IGIHE

Urubyiruko rwacu rukeneye kuganirizwa n’abanyabwenge ariko banakorera Imana – Apôtre Gitwaza

2 30-07-2019 - saa 19:23, Sekamana Mathias

Icyumweru ngarukamwaka cy’ubukangurambaga gitegurwa na Authentic World Ministries kizwi nka Afurika Haguruka, kigiye kugaruka aho icy’uyu mwaka kizibanda cyane ku burezi nk’inkingi y’iterambere uyu mugabane ukeneye.

Iki cyumweru kizatangira tariki ya 4 Kanama kirangire kuwa 11 Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi wa Authentic World Ministries, Dr. Apôtre Paul Gitwaza, yavuze ko batumiye abahanga batandukanye ariko banafite Kristo muri bo, kugira ngo baganirize urubyiruko rw’u Rwanda ruri muri za kaminuza, kuko uburezi bukwiye guhuzwa n’ijambo ry’Imana bikagirira umumaro u Rwanda na Afurika.

Ati “Uburezi buri mu mfashanyigisho abazungu badukoreye bwigisha uko bacunga umutungo ntibwigisha uko bashaka umutungo. […] Urubyiruko rwacu rukeneye kuganirizwa n’abanyabwenge ariko banakorera Imana.”

Yashimangiye ko guhindura Afurika atari inshingano z’abanyapolitiki gusa ahubwo ari n’inshingano z’Itorero, nubwo urugendo ari rurerure kandi ruruhije.

Yakomoje ku rubyiruko rw’Abanyafurika rugwa mu nyanja ya Méditerranée rujya mu Burayi kubera ubushomeri, avuga ko bituruka ku myumvire y’abanyafurika yatinze guhiduka, nubwo ubu abantu batangiye guhindura imyumvire.

Dr. Apôtre Gitwaza yavuze ko hari byinshi abanyafurika bungukiye muri Afurika Haguruka mu myaka 20 ishize, aho iba buri mwaka.

Ati “Dutangira Afurika haguruka mu 2000 abantu benshi bumvaga batishimiye kuba abanyafurika, ariko ubu benshi bibateye ishema. Hari ibyo twemeje muri Afurika hagaruka mu 2015 byaganiriwe ho mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Twohereje urubyiruko rwacu rujya kubitangamo ibyifuzo. Bimwe muri byo biri muri gahunda y’uyu muryango ya 2063.”

“Hari umusore w’ i Muhanga waje hano akurikira inyigisho z’umuryango, aragenda azikura mo umushinga uhugura abantu ku mibanire, asubiza mu ngo abari bagiye kwahukana, ahugura abantu ku kuboneza urubyaro.”

Guhuza imyemerere abantu bagira mu nsengero n’ubuzima bwabo, ni kimwe mu byo urubyiruko rukwiye gusobanurirwa ngo hakosorwe amakosa y’ivanjili yigishijwe n’abakoloni.

Umuhuzabikorwa wa Afurika Haguruka ku Isi, Claudine Biribuze, yavuze ko inyigisho zo mu nsengero zikwiye kugendana na gahunda zifasha abantu gutera imbere.

Ati “Abantu bakeneye no kwigishwa ibibafasha gutera imbere. Niyo mpamvu uyu mwaka twahisemo kuzana abahanga benshi ariko banakorera Imana”

Muri Afurika Hagaruka y’uyu mwaka hazajya haba amahugurwa ku burezi, imibanire, imyidagaduro, ubucuruzi n’itangazamakuru, abere muri Authentic International Academy mbere ya saa sita, nyuma habone kujya mo igiterane cy’ububyutse muri stade ya IPRC Kigali.

Abatumiwe gutanga ibiganiro biganjemo abashakashatsi bakomeye bo mu kigo cyo muri leta Zunze ubumwe za Amerika cyitwa Corning Inc. gikora ikoranabuhanga ritandukanye hamwe n’abarimu bo muri kaminuza zo hirya no hino ku Isi.

Igikorwa cy’uyu mwaka gifite ingengo y’imari igera kuri miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Apotre Paul Gitwaza asanga Afurika Haguruka hari byinshi imaze gufasha Abanyafurika
Umuhuzabikorwa wa Afurika haguruka ku isi, Claudine Biribuze, yavuze ko abanyafurika bakeneye no kwigishwa gusenga bakora n'ibibateza imbere
Umuhuzabikorwa wa Afurika Haguruka mu Rwanda, Pasiteri Robert Runazi, yavuze ko iki gikorwa kizatwara ingengo y'imari ya miliyoni 75 z'amafaranga y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bienvenu 2019-07-31 01:09:00

AFRICA HAGURUKA nicyo giterane cyonyine mubyo maze kumva gifite inyigisho Africa ikeneye kugirango ibashe kugera kumugambi IMANA yayiremeye, abagabo nka Dr Paul Gitwaza bakwiye gushigikrwa cyane!!

2
sema 2019-07-30 17:28:32

urakoze Apôtre, iyaba amadeni yose yakagize abayobozi bameze nka Paul Gitwaza, Imana yagusize amavuta yayo iguha n’ubwenge bwokuyobora ubwo ko bwayo. Wabereye umugisha igihugu cy’urwanda. Imana ikomeze ikongerere umbwenge, kandi ugume waguke, Africa uyigishe ubutumwa bwuje ubwenge Buva Kumana ukorera.

Kwamamaza