IGIHE

Alarm Ministries igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 mu gitaramo gikomeye

0 28-08-2019 - saa 21:34, Muvunyi Arsène

Itsinda rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo rya Alarm Ministries riri mu yashinzwe bwa mbere mu Rwanda ryateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana rizizihirizamo isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe.

Iki gitaramo cyiswe “20 Years Anniversary Celebration Live Concert”, giteganyijwe kubera mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali, ku wa 1 Nzeri 2019, kuva saa Cyenda z’amanywa.

Alarm Ministries ikunze kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane kubera ubushongore n’ubukaka bwayo, yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘‘Hariho impamvu’’, ‘‘Songa Mbele’’ iririmbye mu Giswahili, ‘‘Turakomeye’’, ‘‘Jehovah ushyizwe hejuru’’, ‘‘Hashimwe’’ n’izindi zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Iri tsinda ryabonye izuba muri Mutarama 1999, rigenda ryaguka buhoro buhoro rinagwiza igikundiro binyuze mu butumwa buri mu bihangano byaryo binyura benshi n’ibikorwa bifatika rikora.

Mu kwishimira intambwe Imana yariteje ryateguye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 rimaze rikora ivugabutumwa rigamije kwerekeza benshi kuri Kirisitu.

Bizasozwa n’igitaramo Alarm Ministries izahuriramo n’itsinda rya Rebohoth Ministries ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Ku Musaraba”, “Uri uw’Igitangaza Yesu” n’izindi.

Si aya matsinda gusa kuko hazaba hari abaramyi bahurijwe hamwe nk’abakunzwe biswe All Stars barimo René Patrick, Irimbere Christian, Kanuma Damascène, Ndayisenga Esron na Nyirashimwe Diane baririmba muri True Promises n’abandi.

Abazacyitabira bazagaburirwa ijambo ry’Imana binyuze ku bavugabutumwa barimo Mbanza Yvan wo muri Alarm Ministries yo muri Suède na Pasiteri Aron Ruhimbya.

Umuyobozi ushinzwe abaririmbyi na muzika muri Alarm Ministries, Mpundu Bruno Innocent, yabwiye IGIHE ko bashima Imana yabafashije mu myaka yose bakagera ku iterambere bahereye ku busa.

Ati “Muri ibyo byose turashima Imana yatubereye inkingi, yatubereye iyo kwizerwa muri byose. Imbogamizi abatubanjirije bahuye na zo cyane cyane ni ukutemerwa mu matorero, ndetse bari bafite ubukene bigatuma badakora ivugabutumwa nk’uko babyifuzaga. ”

Alarm Ministries y’abaririmbyi 61 yatangijwe na bamwe bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries yahoze muri Restoration church ikaza kutumvikana n’iri torero ari nabwo yasohokagamo.

Mu gutangira yari igizwe n’abantu batarenga batandatu bagize umuhamagaro wo kwagura ivugabutumwa; banyuze mu bihe bikomeye birimo kwangwa mu matorero ariko bagenda batera imbere.

Kuri ubu umuryango wa Alarm Ministries ubarizwamo abantu basaga 100 barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu iterambere ryawo.

Mu myaka 20 ishize, Alarm Ministries yakoze ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo Salax Awards 2013 n’ibya Groove Awards mu 2013 na 2015.

Mu bindi bikorwa bifatika Alarm Ministries yatanze umusanzu wo gufatanya na Leta muri gahunda zayo aho mu 2013 yatanze mituweli mu Karere ka Gisagara, igurira matola Abanyarwanda bari birukanwe muri Tanzania yitabira n’ibindi birimo iby’umuganda rusange.

Ibi bikorwa byose biri mu byo Alarm Ministries izaba yishimira mu gitaramo yateguye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu y’icyubahiro. Abagura amatike mbere baragabanyirizwa kuko itike ya VIP ni 5000 Frw naho iyo mu myanya isanzwe ni 3000 Frw.

Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda
Alarm Ministries izaseruka no mu buryo bwa gakondo iririmba ibihangano yakoreshaga hambere
Alarm Ministries ubwo yari mu gitaramo True Worship Atmosphere cyabereye kuri Dove Hotel ku wa 22 Ukwakira 2017
Alarm Ministries yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Hariho impamvu'', "Turakomeye" n'izindi
Alarm Ministries igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze itangiye umurimo w'ivugabutumwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza