IGIHE

Abahanzi bakomeye mu muziki uramya Imana bahurijwe mu giterane cyo kubatura urubyiruko

0 4-10-2019 - saa 19:59, Uwiduhaye Theos

Umuryango wa Gikirisitu wigisha urubyiruko cyane mu bigo by’amashuri witwa Teens For Christ (TFC) wateguye igiterane cya Youth Convention kizahuriramo abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Iki giterane kizaba kiba ku nshuro ya gatanu cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare nka Gahongayire Aline, Bizimana Patient, Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Healing Worship Team n’andi matsinda y’abanyeshuri.

Youth Convention 2019 izabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali ku Cyumweru, tariki ya 6 ukwakira 2019, guhera saa Saba.

Iki giterane cyateguwe na Teens For Christ ku bufatanye n’ibigo by’amashuri yisumbuye uyu muryango wigishamo ijambo ry’imana; gisanzwe kiba buri mwaka ariko kikabera ku Kigo cy’amashuri cya Gihogwe.

Umuyobozi w’Umuryango wa TFC ku rwego w’igihugu, Pasiteri Mbanzabugabo Aminadab, yatangaje ko muri uyu mwaka habayeho impinduka ku ho igitaramo gisanzwe kibera.

Yagize ati “Igiterane cyari gisanzwe kibera i Gihogwe ariko twabonye ari hato dukurikije umubare w’abantu bacyitabira n’ubutumwa butangirwamo.’’

Umunyamakuru akaba n’Umuvugabutumwa Issa Noël Kalinijabo uri gutegura iki giterane cya “Youth Convention 2019’’ yavuze ko akenshi umuryango wa Teens For Christ ukorera mu bigo by’amashuri aho babwiriza ijambo ry’Imana.

Aha kandi hanatangwa ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho benshi babivaho burundu binyuze mu ijambo ry’Imana.

Ati “Ijambo ry’Imana rigira imbaraga. Tujya twakira ubuhamya bw’abana b’abanyeshuri bareka urumogi n’ibindi biyobyabwenge, bamwe bakatuganiriza. Dufite ingero nyinshi z’uburyo Imana igirira neza urubyiruko binyuze mu kumva ijambo ry’Imana.’’

Abazitabira Youth Convention 2019 bazagaburirwa ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa barimo Felix Mushinzimana, Aminadab Mbanzabugabo n’Umunyamerika Pasiteri David Anderson. Kucyinjiramo byarorohejwe kuko ni ubuntu.

Aline Gahongayire azahesha umugisha abazitabira iki giterane
Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi bakomeye bazitabira iki giterane
Patient Bizimana uri mu baririmbyi bari ku ruhembe mu muziki wo kuramya Imana azataramira abazitabira iki giterane
Abaramyi Patient Bizimana na Gahongayire Aline mu bahanzi batumiwe mu gitaramo “Youth Convention 2019”
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza