IGIHE

Urusaku rw’imiziki rushobora kuzinura abantu kwinjira mu nsengero

12 24-06-2019 - saa 13:10, Pastor Desire Habyarimana

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere ruherereyemo. Ibi bituma rugira insengero nyinshi kandi zegeranye hirya no hino, aho usanga mu kagali kamwe hashobora kubamo insengero zirenga eshanu.

Ku rundi ruhande usanga ku cyumweru cyangwa indi minsi, abantu ari urujya n’uruza binjira muri izo nsengero.

Imwe mu mpamvu nyamukuru itera abantu kwitabira isengero ni uko ari hamwe mu hantu baruhukira imitwaro y’ubuzima bwa buri munsi. Iyo abenshi bahageze bumva baguwe neza, bisanzuye, batuje maze bakaganira n’Imana ibibaruhije imitima.

Igitangaje kuri ubu ni uko iyo ugeze mu rusengero wakirwa n’urusaku rukabije rw’ibikoresho birangurura amajwi cyangwa bya muzika ku buryo watekereza ko urusengero rwahindutse akabyiniro, imurikagurisha cyangwa ahandi harangwa umuziki ndengakamere. Ibi akenshi bitera ingaruka zirimo kuba bamwe bataha ya ntego twavugaga hejuru itagezweho, bakahakura umutwe udakira, kwiheba n’ibindi.

Iki kibazo giterwa n’iki?

Amatsinda y’abaririmbyi avuza ibyuma ku buryo bukabije atitaye ku bandi bantu bari mu rusengero. Ibi bituma n’ibyo baririmba bitumvikana ahubwo bikarenga imbibi z’urusengero bikabangamira n’abaturanyi.

Akenshi iki kibazo giterwa no kuba abaririmbyi cyangwa abacuranzi babo baba bifuza kumva umuziki mwinshi ngo babashe kuririmba bigatuma umuziki uba mwinshi, amajwi y’ibyo baririmba akaba mato ndetse ntiyumvikane.

Iyobabashije kumenya ko amajwi atari kumvikana, nayo barayazamura noneho bigahinduka akaduruvayo, ntihagire na kimwe umuntu abasha gukuramo. Ari uburyohe bw’uwo muziki burabura kuko biba bivuga cyane ari n’amajwi y’abaririmbyi ntiyumvikane.

Ibi rero bikunda gukomoka ku bumenyi buke mu bijyanye n’ibyuma birangurura amajwi. Uzasanga umuntu amenya gucomeka (iyo acometse ntibitwikwe n’umuriro w’amashanyarazi) ubundi agahita yumva ko yabaye impuguke muri ibyo bintu!

Mu nsengero hakenewe abantu b’abahanga babasha gukora aka kazi neza, bakita kandi bagaha agaciro imitima y’abantu baba buzuye muri urwo rusengero. Bibiliya ivuga ko umuntu akwiriye kunezeza mugenzi we akamubera inyunganizi, bityo hatabayeho kwikunda ntabwo itsinda rito ry’abaririmbyi ryakwinezeza ryonyine kandi hari imbaga yateranye igataha yashegeshwe n’urusaku rukabije ruri mu rusengero.

Ese Imana yumva amasengesho ari uko habayeho urusaku?

Ni byiza ko usenga yisanzura ariko kandi akabikora atabangamiye abandi kuko Imana ntabwo yumva ari uko uvuze cyane kuko burya imenya n’ibyo dutekereza tutarabumbura akanwa ngo tubivuge. Birashoboka ko imyumvire yacu ari yo ituma twumva ko dukwiriye kuvuga cyane kugira ngo Imana yumve.

Mu rusengero ni ahantu ho kuruhukira ntabwo ari ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro. Hari ubwo abantu baririmba ukabona uretse no kuririmbira Imana ahubwo ubaye uri n’imbere y’abayobozi basanzwe bo mu isi ntiwabikora.

Abantu bibagiwe icyubahiro cy’ Imana ahubwo dutekereza ko urusaku n’akaduruvayo ari byo bimanura Imana mu ijuru. Oya si byo! Urusaku mu gusenga, akaduruvayo mu miririmbire, haleluya z’umurambararo, kuzunguza amaboko cyane, kwiruka mu rusengero n’ibindi byinshi, si byo bikurura ubwiza bw’Imana mu rusengero.

Ijambo ry’Imana mu Kuva igice cya 40 cyose, haragaza uburyo Imana yategetse Mose gutegura ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibizajya bikorerwamo byose. Iyo byose byabaga byakozwe uko Imana yategetse, ubwiza bw’Uwiteka ngo bwuzuraga iryo hema. Nta na hamwe handitse ko Abisiraheri bageragamo bakavuza induru, bagateza akaduruvayo n’ibindi nk’ibyo dusigaye dukora muri iyi minsi.

Ingaruka mbi z’uru rusaku

Ntabwo twagaruka ku ngaruka mbi zose z’iki kibazo ariko muri zo harimo ko abantu bazagera aho bakanga kujya mu nsengero batinya ruriya rusaku. Dutekereze nk’umuntu aje mu rusengero arwaye umutima! Ngaho ibaze aramutse apfiriye mu rusengero! None se ubu dushyireho abantu ku muryango bazajye bakumira abarwayi ku muryango bababuze kwinjira?

Ni gute iki kibazo cyakemuka?

Abashumba b’ insengero nibumve ko iki kibazo kibareba bagikemure mu buryo bwiza. Abantu bakuru mu itorero bakwiriye gufata iki kibazo nk’icyabo kuko ari bo ndetse n’abana bato cyane cyane bagerwaho n’ingaruka z’uru rusaku.

Abashumba nibarere amatsinda yose akorera mu rusengero kugira ngo akore ibintu mu buryo buhesha Imana icyubahiro kandi abantu bayo batabangamiwe.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bac 2019-07-26 15:38:11

Uyu niwe wakwigisha ijambo ry’Imana rikagera kuri benshi! kuko kubangamira abantu noneho wiyitirira gukora umurimo w’Imana ni ikibazo ugusha benshi
Imana iguhe umugisha Evangelist
e

2
jean 2019-06-28 11:36:29

Icyaduha iyi message yuyu mu Pasteur udasanzwe ikagera kuri bagenzi be bose kandi bakayumvira. Buriya abantu benshi bacitse mu nsengero kubera urusaku rwaho. Kuriki gihe usanga kujyayo (murusengero) ari nkumuhango, kuko usanga ibyavuzwe wakuyemo bike kuko inyakumviswe bimirwa n’urusaku, haba mu ndirimbo nziza zabo cg mu nyigisho. Jye rwose usanga iyo ndiyo mba ndwana no gupfuka amatwi kuko mba numva yenda gusandara. Ngaho nimwe nimunyumvire.. Urakoze cyane Mukozi w’Imana Pastor Désiré.. Turakwishimiye cyaneee..!!!!!!

3
Michou 2019-06-26 02:46:08

Imana igushyigikire cyane Pastor ,ibyo muvuze ni ukuri,bigomba guhinduka

4
Uwamahoro Kivuye Claudine 2019-06-25 12:50:21

Twarashizeee twarashize ariko Leta yacu izagutabara,,,urazi guturana ninsengero zigusakuriza wataka bakagutuka! Bisubirweho kabisa

5
Aline 2019-06-25 10:03:06

Imana ihe umugishya uyu mukozi w’Imana. Amvugiye ibintu kuko nari maze igihe byijujuta. Sinzi niba indirimbo baririmba bababumvako amagambo adafute agacyiro ukumva waravuza induru gusa. Imana ubwayo ntago ikunda urwamo nkaruriya kandi ntanubwo Mwuka Wera aba arurimo. Nizereko abashyumba b’amatorero bagira icyo babikoraho mbere y’uko birukana benshi cyane. Bajye bigira k’urugero rw’uburyo abadivendiste n’abakatorike bakoreshya ibyuma byabo ukumva ubutumwa n’indirimbo baririmba birumvikana neza. Ikindi aba pasteurs n’abavugabutumwa birinde kwigishya bavuza induru nyinshyi bakagira ngo message batanga ngo niho yakumvikana. Mureke inzu z’Imana zibe uziruha umitima y’abantu aho kuyihahamura nk’uko uyu mukozi w’Imana abivuze. Murakoze

6
Eliel 2019-06-24 17:44:46

Ibyo uvuze ni ukuri Pastor! Kenshi biterwa n’ubumenyi buke, abantu bakwiye gutandukanya inzu y’Imana n’inzu z’imyidagaduro, kandi bakazirikana na bagenzi babo babangamirwa n’urwo rusaku, baba abari mu nsengero cyangwa se abaturanye na zo. Imana iguhe umugisha.

7
babu 2019-06-24 11:16:36

nibyo pastor urakoze gukebura hama karibu Kenya narabonye ko urimukuhaza I kakuma

8
Agahinda 2019-06-24 11:10:17

Reka mbanze nshimire Pasteur Habyarimana Désiré! Uri umuntu w’Umugabo Cyane! Hari abashumba bagaragaza ukwikunda cyane bakirengagiza inyungu rusange. Nta kuntu wabangamira abantu ngo nawe Imana izagutege amatwi!!! Ku mpamvu wasobanuye nibaza ko hiyongeraho ko hari abashumba bakeka ko muzika iranguruye cyane yakurura abari kure! Birashoboka. Ariko ndahamya ko abegereye urusengero baba bashobewe bagahora bipfuza ko rwakwimuka. Utavuze ibyaha babateza byo gutekereza nabi abo bashumba n’abayoboke babo.

9
ERIC 2019-06-24 10:45:55

Imana iguhe umugisha ku mpuguro nziza
Pastor Desire

10
Toni 2019-06-24 08:02:02

Umbaye kure wa mupasiteri we ! Nanjye nari narashobewe! hari abarara badusakuriza samedi ngo b’ibisope wajya gufata agatotsi ku cyumweru mu gitondo insengero nazo zigahita zitezamo! ubwo ukaba urabyutse utabigambiriye kandi washakaga kuryamira ukajya mu misa ya mbere n’umugabo akajya muri siporo ...mwagira amahirwe mukaza kuruhuka nyuma ya saa sita (iyo ku rusengero batagarutse muri concert apres midi). Rwose ibi bikwiye guhinduka!! Nibibananira bazabategeke gushyira ibyuma nk ibya studio mu nkuta zabo).

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza