IGIHE

Banyuzwe! Benjamin Dube yasigiye ibyishimo abitabiriye True Worship Concert- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto)

4 11-08-2019 - saa 16:31, Ishimwe Israel

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika, Bishop Benjamin Dube, yataramiye ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo yatumiwemo na True Promises.

Iki gitaramo cyiswe “True Worship” cyabereye mu Intare Conference Arena, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2019.

Abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana bari bamaze igihe barategujwe iki gitaramo gikomeye. Abatari bake baserutse baje gutaramana n’uyu muhanzi benshi bafata nk’icyitegererezo kubera umuziki we.

Ku nshuro ya mbere, Benjamin Dube yataramiye imbere y’abakunda umuziki we b’i Kigali yeretswe urukundo ndetse yavuye ku rubyiniro benshi bagikeneye kuririmbana na we.

Yanyuze abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ziganjemo izo yamamayemo cyane nka “In Your Presence”, “Where you lead”, “He Keeps on Doing great things”, “I feel like going on”, “Thelu’moya”, “Where you lead”, “Jehovah is your name”, “Yiwo Lawa”, na Ketshepile Wena yasorejeho yo ikizihira benshi bihambaye.

Bishop Dube yishimiwe cyane muri iyi ndirimbo yanahinduwe mu Kinyarwanda mu kurushaho gusakaza ubutumwa buyirimo kuri rubanda nyamwinshi.

Uyu muramyi ubifatanya n’umurimo wo kuvuga ubutumwa yahuriye ku rubyiniro na True Promises bafatanya kuririmba indirimbo “Mana Urera” yongewemo amagambo y’Icyongereza n’Ikizulu.

Abitabiriye True Worship Concert kandi banataramanye n’amatsinda akomeye mu Rwanda ayobowe na True Promises yateguye igitaramo, Alarm Ministries, Shekinah Worship Team n’umuhanzi w’umunyempano Sam Rwibasira na bo bashimishije benshi mu bihangano bihembura imitima y’abihebye, bikabasubiza intege mu bugingo.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

21:32: UMURISHYO UHUMUZA IGITARAMO WAKOMWE

-  BISHOP DUBE YASHYIZE IHEREZO KU GITARAMO ARIRIMBA Ketshepile Wena

Mu minota ya nyuma, Bishop Dube yaririmbye indirimbo yitwa "Yiwo Lawa" yishimiwe ndetse benshi bagafatanya na we kuyiririmba no kuyibyina.

Bishop Benjamin Dube yasoje igitaramo aririmba Ketshepile Wena [iyi yahimbwemo “Hariho Impamvu” yasubiwemo na Alarm Ministries].

Yageze aho yegera abari bari kubyinira mu myanya y’icyubahiro, abatari bake bakajya barwanira gukora mu biganza by’uyu muhanzi weretswe ko akunzwe cyane.

Mu gusoza benshi bavuye hasi, barasimbuka, abafite udutambaro bakajya batuzunguza mu kirere.

Yasoje avuga ati “Bye bye.”

Akiva ku rubyiniro, abaririmbyi ba True Promises bahise baririmba agace gato k’iyi ndirimbo mu Kinyarwanda bati “Tuzahora tugushima, tuvuga imirimo yawe.’’

-  Amafoto ya Bishop Dube na True Promises baririmba “Mana urera”

Baririmbye barishima batangira no gusirimba
Bishop Benjamin Dube yafatanyije na True Promises kuririmba inidirimbo yayo yakunzwe cyane yitwa "Mana urera''
Benjamin Dube yaririmbye amagambo make y'Ikinyarwanda binyura benshi
Bishop Benjamin Dube yageze aho aririmba mu Kizulu avuga ati "Uyingcwele'' bishatse kuvuga ko Imana yera
Gitari z'ubwoko bwose zakoreshejwe mu gucuranga umuziki uryoshye
True Promises yaserutse neza mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Kigali
Abitabiriye igitaramo bafatanyije n'abaririmbyi guhimbaza Imana
Icyumba cya Intare Arena ntabwo cyuzuye neza. Hari imyanya itarimo abantu cyane mu gice cyo hejuru cyane
Yanyuzwe arabyina, yishimira ukubaho kw'Imana mu buzima bwe. Akomoka muri Afurika y'Epfo, yaje ari mu baherekeje Benjamin Dube i Kigali
Abava mu mahanga atandukanye banyuzwe no gutaramana n'abahanzi bafite izina mu muziki uhimbaza Imana
Wari umwanya wo kuramya kuzuye
Nyirashimwe Diane atera indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Mana urera"
Nyirashimwe yakunzwe cyane kubera ijwi rye ryuje ubuhanga

-  DUBE YARIRIMBYE MU KINYARWANDA

Umuhanzi Benjamin Dube yafatanyije na True Promises kuririmba indirimbo ‘‘Mana urera’’. Ahavuga ngo “Mana urera’’ yaharirimbye, asoje aravuga ati “Twe muri Afurika y’Epfo turavuga ngo ‘Uyingcwele’’, aya magambo ayaririmba mu ijwi riranguruye.

