IGIHE

Holy Entrance Ministries na Korali El Shaddai zahurijwe mu gitaramo cyahariwe urubyiruko

0 18-07-2019 - saa 20:08, Ishimwe Israel

Holy Entrance Ministries na Korali El Shaddai ziri mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose yatumiwe mu gitaramo cyagenewe urubyiruko.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ku Itorero Four Square Gospel Church, Ishami rya Kimironko ku wa 21 Nyakanga 2019 kuva saa munani z’amanywa.

Cyatumiwemo Korali El Shaddai, Holy Entrance Ministries, Evangelical Team na Peace Voice. Abazacyitabira bazabwirizwa ijambo ry’Imana na Pst Missionary Edmond Nzaramba.

Igitaramo cyahariwe urubyiruko cyateguwe n’Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikirisitu mu Rwanda ryatangijwe na Pasiteri Nzaramba ku wa 10 Werurwe 2009.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Nzaramba, yavuze ko igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza mu bato binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Ubutumwa bw’ingenzi dutanga ku Banyarwanda ni ugukomeza gushyigikira umurimo w’Imana mu rubyiruko kugira ngo tubashe guhindurira benshi kuri Kirisitu tunabatumira kuza gufatanya natwe muri iki giterane.’’

Korali El Shaddai yatumiwe muri iki gitaramo nyuma y’ikindi gikomeye yise Cikamo Live Concert iheruka gukorera kuri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 14 Nyakanga 2019.

Iyi korali imaze imyaka 11 ikora ivugabutumwa ryo mu ndirimbo ibarizwa mu Itorero Isoko Ibohora. Yamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘‘Cikamo’’, ‘‘Goligota’’, ‘‘Uzi imyicarire’’, ‘‘Kuko uri muri njye’’ n’izindi.

Abazitabira igitaramo bazanizafatanya na Holy Entrance Ministries iri mu matsinda akunzwe kuva mu 2013; ryazamuriwe urukundo kubera ibihangano byaryo birimo “Ishimwe”, “Hozana”, “Nzarama”, “Amahoro”, “Ishimwe”, “Calvary”, “Ibyiringiro”, “Ngenda nemye”, “Wowe uriho” na “Uzanyibutse”.

Rwanda Christian Youth Forum igamije guhuza imbaraga mu rubyiruko rwa gikiristu mu Rwanda mu kuvuga ubutumwa bwiza no kwagura ubwami bw’Imana.

Yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abatishoboye mitiweli, kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo iruvana mu bukene, kwirinda ibiyobyabwenge n’uburaya, gufasha abarwayi mu bitaro bitandukanye, kuvuga ubutumwa bwiza mu bigo by’amashuri na kaminuza no gutegura ibiterane byagutse.

Korali El Shaddai yatumiwe mu gitaramo nyuma y’ikindi gikomeye yise Cikamo Live Concert iheruka gukorera kuri Dove Hotel
Holy Entrance Ministries iri mu matsinda akunzwe mu bihebeye umuziki wacurangiwe Imana
Peace Voice yatumiwe muri iki gitaramo
Evangelical Team na yo iri mu matsinda akunzwe cyane
Holy Entrance Ministries na Korali El Shaddai zahurijwe mu gitaramo cyahariwe urubyiruko no kuruharurira kugana ku gakiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza