Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkuba

7 12-03-2018 - saa 16:16, Emma-Marie Umurerwa

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Pasiteri Dr Ted Wilson, yihanganishije Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyarunazi mu Karere ka Nyaruguru nyuma y’aho abakirisitu baryo 45 bakubiswe n’inkuba, 16 muri bo bakitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe, abakirisitu 45 bari mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Nyarunazi mu Murenge wa Nyabimata, bakubiswe n’inkuba 16 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Pasiteri Dr Ted Wilson, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Yagize ati “Imitima yacu yifatanyije n’abakirisitu bo mu Rwanda bahuye n’ibi byago bikomeye, ni agahinda gakomeye gukubitirwa n’inkuba mu materaniro.”

Yakomeje avuga ko mu izina ry’Umuryango w’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, mu rukundo rwa gikirisitu bafashe mu mugongo abakiristu bo muri ‘union’ y’u Rwanda muri Diviziyo ya Afurika y’Uburasirazuba.

Ati “Kandi by’umwihariko twifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye muri iki kiza giteye ihungabana.”

Pasiteri Dr Ted yakomeje ati “Imana izabahe gukomera no kwihanganira ibi bihe by’umubabaro n’agahinda gakomeye. Turashishikariza abagize itorero guhanga amaso kuri Yesu no kugaruka kwe kudatinze ubwo azazura abapfiriye muri we bose, dufite ibyiringiro bikomeye by’ubuzima bw’ahazaza.”

Ted Wilson yasabye abakirisitu b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, gukomeza gusengera imiryango y’ababuze ababo no gukomeza kwita cyane kuri gahunda y’iri torero yo kujya mu murimo w’ibwirizabutumwa hatagize n’umwe usigara inyuma.

Yakomeje agira ati “Ndabinginze mudufashe gusengera abakirisitu b’itorero ryacu kandi by’umwihariko musengere imiryango yagizweho ingaruka mu gihe bashakira gukomera muri Yesu. Turasaba Imana ngo buri mukirisitu w’itorero ryacu uri mu Rwanda abone kwihangana no kurindwa bitangwa na Mwuka Wera muri ibi bihe bikomeye.”

Umuhango wo gushyingura abadiventisiti 16 bakubiswe n’inkuba, wabereye mu irimbi rya Mishungero riherereye mu Murenge wa Nyabimata kuri iki Cyumweru, ukaba waritabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta batandukanye.

Pasiteri Ted Wilson, Umuyobozi w'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku Isi
Mu muhango wo gusabira abaturage bitabye Imana bazize inkuba yabakubitiye mu rusengero rw'abadivantisiti mu murenge wa Nyabimata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
frabi 2018-03-13 08:58:06

Imana ikomeze imiryango yabo.
Mukosore aho mwavuze ngo" gusabira abaturajye bitabye Imana" ntabwo aribyo, Basabira abasigaye, ngo Imana ibakomeze, kandi bibutse ko iy’ si atari iwacu, bityo ko dukwiye guhora twiteguye. abagiye baba basinziriye, Bazazuka ubwo Yesu azaba agarutse:Yohana 11:11.

2
Imiryango yaNyaruguru bakomere 2018-03-13 08:57:57

Abo inkuba yakubise Imana ikomeze ababo basigaye.

3
SDA 2018-03-13 06:28:10

NGAHO SE NIYOHEREZE KURI YA MATURO BAJYAGA BATANGA AFATE MU MUGONGO IMIRYANGO ISIGAYE!? NAHO IBYO BYO KUVUGA VUGA GUSA NTACYO BIMAZE

4
kevin 2018-03-12 13:58:36

may your souls rest in peace

5
karake 2018-03-12 11:09:35

This is a national disaster.Abantu 45 inkuba yakubise ni benshi cyane.Imiryango yabo ni yihangane cyane.Bible ivuga ko ibyago bitunguranye bitugeraho twese (unexpected events befall all of us) nkuko dusoma muli Umubwiriza 9:11.Tujye tumenya ko gusenga bitatubuza kugira ibyago.Ntabwo gusenga aribyo bituma abantu bakira cyangwa babona promotion nkuko pastors benshi basigaye babwira abantu ngo barabasengera.This is “Prosperity Gospel†.Ahubwo akenshi,usanga abantu bakira vuba,ababona promotion,…ari babandi batajya basenga na rimwe.Nkuko Bible ivuga,abantu bizera Yesu,nukuvuga abakora ibyo imana ishaka,izabazura ku munsi w’imperuka nkuko Yohana 6:40 havuga.

6
MUJERO 2018-03-12 10:52:26

Oh lala . Benewacu kabisa bashize.
Twihanganishije abasigaye. Dutekereze gufasha abasigaye.
No mu rwego rw’ubuyobozi bw’itorero, intara, union, division,..... bitekerezwe, bikorweho. kubafasha ni ngombwa cyane

7
phocas 2018-03-12 10:37:03

Muyobozi wacu dukunda wakoze kwihanganisha intama zawe uwiteka akomeze akongere umwuka wubugwaneza no gukunda intamaze kubwa Yesu Amen.

Kwamamaza