21:10: BENJAMIN DUBE YAHURIYE KU RUBYINIRO NA TRUE PROMISES

Mu gihe Bishop Dube yiteguraga kuririmbana na True Promises, abakunzi b’ibihangano bye bazamuye amajwi bamusaba indirimbo bakunda batumvise.

Mu kubahumuriza yagize ati “Nababwiye ko atari ubwa nyuma ngeze mu Rwanda. Tuzataramana ubutaha.’’

Yakomeje avuga ko True Promises ishobora kugera ku rundi rwego kandi ko ibishoboye.

Indirimbo “Mana Urera” yishimiwe cyane. Yaririmbwe mu buryo bw’amajwi na Nyirashimwe Diane afatanyije na Mbonigaba Bonnke, Ndayishimiye Trésor [wagize ihishurirwa ryo gutangiza True Promises]. Bari bagaragiwe na Benjamin Dube.

Iyi ndirimbo yaririmbwe ivangwamo n’Icyongereza n’Ikizulu bitandukanye n’uko iya mbere yasohotse imeze.

-  Bishop Dube yatanze impano zirimo n’igitabo yanditse ku baramyi

Mbere yo kuririmba indirimbo ye yitwa “He Keeps on Doing great things”, Bishop Benjamin Dube yahamagaye ku rubyiniro Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke n’umuhanzi rukumbi baziranye mu Rwanda, Nina Precious Mugwiza abaha impano.

Yagize ati “Mu muco wacu ntabwo umuntu ava mu muryango ntatange impano.’’

Agihamagara Bonnke yavuze ko “Ndagufata nk’umwana wanjye. Iyi si inshuro ya nyuma nje mu Rwanda. Wowe na True Promises mwarakoze.’’

Dube na Mugwiza bahuriye muri Amerika muri North Carolina aho uyu muhanzikazi yari yitabiriye amarushanwa Dube yari mu bagize akanama nkemurampaka ndetse anitwata neza arayegukana.

Yamuhaye akanya bafatanya kuririmba imwe mu ndirimbo ze ziri kuri album ye nshya ‘‘Glory in His presence’’ ateganya kumurika muri Nzeri 2019.

Bishop Dube mu mpano yabahaye harimo umwambaro, CD ya album ye nshya, igitabo kirimo ubutumwa bw’abaramyi kivuga ku kuramya kuzuye n’izindi.

Bishop Benjamin Dube yahaye Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke impano zitandukanye
Bishop Benjamin Dube yashimye Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke n'umuhanzi Nina Precious Mugwiza
Nina Precious Mugwiza yahise ahabwa umwanya agaragaza impano ye mu kuririmba
Nina Precious Mugwiza yafatanyije na Benjamin Dube kuririmba imwe mu ndirimbo ziri kuri album ateganya kumurika

-  Bishop Dube yakuriwe ingofero

Umuhanzi Benjamin Dube ufite ijwi ryuje ubuhanga yishimiwe cyane mu gitaramo. Yasozaga buri ndirimbo akaganiriza abitabiriye igitaramo “True Worship Concert’’ ababwira ku kugira neza kw’Imana n’impamvu bakwiye kuramya by’ukuri mu buzima bwabo.

Yageze kuri Thelu’moya bifata indi sura [iyi ndirimbo mu Rwanda irazwi cyane kuko ni yo yahinduwemo “Nimurebe Urukundo” ikoreshwa cyane mu nsengero.

Abakobwa bamufashije mu majwi barayahanikaga bakavuza akaruru ari nako babyina indirimbo iririmbye mu rurimi rw’Ikizulu.

Yageze kuri iyi ndirimbo abantu benshi bafatanya na we kuririmba. Abateraniye mu Intare Arena bagaburiwe umuziki w’umwimerere, uyunguruye; bamwe ku maso byagaragaraga ko baguwe neza. Yayisoje ashimirwa, ahabwa amashyi.

