IGIHE

Ev. Harerimana Steven yateguye igiterane kigamije guca ubucanshuro mu ivugabutumwa

14 1-10-2018 - saa 16:46, Ishimwe Israel

Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] wo mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge yateguye igiterane yise “Menya Ukuri” kigamije kugaragaza ukuri ku ntambara iri hagati y’umucyo n’umwijima.

Iki giterane gifite intego iri muri Yohana 8:32 havuga ko “Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Kizabera kuri Bambino ugana i Kabuga ku wa 4 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.

Harerimana yatangarije IGIHE ko afite intego yo guharanira ko ukuri gutsinda ikinyoma mu ngeri zose z’ubuzima kuva kuri politiki, amadini, ubucuruzi, ubuhanzi n’ibindi.

Yagize ati “Nagize iyerekwa ryo gutegura igiterane ku bw’inyungu n’umutwaro w’umurimo w’Imana. Nagiye mbona impanuka nyinshi z’abanyamuhamagaro. Turambiwe kugenda dupfusha (tubura) abavugabutumwa n’abahanzi bahaguruka tubakunze ariko bagahita bikubita hasi. ”

Yavuze ko mu giterane yateguye yifuza ko abo basangiye umurimo bakwiye kwikuraho igitutsi bashyizweho n’abimitse ikinyoma mu mikorere.

Ati “Mu ihishurirwa naravuze nti ese ingusho iri he? Ni iki kigenda cyica abantu? Ukuri mfite ni uko uyu mwuga dukwiye kuwukuramo ubucanshuro, tukawukora nk’umwuga wakijije ba Daniyeli na ba Yozefu. Tuwunogeje twahindura Isi, twageza ubutumwa kure nkuko Imana iduhagurutsa ibitubwira. ”

Harerimana ashimangira ko nubwo mu madini ukuri guhanganye n’ikinyoma gukwiye kugira imbaraga n’abagufite bagashyigikirwa.

Yagize ati “Intego mfite ni uko umucyo wivuga hejuru y’umwijima. Ese kuki abafite umuhamagaro, amadini ahagurutse neza agera hejuru agahita akenyuka? Akenshi usanga abazamuka bafite ukuri mu buhanzi cyangwa ivugabutumwa bagera hejuru bakumvikana n’ikinyoma. Ntidukwiye kuvuga iby’Imana ngo twongereho ibyo inda ivuga. Abahanuzi bakwiye kuva mu bujura.”

Uyu musore watangiye ivugabutumwa ku myaka 10 yararikiye abantu kuzitabira igiterane bakamenya ukuri nyako.

Ati “Nkeneye abantu bazima bamfasha guhangana n’ikinyoma. Muze duhaguruke dushyiremo imbaraga. Abubakiye ku kuri tuzamure imbaraga zacu dukure ikinyoma ku isoko. Icyubakiye ku kuri Imana igitera inkunga. Imitima y’abantu irakomeretse kubera abavugabutumwa, abahanzi, abapasiteri n’abahanuzi. Nta kindi cyabomora uretse kubona abubakiye ku kuri kandi bakoresha ijambo ry’Imana neza. Impirimbanyi z’ukuri zize turwane intambara.”

Yavuze ko ari inyundo igomba kumenagura ikinyoma nkuko Yeremiya yari yarasezeranyijwe kumena amahanga.

Harerimana w’imyaka 30 yavuze ko ibitubakiye ku kuri Imana yamushyiriyeho kubirwanya. Yavuze ko abantu bazitabira igiterane yateguye bazabona ugukora kw’Imana, bakanahemburwa n’ubutumwa bw’ibyanditswe.

Igiterane“Menya Ukuri” cyatumiwemo abahanzi b’abanyemopano barimo Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza], Umukirigitananga Munyakazi Deo, Babou Melo, Umuraperi MD, Papa Emile, Dan M Gakwaya, Muhoza Janvier, Hello Ziggy, Mutabazi Danny na Rwibasira Sam.

Umuvugabutumwa Harerimana Steven ari mu bamenyekanye kuva mu myaka yo hambere muri ADEPR
Harerimana Steven yahurije abanyempano mu gitaramo 'Menya Ukuri'
Igitaramo cya Harerimana kigamije gusobanura byimbitse intambara iri hagati y’ukuri n’ikinyoma n'iy'umucyo n'umwijima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ukuri 2018-10-20 10:55:08

Abavuga ko yari akwiye kujya murusengero, ndababwira ko ntawutema igiti acyicayeho, abandi namwe mufite impungenge zo guhanuka kwe birumvikana mwarahahamutse kubera abatangiye baguruka nyuma mukabura ibyabagurukagamo bakayoboka ikinyoma, gusa ntekereza ko ari igihe cyo gufasha uyu wagize ihishurirwa ryo kwirukana umwijima agahagarara ntanyeganyezwe nibyanize abandi.

2
Mukamurenzifosta 2018-10-05 01:33:04

Turikumwe

3
NYIRUBWAMI 2018-10-03 03:05:06

Ni ukuri, impano y’ubwenge ikurimo izakora ibitangaza! Kdi
Kuko Uri umuhamya w’ukuri Uzakiza imitima ya benshi! YESU AKURI INYUMA NTUBATINYE! Ndagukunda cyane !

4
Edy 2018-10-03 00:18:04

Ahubwo mumwitondere nawe ubwo atangiye gukoresha ibiterane mukabari , ubwo nawe aragiye iyo biba ishyaka ryumurimo yari kucyijyana kurusengero none acyijyanye mukabari

5
Tete 2018-10-02 05:42:31

Courage muhungu wacu.wowe urambye mu ivugabutumwa ibyo ushaka kubwira abantu urabizi neza.rwose ndahamya ko ugiye kuvuga ibyo abandi batatinyuka kuvuga.birakwiye ko itorero ryImana rivaho igitutsi rigasubirana umwimerere waryo wa mbere.turagushyigikiye.Yesu nawe agutere inkunga

6
Kami 2018-10-02 05:33:23

Ariko kamana ibyo avuga nibyo, uziko barutwa nabahamya ba yehova? Bo bajya mungo. Ariko bajye babwiriza naba boss babo ko harabo ubona ibyo bakora ukagirango ntibigeze bamenyimana?

7
Seba 2018-10-02 01:05:23

Uzakora ibikomeye wowe ndabizi neza ntagushidikanya

8
Seba 2018-10-02 01:05:23

Uzakora ibikomeye wowe ndabizi neza ntagushidikanya

9
Seba 2018-10-02 01:04:57

Uzakora ibikomeye wowe ndabizi neza ntagushidikanya

10
cyiyoni 2018-10-01 15:57:39

Birakwiye rwose ko ukuri kwivuga hejuru yikinyoma muburyo bwose. Nibyo rwose ingusho itumazeho abazima idusigiye abacanshuro ndagushimiye Ev Steven.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza