IGIHE

Vatican yagaragaje ingazi bivugwa ko Yezu yazamutseho ajya kwa Pilato

5 21-04-2019 - saa 12:13, Ferdinand Maniraguha

Abasura i Vatican kuri ubu bahawe uburenganzira bwo kuzamuka ku ngazi ntagatifu bivugwa ko ari zo Yezu yazamutse ubwo yajyanwaga kwa Pilato gucirwa urubanza.

Izo ngazi zizwi mu kilatini nka Scala Sancta zari zimaze imyaka 300 zipfukishije imbaho. Ubu zapfukuwe mu gihe cy’amezi abiri ngo abantu bazisure.

Abajya gusura izo ngazi uko ari 28 bemerewe kuzizamukaho bapfukamye. Hari ahantu kuri izo ngazi bivugwa ko amaraso ya Yezu yagiye agwa ubwo yazizamurwagaho ubu hagaragazwa n’utumenyetso tw’umusaraba.

Padiri Francesco Guerra ushinzwe amateka y’izo ngazi yabwiye CNN ko mu ivanjili ya Yohani hagaragamo ko Yezu yazamutse izo ngazi inshuro nyinshi.

Nubwo nta nyandiko zibigaragaza, bivugwa ko izo ngazi zazanwe mu kinyejana cya 4 na Helena, umubyeyi wa Constantine umwami w’abami w’i Roma azikuye i Yeruzalemu.

Guerra yagize ati “Tuzi neza ko mutagatifu Helena yanazanye imisumari yakoreshejwe babamba Yezu n’igice cy’umusaraba yabambweho, akabizana mu rusengero ruri hafi aha.”

Umusirikare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uba mu Budage, Frank Scherra, nyuma yo kurira izo ngazi n’abana be batandatu yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye.

Yagize ati “Byampaye akanya ko gutekereza ku bantu bafite akamaro ku kwemera kwanjye n’umuryango wanjye. No ku bantu nzi bageze mu ijuri cyangwa abari mu nzira iganayo, nabonye umwanya wo kubasengera.”

Hejuru umaze kuzamuka ingazi, hari icyumba cyiswe ‘Ahatagatifu h’ahatagatifu’ cyangwa ‘ahera h’ahera’. Aho hantu hahoze ari shapeli y’abapapa mu gihe cyashize. Hari ibimenyetso bitandukanye by’ababaye abatagatifu ndetse n’ibigaragaza Yezu, byose byabonywe i Roma mu kinyejana cya gatanu.

Izo ngazi mu minsi iri imbere zizongera zipfukwe kugira ngo bazirinde kwangirika.

Ingazi ntagatifu ziherereye muri Bazilika ya San Giovani mu gace kitwa Laterano i Roma.

Hari hashize imyaka 300 ingazi bivugwa ko Yezu yazamutseho ajya kwa Pilato zipfutse
Aho bivugwa ko amaraso ya Yezu yagiye agwa hagaragazwa n'utumenyetso tw'umusaraba
Abakirisitu bahawe amezi abiri yo kujya gusura izi ngazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ngarambe 2019-04-22 22:48:28

Hahhh ariko abazungu bazababeshya mubyange ryari?uwo bita Yezu siryo ryari n izina rye kandi ntiyavukiye iburayi ngo izo ngazi zihabe,yewe ntiyari n umungu ngo agire iryo zina ry uruzungu ahubwo ibi byose ni abazungu babihimbye ngo mubabone hejuru kuko bifitiye complexe d inferiorite bahora bifuza kubonwa hejuru nka satani mbese ixyo yazize ahanurwa mu ijuru.

Dore uwo bita Yezu yari umunyafurika kandi yavukiye muri Afrika,kandi ntiyavutse imyakaka ibihumbi bibiri ishize nkuko babeshya ninayo mpamvu ntawe uzi n itariki yavutseho kuko ziriya 25 ni ukwihimbira kandi barabeshya ngo hari ku ngoma ya roma none se ntibandikaga?kuki batanditse iyo tariki di?rero byose ni ibinyoma ahubwo yaje mu isi kera cyane kuko n abirabura ba kera bo muri egiputa bari bamuzi ndetse ninabo banditse bibiliya y ukuri mbere y uko aba bazungu bayihindura bashyiramo ibizina byabo ngo bazabeshye ko aribo yavutsemo kandi atari byo.