Benjamin Dube ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, amaze imyaka irenga 33 aririmba
Urukweto rw'umwe mu baririmbyi baherekeje Bishop Benjamin Dube
Benjamin Dube yasigiye ibyishimo abitabiriye True Worship Concert
Abaririmbyi batatu bafashaga Benjamin Dube bagaragaje ubuhanga budasanzwe. Baririmbye ku buryo benshi baketse ko ari korali y'abantu benshi
Benjamin Dube yasabye abitabiriye igitaramo kubaho mu buzima bwo kuramya
Benjamin Dube ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika
Benjamin Dube yavuze ko atari ubwa nyuma ataramiye mu Rwanda
Yasigaranye ishati y'umweru, atangira kuramya yirekuye
Abacuranzi ba Benjamin Dube bari bitwaje ibicurangisho bitandukanye

-  Amateka avunaguye ya Bishop Benjamin Dube

Bonani Benjamin Dube yavukiye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 23 Mutarama 1962.

Ni umuhererezi mu muryango w’abahungu batanu. Avuka kuri Reverend Benjamin Dube na Grace Dube.

Yakuriye muri Soweto mu muryango wa gikirisitu. Se yacurangaga gitari mu gihe nyina yari umuririmbyi. Ababyeyi be buri gihe bahoraga ku mihanda bigisha mu Itorero Assemblies of God Church ryayoborwaga na nyakwigendera Bishop Nicholas Bhengu.

Ku myaka icyenda yatangiye gucuranga gitari; ageze ku myaka 11 yatangiye kwiga ingoma na gitari ya bass. Nyina [Grace] yaramuhamagaraga n’abavandimwe be akabafasha kwiga umuziki no kuririmba.

Batangiye kuririmba mu rusengero nk’umuryango, Dube afite imyaka 12, icyo gihe hari mu 1974.

Dube yakundaga kuririmba indirimbo “Oh Happy Day” ya Edwin Hawkins. Se yishwe ubwo yari afite imyaka 14. Umwaka wakurikiyeho bakomeje kuririmbana nk’abavandimwe ndetse batangira gukora ingendo ahantu hatandukanye mu mahanga ya kure.

Nyuma yo kubwirwa inkuru z’urupfu rwa se bahise bahimba indirimbo banakora album bise “Vader vergeef he then” iri mu Kidage bishatse kuvuga ngo “Data bababarire.’’ Yanditswe na Benjamin Dube.

Mu 1978/79, bashyize ahabona indi ndirimbo bayita “Amen”. Mu 1980 Benjamin yageze mu itsinda ryo kuririmba mu kigo cy’amashuri cya Daliwonga ryitwa "Share the Good News".

Benjamin yinjiye mu irushanwa rya SABC ryo gushaka abanyempano, aratsinda bituma izina rye ryamamara. Indirimbo ya mbere yakoze yatumye yamamara yitwa ’HOLY SPIRIT" yagiye hanze mu 1986. Mu 1988, yasohoye album yitwa "EBENEZER" yahuriyemo na nyakwigendera "Lucky Dube".

Benjamin Dube ubu ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Uyu mugabo indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda. “Ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”

Bishop Benjamin Dube mu buto bwe yacurangaga gitari kandi abikunda cyane

-  DUBE yafashije benshi muri Jehovah is your name

Umuhanzi Dube yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Make a Joyful Noise’’ na ‘‘I feel like going on’’.

Yageze ku yitwa "Jehovah is your name", ibintu birahinduka. Abantu benshi bahagurutse bafatanya na we kuririmba.

Yasoje indirimbo ahabwa amashyi menshi n’impundu z’urwungikane. Yahise avuga ko “Iyo uri indwanyi umwanzi aba akuzi, azi neza intwaro ukoresha. Sindi kuvuga ibi kuko nabisomye ahubwo nabibonye mu buzima bwanjye.’’

-  Dube yashimye True Promises yamutumiye mu Rwanda

Bishop Dube mu ijambo rye yashimiye True Promises yamutumiye mu gitaramo cyabaye icya mbere yaririmbyemo mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda kandi meze nk’uri mu rugo. Naje gukora ikintu kidasanzwe muri iki gihugu. Ndashaka ko mumenya ko mukwiye gushima Imana. Nifuza ko Imana ihabwa ikuzo mu buzima bwanjye.’’

Bishop Benjamin Dube yari aherekejwe na band ye igizwe n'abantu barindwi
Benjamin Dube yagaragaje ko ari umuhanga mu kuririmba
Bishop Dube yageze aho yikura ikoti asigarana ishati

-  Bishop Dube yikuye ikoti hakiri kare

Bishop Benjamin Dube yaje mu Rwanda aherekejwe n’itsinda (band) ry’abantu barindwi. Aba bagizwe n’abaririmbyi batatu n’abandi bari gucuranga barimo umwe uri kuri piano, uri ku mwirongi, uvuza ingoma n’uwa gitari bass.

