Urubyiruko rurenga 150 rwihaniye imbere ya Apôtre Gitwaza gukoresha ibiyobyabwenge

17 10-09-2018 - saa 11:28, IGIHE

Urubyiruko rurenga 150 rwemeye ko rwakoreshaga ibiyobyabwenge birimo urumogi, itabi n’inzoga ndetse rwiyemeza kubireka burundu.

Iki gikorwa cyabereye mu masengesho yateguwe n’itorero Zion Temple Celebration Center riyobowe na Dr Apôtre Paul Gitwaza.

Gitwaza yavuze ko ahanini urubyiruko rwinjira mu biyobyabwenge bitewe n’icyuho kiba kiri mu buzima bwabo.

Yavuze ko hari ubwo usanga iki cyuho giterwa n’impamvu nyinshi zirimo gutabwa, kugira ababyeyi badaha uburere abana, kwizeza abana ko aribo bigenga, amakimbirane, n’izindi mpamvu.

Ati “Urubyiruko rwacu Isi ishobora kurubeshya ariko iruhande hari Yesu ubabwira ngo ndabakeneye kuruta uko Isi ibabeshya [...] urubyiruko rwacu rurashakisha abo rusa nabo...bakusanya ikibaje imbere cyose gikomeye bakumva basa nacyo. Tugomba kurwereka ko bagomba gusa na Yesu.”

Mu materaniro yabereye muri Zion Temple, Gitwaza yasabye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kujya imbere rugasengerwa. Ati “Abana nimuze hano imbere […] Reka kuvuga ngo barambona.”

Abarenga 150 bemeye guhaguruka muri aba harimo abanywa urumogi, abandi inzog n’abandi bari barabaye imbata y’itabi/
Uyu mukozi w’Imana yavuze ko bitumvikana ukuntu umwana ufite se wifashije yiroha mu biyobyabwenge kandi ntacyo abuze mu muryango.

Ati “Iyo akaneye amafaranga yo kwitwaza bamuha angana n’umushahara wawe n’uwanjye! uwo mwana anywa urumogi kubera iki? Afite abakozi bamurebera inkweto bamumeyera gahunda y’icyumweru, uyu mwana anywa inzoga kubera iki?”

Yavuze ko kwigisha ibibi by’ibiyobyabwenge ari kimwe mu byarokora urubyiruko rukomeje korekwa nabyo.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu 2017 yakiriye ibirego 3941 by’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, bingana na 18% y’ibyaha byakozwe muri uwo mwaka.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zerekana ko mu Bitaro bya CARAES-Ndera byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bufite aho buhurira n’ibiyobyabwenge hakiriwe abarwayi 994 mu 2010, mu gihe mu 2017 hakiriwe 1.960, ibi kandi bikiyongera ku bashegeshwe na byo bitabwaho mu bigo Ngororamuco.

Ikoraniro ryihaniyemo uru rubyiruko ryarimo abantu benshi
Bamwe baturitse bararira nyuma yo kwatura bakiyemeza kutazongera kunywa ibiyobyabwenge
Gitwaza yasabiye umugisha ku Mana abemeye kureka ibiyobyabwenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Faith 2018-10-06 04:57:35

Imana yarakoze kuduha Apostle Gitwaza
Imana Izamukomeze kugeza imvi zibaye uruyenzi

2
Hervinho 2018-09-15 02:51:17

Gatare kwatura ibyaha mu rusengero s’umwigira Imana ahubwo bible twemera nk’Ijambo ry’Imana urabidusaba kandi bituma umuntu abohoka . Mbere yo kunenga no wakogombye kwusbimira abana b’abanyarwanda biyemeje kuva mubiyobyabwenge

3
[email protected] 2018-09-10 17:16:17

Iki ni ikigaragara ko itorero ribasha gufatanya na leta kurwanya ibiyobyabwenge ni bindi bishobora gutuma abaturage badindira mwi terambere. Famille itorero na leta bigomba kugira ubunyabutatu mwi terambere rya bantu. Uru nu rugero rwiza. Ibiyobyabwenge bitesheje umutwe ababyeyi kubona aba babashije kubireka batajyanywe i Wawa cg mu yandi ma rehab ni byiza. Imana ihe umugisha Gitwaza.

4
Sarahchou 2018-09-10 15:06:59

Gatera ushobora kuba utazi neza imvugo yakirokore.kwihana bavuga 1.nukwiyemeza,2kwakira yesu nkumwami numukiza wabo.ubona abo bantu uko bangana bajya kumwihanaho.jyewe nabikurikiye online yabajije abashaka kureka inzoga,itabi,urumogi.barahaguruka bajya imbere abakiriza yesu abasabira no kurindwa nimana.

5
Caty 2018-09-10 11:18:49

Uyu mugabo n’ibyo Leta yagerageje ikananirwa we ndabona abishoboye da! Ibi bigaragaza ubujiji busanzwe ku banyafurika bumva ko iyobokamana ari ikintu gikomeye bigatuma abariyoboye nka ba Gitwaza tubakekamo ububasha. Ntacyo bitwaye ariko da, keretse babandi bafata ubwo bubasha bakabukoresha ibidakwiye.

6
Jojo 2018-09-10 11:09:05

Wewe Gatare ndabona ifitiye ishari umukozi w,Imana wabashije guhuza urubyiruko akabasha kurubwiriza yuko ibiyobyabwenge ataribyiza urubyiruko rwemera kwatura rukabireka none biguteye ishari weweho ushobora kuba urimubagurisha urumigi urworubyiruko niyompamvu bukubabaje kobaruretse

7
Ukuri 2018-09-10 10:49:50

Wowe wiyita Gatare mbona warigize umucamanza wabantu sinzi uwamukugize. Mbere yo kwandika wibasira abantu byaba byiza ugiye ushaka amakuru yuzuye kuko ibyo byabaye habona kandi ntago Gitwaza yavuze ngo baze bihane imbere ye. Uzashake Video yuko byagenze mbere yo kwicara kuntebe yubucamanza ntazi uwayigushyizeho. Kuba umunyamakuru yakwibeshya kwandika title cg akandika ibyo yishakiye, ntibiguha uburenganzira bwo kwibasira abantu. Nibyiza kugenzura ibyavuzwe mbere yo kuza ucira abandi imanza.

8
Ukuri 2018-09-10 10:37:44

Wowe wiyita Gatare mbona warigize umucamanza wabantu sinzi uwamukugize. Mbere yo kwandika wibasira abantu byaba byiza ugiye ushaka amakuru yuzuye kuko ibyo byabaye habona kandi ntago Gitwaza yavuze ngo baze bihane imbere ye. Uzashake Video yuko byagenze mbere yo kwicara kuntebe yubucamanza ntazi uwayigushyizeho. Kuba umunyamakuru yakwibeshya kwandika title cg akandika ibyo yishakiye, ntibiguha uburenganzira bwo kwibasira abantu. Nibyiza kugenzura ibyavuzwe mbere yo kuza ucira abandi imanza.

9
Kanangira 2018-09-10 08:04:02

Iyaba amatorero yose yagiraga umusaruro nk’uyu byakorohera leta!

10
Jesus is a King 2018-09-10 07:02:53

@gatare. Nibakoko usoma bible kandi ukayemera soma Yakobo 5:16 urabona igisubizo cyibyo wibaza

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza