinzwe inyubako y'urusengero rushya rwa ADEPR Remera
Pasiteri Zigirinshuti Michaël (ibumoso) na Pasiteri Sebugorore Henry uyobora Paruwase ya Remera bahimbaza Imana
Pasiteri Zigirinshuti yafashe ifoto y'urwibutso na bamwe mu baririmbyi ba Korali Elayono
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abaturutse mu bice bitandukanye
Iki giterane cy'iminsi irindwi kiri kubera kuri ADEPR Remera
Josué Shimwa (uvukana na Man Martin) ubarizwa muri New Melody yafashaga Nshuti Bosco gucuranga piano

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aime 2018-09-29 13:24:25

Iki giterane cyari kiryoshye kabisa, ariko iyi Chorale yatunyuze pe, ni Abakozi b’Imana rwose.

2
Greater 2018-09-28 16:55:08

ino Korari turayikunda yaratunyuze cyane
Imana ibahe imigisha Elayono

Kwamamaza