Akimara kuririmba indirimbo ye ya mbere yahise yikuramo ikoti, arishyira hasi asigarana ishati yera, atangira kubyina yivuye inyuma.

Yagize ati “Iyo uri kuramya hari ibyo wibandaho. Uraramya imigisha ikaza. Mubyinira mu bwiza bw’Imana, iraza kwita ku bucuruzi n’ibyanyu.’’

Yakomeje avuga ko "Mukwiye gushima Imana mu kubaho kose.’’

Bishop Benjamin Dube ari mu bahanzi bakunzwe kandi banubashywe muri Afurika
Umucuranzi wa Benjamin Dube akora ku mirya ya gitari
Yari afite umucuranzi w'umuhanga wari ku ngoma
Benjamin Dube yasangije abitabiriye igitaramo amateka ye n'ibanga akoresha mu myaka amaze mu murimo w'Imana
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu

-  BISHOP BENJAMIN DUBE YARI YATEGUJWE

Umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Pasiteri Papane uheruka gukora igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Gospel Is My Life Recording’, cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 21 Nyakanga 2019, yasize avuze ko hagiye kuza umuhanzi ukomeye.

Icyo gihe yagize ati “Hari undi ukomeye ugiye kuza. Njye ndoroheje cyane. Ukomeye ari mu nzira.’’

Bishop Benjamin Dube ari mu baramyi bakomeye muri Afurika y’Epfo bahuriye mu itsinda rihuriyemo ab’inkorokoro ryitwa “Spirit of Praise’’. Ni ryo ryazamuriye izina abahanzi biganjemo abanyuze mu Rwanda batumiwe mu bitaramo bitandukanye nka Solly Mahlangu, Zaza Mokhethi [wamamaye muri Calvary] na Pasiteri Papane Bulwane.

19: 37: UMUSHYITSI MUKURU BISHOP BENJAMIN DUBE YAHAGEZE

Umuramyi wari utegerejwe na benshi yahamagawe. Mbere yo kugera ahirengeye, abantu bose bagaragaje ibyishimo by’ikirenga.

Itsinda rye rimufasha mu gucuranga ryabanje gutegura ibyuma byaryo mu gihe cy’iminota itandatu.

Pasiteri Tom Gakumba wayoboye igitaramo yasobanuye ko abo mu Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba bagiriwe umugisha wo kwakira umuhanzi ukomeye.

Yakiriwe bidasanzwe, yeretswe ko ari umuhanzi ukunzwe cyane. Yahise yunama mu rwego rwo gutanga icyubahiro ku bitabye ubutumire bwo gutaramana na we.

Abari mu cyumba bose bahagurukiye rimwe batangira kuririmba bati “Dube, Dube.’’

Gakumba yamwakiriye amubaza ibibazo birimo ibyerekeye amateka ye n’ibanga yakoresheje mu murimo amazemo imyaka isaga 30. Na we yahise asobanura amavu n’amavuko ye n’uko yinjiye mu murimo w’Imana.

-  ANDI MAFOTO YA TRUE PROMISES IMBERE Y’IMBAGA YITABIRIYE IGITARAMO

Cyari igitaramo cy'uburyohe
True Promises Ministries yanyuze abitabiriye "True Worship Concert" yabereye mu Mujyi wa Kigali
Igitaramo "True Worship" cyabereye mu Intare Arena i Rusororo
Rugarama Daniella usanzwe aririmbana n'umugabo we Rugarama James yakoze mu muhogo binyura benshi
Mbonigaba Bonnke ari mu baririmbyi bafite ijwi ryiza muri True Promises
Ndayishimiye Trésor watangije True Promises aririmba mu ijwi rirenga ati "Mana urera''
Uwitonze Clementine [Tonzi] na Israel Mbonyi banyuzwe n'igitaramo. Mbonyi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwitabira igitaramo cyatumiwemo umuramyi Benjamin Dube

-  True Promises yasoreje ku ndirimbo yitwa Kaluvari

Nyuma y’indirimbo imwe ya Sam Rwibasira, True Promises yakomeje kuririmba.

Ndayisenga Esron ni we wafashe micro ayobora bagenzi be mu ndirimbo yitwa Calvary [ubusanzwe iyi ndirimbo ni iy’umuhanzi Zaza ubarizwa mu itsinda Spirit of Praise riyobowe na Bishop Benjamin Dube]. Yarakunzwe cyane ndetse ikoreshwa cyane mu nsengero nyinshi zo mu Rwanda nyuma yo guhindurwa mu Kinyarwanda.

