IGIHE

Gaby Kamanzi agiye guhurira mu giterane cy’iminsi itatu n’abahanzi bakomeye muri Afurika

2 25-08-2019 - saa 08:29, Uwiduhaye Theos

Gaby Kamanzi uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda agiye guhurira mu giterane cy’iminsi itatu n’abahanzi batandukanye baturutse muri Kenya, Uganda na Zambia.

Iki giterane cyiswe ‘Overflow Worship Conference’ giteganyijwe kubera kuri Christian Life Assembly [CLA] Nyarutarama kuva ku Cyumweru tariki 25 Kanama kugeza ku wa 27 Kanama 2019.

Mu gitondo hazajya habaho igikorwa cyo gusangira ibitekerezo, ku mugoroba habeho kuramya no guhimbaza Imana.

Nzeyimana Fabrice ukuriye Heavenly Melodies iri gutegura iki gikorwa yabwiye IGIHE ko bajya kugitekereza byavuye mu iyerekwa yagize nyuma ya album yakoze mu 2014.

Ati “Overflow ni ijambo rishaka kuvuga gusendereza, rero n’umuziki dukora dushaka ko usendera muri ibi bihugu byose bya Afurika. Icyo dushaka ni ukubaka ubumwe mu bahanzi bakora umuziki wo guhimbaza Imana. Igitekerezo cyaje kubera album nakoze mu 2014 nyuma kwa kundi umuntu arimo gusenga Imana inyereka ko Overflow ari ikintu kinini inanyereka ko Afurika dukwiye kureba uko twahurira hamwe tukareba ukuntu twakoresha impano Imana yaduhaye.”

Iki giterane kizahuriramo abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wo kuramya muri Afurika yose barimo Racheal Nanyangwe Kabeba na Pompi na Mag44 bo muri Zambia, Rebekah Dawn wo muri Kenya na Price Kwagala wo muri Uganda wamamaye nka Piece Love.

Igikorwa cya ‘Overflow Africa Worship Conference’ kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, gihuriza hamwe abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo bakaganira ku cyateza imbere umurimo w’Imana.

Uretse iki gikorwa Heavenly Melodies yagiteguye ifite n’impano yo kuririmba aho izamurika album ya mbere iriho indirimbo icumi ziri mu Kinyarwanda, Ikirundi n’Igiswahili yiswe ‘Overflow 2019’.

Heavenly Melodies yatangiye ku wa 15 Gicurasi 2005, abayigize bifuza ko uku guhura kwaba urubuga aho abaramyi n’abashumba bacocera ibibazo bakunze guhura na byo mu matorero n’uburyo byabonerwa umuti.

Gaby Kamanzi ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda
Pompi uri mu bahanzi bakomeye muri Zambia na we yatumiwe muri iki gitaramo
Rebekah Dawn ari mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane
Umugandekazi Price Love ufite umwihariko mu gucuranga mu buryo bwa gakondo y'iwabo yatumiwe muri iki giterane
Umuhanzikazi Racheal Nanyangwe Kabeba na we yatumiwe muri Overflow Worship Conference
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MAN 2019-08-26 02:34:58

Gaby Kamanzi is a servant of God The Most High

2
hitimana 2019-08-25 08:47:53

Tujye twitondera ibyo bita indirimbo z’Imana.Kubera impamvu nyinshi.Icya mbere nuko akenshi abazihimba baba bishakira amafaranga,nyamara Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu.Icya kabiri,nuko abenshi bazihimba nabo biyandarika kimwe n’abandi ba Stars,cyanecyane mu busambanyi.Icya gatatu,benshi bazihimba ntabwo baba bazi bible.Urugero,benshi baririmba ko twaremewe kuzajya mu ijuru,cyangwa ngo iwacu ni mu ijuru.Nyamara bible,muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,havuga ko dutegereje ijuru rishya n’isi nshya.Naho muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22,havuga ko abakiranutsi "bazaguma" ku isi (izaba paradizo).Bible isobanura neza yuko abantu bake bazajya mu ijuru,bazaba abami bagategeka isi ya paradizo,naho ababi bakazayikurwamo.

Kwamamaza