IGIHE

Uwa Gatanu Mutagatifu: Imbaga y’abakiristu Gatolika bitabiriye Inzira y’Umusaraba (Amafoto)

6 19-04-2019 - saa 16:08, Akayezu Jean de Dieu

Abakirisitu by’umwihariko abasengera muri Kiliziya Gatolika, bemera ko ku musaraba ariho Yezu yatangiye icyiru cy’ibyaha agatsinda Shitani yari yarigaruriye abantu.

Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, imbaga y’abakirisitu Gatolika mu Rwanda yifatanyije n’Isi mu kuzirikana ububabare bwa Yezu Kiristu, aho baba banibuka uburyo yagambaniwe, agacibwa urubanza, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.

Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakiristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, ahetse umusaraba ari na wo yaje kubambwaho, akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira.

Kuri uyu wa 19 Mata 2019, nibwo abakirisitu bo muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Saint Famille), bakoze urugendo rw’inzira y’umusaraba bava mu Mujyi ku cyicaro cy’iyi parusawi bazamuka umusozi wa Jali basoreza ahitwa “Ku Ibanga ry’ishya n’amahoro”.

Bagendaga basenga, bavuga ishapure, baririmba indirimbo zigaruka ku bubabare Yezu yanyuzemo bazirikana urwo yishwe kugira ngo abacungure.

Inzira y’umusaraba ivuze iki ku Bakirisitu Gatorika?

Yezu Kristu yabambwe ku musaraba. Amateka avuga ko kubambwa ku musaraba ari bwo buryo bwakoreshwaga n’Abanyaroma mu kunyonga (kwica ) abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye cyane maze bagakatirwa urwo gupfa.

Amaze gucibwa urubanza na Pilato yagiye yikoreye umusaraba agiye kubambwaho, yerekezaga ahitwa ‘Kaluvari’ cyangwa ‘Gologota’.

Abakiristu baganiriye na IGIHE basobanuye ko gukora inzira y’umusaraba ari ukwisanisha na Yezu nk’uko no mu buzima busanzwe umuntu wawe uba ugomba kuba hafi ye mu bibi no mu byago.

Mundere Aloys usengera muri Paruwasi St Famille, yagize ati “Iyo dukora inzira y’umusaraba buri mwaka, ni uburyo bwo kumugaragariza urukundo n’ubuyoboke, nawe iyo ukunda umuntu akenshi urukundo rukunze kugaragarira mu kababaro kuko iyo ababaye ukamuba hafi cyangwa ukifatanya nawe abona ko umwitayeho.”

Gahamanyi Jean Baptiste yagize ati “Inzira y’umusaraba kuri njye inyibutsa ububabare bw’umucunguzi wanjye bikamfasha kwinjira neza no kumenya uburyo yababaye.”

Gahamanyi avuga ko umukirisitu wese akwiye gukora inzira y’umusaraba “Kuko inzira y’umusaraba idukura mu magambo ikadushyira mu bikorwa, iyo tuyikoze tumenya ngo ububabare Kristu yagize bungana bute, ese kuki byabayeho ngo akore iyo nzira y’umusaraba?”

Umukirisitu asabwa kwigomwa

Mu gihe cy’igisibo abakirisitu basabwa kwitwararika, kwigomwa ibyo bakundaga bibatandukanya n’Imana no gufasha abababaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mundore yagize ati “Nkatwe dutangira igisibo bavuga bati ‘Emera kandi uhinduke’, ni ukuvuga niba hari ibintu wari umenyereye kubamo bidatuma witagatifuza ugomba gukora uko ushoboye kose kugira ngo nawe ugarukire Imana. Mbese igisibo kigamije kugarura umubano wacu w’ubukirisitu n’Imana no kudutegurira guhimbaza Pasika binyuze mu bubabare n’urupfu rwa Nyagasani.”

Ku cyumweru tariki 21 Mata 2019, nibwo hazizihizwa umunsi w’izuka ry’Umwami Yesu Krsito wa Pasika, yibutsa abakirisitu urukundo rw’Imana, Imbabazi z’ibyaha n’ubuzima bushya.

Aba polisi bagenda imbere y'abakiristu ku buryo nta cyabahutaza
Abakiristu batangiye kuzamuka umusozi wa Jali
Abihayimana baba bitabiriye iyi nzira y'umusaraba
Baturutse mu Mujyi berekeza ku musozi wa Jali
Bazamuka ku musozi wa Jali
Inzira y'umusaraba ikorwa ku Isi hose no mu Rwanda baba bifatanyije mu kwibuka ububabare Yezu Kristu yanyuzemo
Inzira y'umusaraba yitabirwa n'abakirisitu benshi cyane
Ishami rya Polisi y'igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda riba ricungiye umutekano abakirisitu
Umusaraba abakirisitu batwara bazirikana uwo Yezu yahetse yerekeza Gologota
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rukundo 2019-05-07 04:26:03

Twishimiye umunsi wa konji wo kuwa gatanu mutagatifu leta yashyizaho . Udufasha kwitegura Pasika.

2
Rukundo 2019-05-07 03:45:05

Nashimye Leta ko yashyizeho konji uwo munsi tukabona uko twitegura neza pasika

3
eric 2019-04-19 15:45:38

Nibyiza cyane gushimira Imana yo yigomwe umwana wayo akadupfira , Imana ishimwe .

4
Eugene NIZEYIMANA 2019-04-19 13:11:39

Mwakoze cyane abitabiriye inzira y’Umusaraba.
Imana ibakomereze.

5
cyubahiro e 2019-04-19 09:21:56

ibi nibyiza cyane, twifatanyije n’abatabonye akanya ko kujyayo bari muyindi mirimo cyane cyane INGABO Z’IGIHUGU ziri kudushakira umutekano.

6
cyubahiro e 2019-04-19 09:21:56

ibi nibyiza cyane, twifatanyije n’abatabonye akanya ko kujyayo bari muyindi mirimo cyane cyane INGABO Z’IGIHUGU ziri kudushakira umutekano.

Kwamamaza