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane dore ko yari ifite umuziki uryoheye ugutwi, ndetse n’injyana yayo ituma abantu babyina bisanzuye.

Ndayisenga yanyuzagamo akaganira n’abari mu gitaramo atanga ubutumwa ati “Umuntu ni ingaruka z’imitekerereze ye.’’

Iyi ndirimbo yayisoje bahabwa amashyi menshi, bahita berekeza mu byicaro bateguriwe.

-  Sam Rwibasira yaririmbye indirimbo imwe ahita asezera

Umuhanzi Sam Rwibasira yaririmbye indirimbo ye yitwa “Witinya”. Yafatanyije n’abaririmbyi ba True Promises.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye igitaramo ati “Imana yavuze ko izemera igatanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu. Ntidukwiye gutinya.’’

Yayisoje ahabwa amashyi menshi.

Rwibasira aritegura gukora igitaramo yise “NARAMUBONYE LIVE CONCERT’’ giteganyijwe kubera kuri Bethesda Holy Church ku wa 1 Nzeri 2019.

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kandi batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

19: 08: Sam Rwibasira yakiriwe ku rubyiniro

Umuhanzi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sam Rwibasira ubarizwa mu Itorero Bethesda Holy Church yakiriwe ahabwa amashyi menshi.

Uyu musore wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo, yatangiye aririmba indirimbo ya Bill Gaither yitwa “Because he lives”.

Uyu musore uretse kuba afite ijwi n’impano yo kuririmba, anafite ubuhanga mu gucuranga kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bwubatsi yagiye kwiga ibijyanye n’umuziki mu Ishuri ryahoze ryitwa Ecole d’Art de Nyundo, ryimukiye i Muhanga.

Uyu musore yatangiye kwandika indirimbo yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, akaba yari afite imyaka 12.

Iyo mpano yo kuririmba ayikomora kuri se umubyara Rev. Rwibasira Vincent ngo kuko na we yakuze aba mu itsinda ryaririmbaga rikanacuranga indirimbo zihimbaza Imana.

-  IBYISHIMO BY’IKIRENGA KU NDIRIMBO ‘Uhoraho ni wowe Mana’

Mubogora wize umuziki ku Ishuri ryo ku Nyundo yishimiwe bihebuje ubwo haririmbwaga indirimbo “Uhoraho ni wowe Mana’’.

Iyi ndirimbo bayiririmbye mu buryo bw’amajwi y’umwimerere binyura benshi mu bitabiriye igitaramo. Bayisoje bahabwa amashyi menshi cyane.

True Promises yahise ikomeza iririmba indirimbo yayo izwi cyane yitwa "Mana uri imbaraga". Iyi ndirimbo yatewe n’umuririmbyi Nyirashimwe Diane [uyu anabarizwa muri Zebedayo Family ahuriramo n’abavandimwe be].

Iyi ndirimbo yishimiwe n’ab’ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugera ku bantu bakuru kuko bafatanyije n’abagize True Promises kuyiririmba.

-  True Promises imaze imyaka 10 mu ivugabutumwa

Mu 2009 nibwo True Promises yatangiye urugendo rwo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hagamijwe kugeza ubutumwa ku mpera z’Isi yose.

Muri icyo gihe iri tsinda rimaze ryakoze ibitaramo byagutse haba mu Rwanda no mu mahanga. Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Mana Urera”, “Mana uri imbaraga”, “Wadushyize ahakwiriye” n’izindi.

Kuva mu Ugushyingo 2009, True Promises imaze gushyira hanze imizingo ibiri irimo umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’uw’amajwi uriho 11.

-  True Promises ntiyatengushye abakunze ibihangano byayo byo hambere

Indirimbo nyinshi zatumye True Promises ikundwa cyane ziri mu zo yifashishije mu gitaramo.

Yageze ku ndirimbo zirimo “Mfashe umwanya mwiza”, ibintu bifata indi sura. Buri ndirimbo yayo yafatanyaga n’abatari bake kuyiririmba, ijambo ku rindi, benshi bakagubwa neza muri ubwo bufatanye.

Ndayisenga Esron yageze aho asaba abari mu Intare Arena gusuhuzanya no guha Imana icyubahiro.

Yagize ati “Dukwiye kunezererwa Imana. Mushake impamvu zo kunezererwa Imana.’’

Yahise yanzika n’indirimbo yitwa “Mwami Yesu.’’ Nyuma y’iyi ndirimbo yakuriwe mu ngata n’indirimbo yitwa “Jehovah’’ yatewe na Rugarama Daniella [uyu yamamaye mu ndirimbo ‘Mpa Amavuta’ yafatanyije n’umugabo we Rugarama James].