Imana yaremye umuntu wa mbere ari umwirabura rero nayo yagomga kuza kumucungura yiyambitse rwa ruhu rw irabura nyine yamuhaye,rero rwose ntibakabifatire pe kuko aya madini bashinze bakopeye mu misengere y abanyafurika ninayo mpamvu nujya mu ba nyarwanda ba kera uzasanga ibo byose aba bazungu biyitirira byari bihari na kera ahubwo abazungu bagakora icyo bise gusimbuza amazina y abacu bagashyiramo ay ababo ngo abe aribyp tuzajya tuvuga ubwo rero bakoze icyo kidini cyabo aho bazaroga imitwe yacu ngo batwibagize abo turibo babitwibe babyiyitirire none dore benshi mu bacu bashimagiza abazungu ngo nazanyr iki n iki kandi ari ibyacu biyitirira,arinayo mpamvu buri wese muri twe agomba kujya akoresha amazina y ikinyarwanda mu byacu uko byahoze hato tudasigara nk abatagira amateka nyamara Imana yarayaduhaye.

2
np 2019-04-22 14:39:20

ahhah. barabeshya .baba bishakira akerarugendo

3
Olive 2019-04-22 10:40:41

Nkatwe nka abakiristu turabyemera

4
SIEVA 2019-04-22 07:14:32

NARI NARABISOMYE NONE NDABYIBONEYE...
Padiri Francesco Guerra ushinzwe amateka y’izo ngazi yabwiye CNN ko mu ivanjili ya Yohani hagaragamo ko Yezu yazamutse izo ngazi inshuro nyinshi.

NONESE PADIRI ARASHAKA KUVUGA KO YESU YARI ASANZWE AJYA GUSURA PILATO MBERE Y’ UKO AJYANWAYO N’ ABAYUDA GUCIRWA URUBANZA?
ABABIZI NEZA SE BADUSOBANURIRA MURI IYO VANJIRI YA YOHANA AHO BYANDITSE KO YESU YAZAMUTSE IZO NGAZI INSHURO NYINSHI?
NONESE KO MBONA URIYA MUSARABA BASHUSHANYA AHO BAVUGA KO YESU YAGIYE AHASIGA AMARASO ATARI UMUSARABA NK’ UWA YESU. URIYA NI UMUSARABA W’ ABA ILLUMINATI KUKO UMUSARABA WA YESU WO HASI NI MUREMURE HEJURU UKABA MUGUFI.
KUZAMUKA INGAZI BAPFUKAMYE NIBYO BYATUMYE MARTINI YITANDUKANYA NA KILIZIYA GATOLIKA KUKO NTA GAKIZA KABIRIMO... NI NKA BIMWE BY’ ABISILAMU BAJYA I MAKA CYANGWA I MADINA BAKUMVA KO BAZAMUTSE MU NTERA, NARUMIWE KOKO...
TUVE MU BUJIJI DUSIGUZE IBYANDITSWE BYERA TUMENYE UKURI.

5
DUKOMEZEGUSENGA Védaste 2019-04-21 09:49:42

Ndashima Imana yerekanye YESU KRISTO nk’Umukiza n’Impongano y’uwizera amaraso ye bikamuhwanirizwa no gukiranuka.We ntiyakinaga ikinamico nk’uko bikorwa ubu n’abapfobya igitambo cye bihangira imisaraba n’udusaraba nk’aho ari yo yamuturikije umutima.Ariko guhera ubu isi yose nimenye ko "ibicumuro byacu ari byo yacumitiwe,yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu"Yesaya 53:4.Ngarutse se izo ngazi mu kuzita ntagatifu,bivuze ko na Pilato wamuciriye urwo gupfa yamaze kumenya ko ari umwere ari umutagatifu?Musome Bibiliya,nawe "muzamenya ukuri,ukuri ni ko kuzababatura"Yohana 8:31

Kwamamaza