IGIHE

Abavugabutumwa bazwi muri ADEPR batumiwe mu giterane kizibanda ku nyigisho zo kugaruka kwa Yesu

4 9-08-2019 - saa 20:05, IGIHE

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ryateguye igiterane cyagutse gifite intego yo gusobanurira abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu cyatumiwemo abavugabutumwa b’abahanga barimo Rev. Pasiteri Nzabonimpa Canesius, Rev. Pasiteri Ngendahayo Simon Pierre b’i Rusizi na Pasiteri Zigirinshuti Michel.

Iki giterane cy’iminsi itanu kizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku wa 13-18 Kanama 2019.

Mu minsi y’imibyizi kizajya gitangira saa 18h z’umugoroba kugera saa 21h z’ijoro mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizaba kuva saa 14h kugera saa 20h z’ijoro.

Cyahawe intego yo kuganira ku ‘Kugaruka kwa Yesu’ hagamijwe gufasha abakirisitu gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwe.

Abazacyitabira bazagaburirwa ijambo ry’Imana n’abashumba bafite inararibonye mu ivugabutumwa mu Rwanda no mu mahanga barimo Rev. Nzabonimpa Canesius; Rev. Ngendahayo Simon Pierre na Pasiteri Zigirinshuti Michel.

Umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gatenga, Pasiteri Bwate David, yavuze ko igiterane cyateguwe hagamijwe kwibutsa abakirisitu ko bakwiye guhora bari maso.

Yakomeje ati “Turararikira abantu kuzitabira iki giterane ngo basobanukirwe ibijyanye no kugaruka kwa Yesu nk’uko byanditse muri Yohana 14:3 ko Igihe Yesu yajyaga mu ijuru yasize isezerano kuri bose bizera kuzuka kwe. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.”

Yakomeje ati “Twatumiye abavugabutumwa bazwiho kwigisha inyigisho zivuga ku kugaruka kwa Yesu hamwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye bazaboneka muri iki giterane.”

Iki giterane cyanatumiwemo korali zitandukanye zikunzwe mu Mujyi wa Kigali zirimo El Bethel ya ADEPR Kacyiru, Goshen ya ADEPR Rwampara, Isoko y’Amahoro yo muri ADEPR Kamashashi n’izindi zibarizwa mu Gatenga nka Holy Nation, Ukuboko kw’iburyo, Beura, Nyota Alfajiri na Elayo.

Rev Nzabonimpa na Rev Ngendahayo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahuriye ku kuba bose barayoboye Paruwasi ya Rwahi mu Karere ka Rusizi mu Rurembo rw’Uburengerazuba.

Rev. Nzabonimpa Canisius yanashyize ahabona DVD z’inyigisho yamuritse mu 2017, zirimo iyitwa “Uburyo bwiza bwo kuba muri Kirisitu Yesu” no “Kwigaragaza kw’Imana mu biremwa.”

Azwi mu nyigisho zururutsa imitima by’umwihariko mu Rwanda bihereye muri ADEPR abarizwamo, ayandi matorero no mu mahanga ya kure.

Mu Gatenga aho batumiwe mu giterane hamaze kumenyekana kubera ibiterane by’ububyutse bikunze kuhabera.

Pasiteri Zigirinshuti Michel ari mu bavugabutumwa bafite igikundiro muri ADEPR
Rev. Past Nzabonimpa Canisius yigishije inyigisho zifite ubutumwa buganisha ku Kugaruka kwa Yesu
Abavugabutumwa bazwi muri ADEPR batumiwe mu giterane kizibanda ku nyigisho zo kugaruka kwa Yesu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NSENGIYUMVA innocent 2019-08-15 15:11:22

michael turamwemera,atuma abantu bafashwa

2
Peter 2019-08-10 01:30:46

Imana ihe umugisha abateguye iki giterane kuko batumiye inararibonye zifite byinshi zadusangiza mumurimo w’Imana, kandi uwiteka azagire icyo akora muriki giterane. mboneyeho no gusaba zaburi nshya ngo ntibakahabure kugirango bazadusangize ibizahabera twe tutazahagera. murakoze

3
Nkurikiyinka 2019-08-10 01:21:04

Ni byiza cyaneeee. Imana ihe umugisha ababigizemo /abazagira uruhare ngo iki giterane kigende neza kuko ni ingirakamaro

4
Samuel Bandetse 2019-08-10 00:32:47

Hallelujah! Yende mbele injili ya Yesu kristo!!

Kwamamaza