Yafatanyije kuyitera n’umukobwa baririmbana witwa Naomi. Aba bombi bishimiwe cyane kubera ubuhanga bafite mu guhanika amajwi byanyuze benshi. Basoje bahabwa amashyi yungikanye n’impundu nyinshi n’ibivugirizo.

-  True Promises yafashe amashusho yo kuri album iteganya kumurika

True Promises yaririmbye hafatwa amashusho n’amajwi by’ako kanya [Live recording]. Amashusho yafashwe n’Ikigo gitanga serivizi z’isakazamashusho cyitwa StoryKast.

Yaririmbye indirimbo zirimo izatumye yamamara cyane zirimo “Ubuturo bwera”, “Wadushyize ahakwiriye” yatumye ryishimirwa cyane.

Yanyuzagamo ikaririmba indirimbo ziri mu Cyongereza nk’iyitwa “I trust you Lord” aho abaririmbyi bayo bakomeye buri wese yahawe umwanya agakaraga ururimi mu kanwa mu buryo butanga ijwi ryanyuze imitima y’abari mu Intare Arena.

Amashusho n'amafoto y'igitaramo cya True Promises yafashwe na StoryKast

-  UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA

Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke, yakiriye mu mwanya muto Umuvugabutumwa Huduma James.

Mu ijambo yigishije yibanze ku ntego ivuga ku ‘kuramya k’ukuri.’

Yagize ati “Iyo abantu bavuga kuramya by’ukuri Imana iba ishaka iki? Iyo tuvuga kuramya ni ukuvuga umutima wakira Imana aho yakwirwa. Ibyo dukora si byo by’agaciro imbere y’Imana ahubwo guhora turamya ni byo by’agaciro.’’

Yavuze ko ‘Kuramya bizagira agaciro imbere y’Imana mu gihe bizaba bibanjirijwe no kuyumvira. Bigira agaciro kandi iyo dufite umwuka usa neza n’Iyo turamya.’’

Yabwiye abaramyi ko kuramya no guhimbaza bigira iherezo. Ati “Ubwiza bw’Imana ntibugira uko busa ku buryo wavuga ko buhoraho. Kuramya Imana bikorwa mu mwuka si ukugendera ku mpano dufite cyangwa ubunararibonye bwacu.’’

Ubutumwa bwe yabukubiye mu magambo make avuga ko “Niba ushaka kwerekana ko wizera, baho bijyanye n’ibyo wizera.’’

Umuvugabutumwa Huduma James yiragije Imana mbere yo gutangira kuririmba
Umuvugabutumwa Huduma James yigishije ijambo ry'Imana rivuga ku mpamvu zo kuramya kuzuye
Yibukije abaramyi ko bafite inshingano zikomeye bakwiye kubahiriza

-  Mubogora Désiré wize umuziki ku Nyundo ni we wayoboye bagenzi be

Mubogora Désiré wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo watoje bagenzi be ibijyanye no guhanika amajwi mu buryo buhuza n’umudiho w’ibicurangisho ni we wanabayoboye mu gitaramo.

Uyu muhanzi yakoresheje imyitozo yose ya True Promises mu kwitegura igitaramo.

Iri tsinda ryatangiye riririmba indirimbo iri mu Cyongereza yitwa "This is how we praise" bavugamo amagambo ashimangira ati ‘‘Uku ni ko duhimbaza, ni ko tubyina.’’

Iyi ndirimbo yayisoje ihabwa amashyi menshi y’urufaya, ihita ishyiraho isengesho ryo kwiragiza Imana mbere yo gutangira kuririmba.

17:16: TRUE PROMISES YAHAMAGAWE KU RUBYINIRO

Pasiteri Gakumba Tom wo muri Healing Center uyoboye iki gitaramo mbere yo guhamagara True Promises yasabye abateraniye muri Intare Arena guha amashyi iri tsinda ryatumiye Bishop Benjamin Dube.

Yabanje gusoma Zaburi 68.5 havuga ngo “Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo.”

-  Abacuranzi ba True Promises ni bo babanje guseruka mu mwambaro ubereye ijisho, buri wese yicara imbere y’inanga ye, batangira kuzibyaza umusaruro,bazivuza.

Nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda atandatu bavuza ibyuma by’impurirane mu buryo buryoheye ugutwi, abaririmbyi na bo batangiye gutambuka umwe ku wundi bagana ku rubyiniro.

Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana niko bavuzaga impundu nyinshi n’amashyi bakayakoma mu kugaragaza ko bishimiye kwakira iri tsinda.

Abari mu Intare Arena bose bahagurutse bakira True Promises mu byishimo by’ikirenga.

