IGIHE

Yayeli, ishyiga ry’inyuma muri Kingdom of God Ministries yasezeranye mu mategeko

7 26-09-2019 - saa 17:35, Uwiduhaye Theos

Niyitegeka Yayeli, umuririmbyi uri mu bakomeye mu Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries yasezeranye imbere y’amategeko na Producer Rukundo Eric ufite inzu itunganya umuziki ya The Capital Records.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baherekejwe n’inshuti n’imiryango yabo; bose bafite akanyamuneza.

Yayeli agaragara atera mu ndirimbo nyinshi zirimo na “Nzamuhimbaza” iri no mu zamenyekanye cyane mu z’iri tsinda.

Muri “Victorious Live Concert”, igitaramo cyateguwe na Kingdom of God Ministries cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 16 Nzeri 2018, Rukundo yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore.

Icyo gihe igitaramo kigana ku musozo, Rukundo yasatiriye aho abaririmbyi bari bahagaze imbere y’imbaga, apfukama imbere y’umukunzi we amusaba kubana akaramata. Na we ntiyazuyaje yahise amubwira “Yego.”

Bamwe mu bari ahabereye igitaramo barabyishimiye, abandi bavugira mu matamatama ko bitari bikwiye kubera mu nzu y’Imana.

Rukundo yatangarije IGIHE ko gutungurira umukunzi we mu rusengero ari uko bose bavuka mu miryango ikikijwe.

Yagize ati “Yayeli ni umukozi w’Imana, si umunyonzi, si n’umukinnyi w’umupira! Ni umukozi w’Imana uririmba. Nanjye mvuka mu muryango w’abapasiteri. Twakuriye mu rusengero. Ni Imana yaduhuje.”

Urukundo rwa Producer Rukundo w’imyaka 30 na Yayeli rwatangiye kuvugwa mu 2017. Mu Ugushyingo Yayeli yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko ashimangira ko ari amahitamo mu buzima bwe bwose.

Niyitegeka w’imyaka 24 asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Yatangiye kuririmba akiri muto. Yakuriye muri korali ndetse yanyuze mu itsinda “The Queens” ry’abakobwa bihariye mu kuririmba ryashinzwe na Aline Gahongayire.

Reba indirimbo yitwa Nzamuhimbaza, yatewe na Yayeli

Urukundo rwa Producer Rukundo w’imyaka 30 na Yayeli rwatangiye kuvugwa mu 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Deo 2019-09-27 18:41:26

congratulationss yayel...muzagire urugo ruhire

2
Ukuri 2019-09-27 01:41:31

Tubashimiye guhagarika ubusambanyi baba bakora bitwaje gusenga bakaba bashinze urugo. N’abandi nka bo basambana bitwaje amakorari babireke cyangwa bashyingirwe n’ubwo ingo zabo nta cyizere cyo kuramba zifite

3
gigi 2019-09-27 00:29:12

Uyu mukobwa ni mwiza peee

4
Ernest 2019-09-27 00:27:15

Wonderful, many congrats lovely couple of ours. We’ll stand you until the end. May God bless your journey in the name of Jesus Christ we serve day and night

5
ndahayo Simon 2019-09-26 22:15:34

igihe

6
Joel 2019-09-26 15:20:27

Data wee ! Barasa neza imana izabahe urugo rwiza kdi ntibazareke gukorera imana. Turabamunda cyane

7
Sibomana.yassin 2019-09-26 12:18:37

Igihe turabashimira amakuru meza mutgezaho

Kwamamaza