Mubogora yakuriwe ingofero mu buryo ayobora bagenzi be baririmbana
Yasigaranye amashusho y'urwibutso muri iki gitaramo cy'amateka cyabereye mu Rwanda
Mubogora uri mu banyempano banyuze mu Ishuri ry'Umuziki ryo ku Nyundo [ryimukiye i Muhanga] yagaragaje ko afite ubumenyi buhambaye
Abitabiriye igitaramo bagaragazaga akanyamuneza bakabihamisha gukoma amashyi
Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke, ubwo we n'abaririmbyi bagenzi be bageraga ku rubyiniro
Mubogora Désiré wize umuziki ku Nyundo ni we wayoboye bagenzi be muri iki gitaramo
Mubogora Désiré yagaragaje ubuhanga mu bijyanye n'imiririmbire
Rugarama Daniella yagaragaje ubuhanga mu kuririmba, ijwi rye ryishimirwa na benshi
Abaririmbyi ba True Promises bakigera ku rubyiniro babanje gusenga Imana mbere yo gutangira kuririmba
Rugarama Daniella yapfukamye hasi asenga Imana
Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke, yahanitse ijwi yiragiza Uwiteka
Ndayisenga Esron ari mu baririmbyi bakomeye muri True Promises
Abitabiriye igitaramo basangijwe ijambo ry'Imana rivuga ku kuramya k'ukuri n'impamvu bikwiye gukorwa
True Promises imaze imyaka 10 ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo

-  Alarm Ministries imaze kugwiza igikundiro mu muziki uhimbaza Imana

Alarm Ministries ni itsinda rimaze kwamamara cyane kuko muri uyu mwaka riri kuzuza imyaka 20 rimaze mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, yakoze ibihangano byinshi byamenyekanye birimo nka "Hariho impamvu" n’ibindi.

Iri tsinda naryo ryateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru rimaze mu murimo w’Imana.

Ni ibirori bizahurirana n’igiterane cyagutse kizasozwa ku wa 1 Nzeri 2019, hakorwa igitaramo kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV] ahazwi nka Camp Kigali.

Alarm Ministries imaze imyaka 20 iri mu muziki uhimbaza Imana, iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda
Zebedayo Richard yagaragaje impano ye haririmbwa indirimbo "Yahozeho''
Mbanza Chance ni umwe mu baririmbyi ngenderwaho muri Alarm Ministries
Umuririmbyi wa Alarm Ministries Serugo Ben ni umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda
Alarm Ministries yeretswe urukundo mu ndirimbo zayo zikunzwe cyane
Igitaramo cyacurangiwemo umuziki uryoheye amatwi
Uwitonze Clementine benshi bamenye ku izina rya Tonzi na Iyamuremye Serge mu bahanzi bitabiriye igitaramo

16: 46: Alarm Ministries yakiriwe ku rubyiniro

Itsinda rya Alarm Ministries rimaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yageze ku rubyiniro. Yatangiranye indirimbo yayo iri mu zikunzwe cyane mu minsi ya none yitwa “Yahozeho’’.

Mu ijwi ry’ubuhanga abaririmbyi bayo bayobowe na Umutoni Solange na Zebedayo Richard ni bo bateye iyi ndirimbo.

Zebedayo mu magambo ye yanyuzagamo akavuga ko "Imana yacu yahozeho kandi ntiyashyizweho binyuze mu matora ngo tugire ubwoba ko manda yayo izarangira.’’

Iyi ndirimbo yakurikiwe n’iyitwa "Umwaka w’imbabazi" itanga ubutumwa bwo guhagurutsa abantu kuko izuba ryabo ribarasiye.

Alarm Ministries yanaririmbye indirimbo zirimo izakunzwe cyane nka “Hashimwe”, “Nzakomeza nkwizere” n’izindi.

Buri ndirimbo yayifatanyije n’ibihumbi by’abari mu cyumba cya Intare Arena. Iri tsinda ryeretswe urukundo ndetse bikagaragara ko umuziki wabo umaze gucengera mu buzima bwa benshi.

15:52: Shekinah Worship Team yabimburiye abandi ku rubyiniro

Shekinah Worship Team yo mu Itorero Evangelical Restoration Church i Masoro ni yo yabimburiye abandi bahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo.

Ryatangiriye ku ndirimbo “Ntabe aritwe” bayiririmba mu majwi meza mu buryo bwishimiwe na benshi.

Ku ndirimbo ya kabiri, Umuhanzi Arsene Tuyi ubarizwa muri Shekinah Worship Team yigiye imbere ahita atera indirimbo ya Travis Greene na Tim Godfrey yitwa "Nara."

Iyi ndirimbo iri mu zakunzwe mu mwaka ushize yaririmbwaga na benshi mu bari mu cyumba cyabereyemo igitaramo.

Bayisoje bahabwa amashyi y’urufaya, avanze n’impundu zirenga.

Iri tsinda ryararirimbye indirimbo zibyinitse zirimo n’izo mu baturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu njyana izwi nka Lumba.

Irimbere Christian ayoboye bagenzi be baririmbana muri Shekinah Worship Team
Irimbere Christian asanzwe akora umuziki nk'umuhanzi wigenga
Banyuzagamo bagatambira Imana mu kwerekana ko bizihiwe
Arsene Tuyi (ibumoso) na Irimbere Christian bafatanya guhanika amajwi mu buryo buryoheye amatwi
Izi mbyino zishimiwe na benshi cyane mu bitabiriye igitaramo
Abaririmbyi ba Shekinah Worship Team babyinnye barirekura. Iri tsinda ribarizwa mu Itorero rya Evangelical Restoration riyobowe na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu
Pasiteri Gakumba Tom wo muri Healing Center ni we wayoboye igitaramo. Yakoreshaga Ikinyarwanda akakivangamo n'Icyongereza
Shekinah Worship Team yeretswe urukundo n'abitabiriye igitaramo
Iri tsinda ribarizwamo abaramyi b'abahanga
Shekinah Worship Team ni yo yakandagiye bwa mbere ku rubyiniro
Shekinah Worship Team ni yo yabanje ku rubyiniro mu gitaramo yatumiwemo

-  ISENGESHO RIRERIRE RYO GUTANGIZA IGITARAMO

Ahagana saa 15:26 nibwo abanyamasengesho batandatu batangiye gusengera igitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena. Mu minota igera kuri 21 n’amasegonda 23 bamaze basenga mu buryo bw’urwungikane, bumvikanaga basaba Imana gutanga umutekano mu gitaramo no gutanga ihumure.

Nyuma y’isengesho rifungura hahise hakurikiraho umwanya wo kwakirana, igikorwa kiranga umuco w’abakirisitu bemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.

Abanyamasengesho ni bo batangiye igitaramo mu isengesho ryo kwiyambaza Imana

Uko byari byifashe mbere y’amasaha ashyira ku itangira ry’igitaramo

Umunsi n’isaha abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana bategereje n’amatsiko menshi wageze. Abatari bake bataramanye n’Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, Benjamin Dube, watumiwe mu gitaramo True Worship cya True Promises.

Igitaramo cyahariwe kuramya kuzuye cyitabiriwe n’abantu baturutse imihanda itandukanye, babarizwa mu matorero n’amadini anyuranye.

True Worship Concert iri mu bitaramo bikomeye byabereye ku butaka bw’u Rwanda mu muziki uhimbaza Imana. Igiheruka cyabereye muri Parking ya Camp Kigali ku wa 10 Gashyantare 2019 ahari hatumiwe umuramyi Don Moen.

Abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana bari bamaze igihe barategujwe iki gitaramo gikomeye ndetse ab’inkwakuzi batangiye kugera aho cyabereye ahagana saa munani mu gihe isaha yo gutangira kwinjira yari saa cyenda z’amanywa.

Umuramyi Benjamin Dube utegerejwe na benshi ari mu bafite izina rikomeye muri Afurika bitewe n’ibihangano bye byahembuye imitima ya benshi.

Abantu bakunda umuziki uhimbaza Imana bari babukereye
Igitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena iri i Rusororo
Abataraguze amatike mbere, bayaguriraga ku muryango mbere yo kwinjira

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Don 2019-08-13 09:48:39

Rwose ntabwo bashishoje neza umunsi. Event zirarutana rwose. Nubwo nkunda true promises ntago byarusha uko nkunda Afrika haguruka.

2
Tuyikunde 2019-08-12 23:04:22

ndabona byaribishyushye

3
Dav 2019-08-12 11:53:46

@Kelly hariya nta gu compete kwari kurimo nta ni mpamvu yo kuzuza Arena kuko bose (True and Gitwaza)bakoreraga Uwiteka hamwe bagura ubwami bwe!! ibyi Mana it’s not about kwemeza abantu by High number of Followers instead Work in righteousness above all

God bless you

4
Kelly 2019-08-12 04:11:11

Iyo mutabihuza na Africa Haguruka mwari kuzuza iriya salle finances zanyu zikazamuka mugakomeza gukora izindi ndirimbo abantu bagakizwa kurushaho! Ubundi nta muntu ukompeta na Gitwaza rwose!!

Kwamamaza