IGIHE

Umuramyi Thacien Titus yahanuye urubyiruko mu ndirimbo ye nshya (Video)

3 27-07-2019 - saa 18:41, IGIHE

Tuyishime Thacien Titus uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana wamamaye mu bihangano bitandukanye biri muri uwo mujyo, yashyize hanze indirimo nshya yise ‘Impanuro’ iburira urubyiruko kutagendera mu kigare.

Iyi ndirimbo ya Thacien Titus yakozwe na Christopher mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo atunganywa na Mariva.

Thacien Titus usengera mu Itorero rya ADEPR aho izina rye ryazamukiye, yamenyekanye cyane mu 2013 mu bihangano bihembura imitima birimo “Aho Ugejeje Ukora”, “Mpisha mu mababa”, “Guma ku karago” , “Uzaza ryari Yesu” n’izindi.

Indirimbo ye nshya ifite iminota itatu n’amasegonda 20, ikubiyemo ubutumwa bw’umubyeyi ku mwana we usubiye ku ishuri, uko akwiye kwitwara ngo yirinde ibishuko by’abashaka gutuma ateshuka mu nzira ye.

Itangira umwana w’umukobwa afashe ibikoresho birimo igikapu na matelas, yerekeza ku ishuri. Se [ari we Titus] aba amutwaje indobo ari nako amuha impanuro.

Amagambo akubiye mu ndirimbo agenda amubwira arimo ko akwiye kugira gusenga impamba y’urugendo rwe kugira ngo azajye yibukwa nk’intwari.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Titus yavuze ko igitekerezo cyo kwandika indirimbo ’Impanuro" yakigize ari mu nzira atembera.

Yagize ati “Byanjemo ndi kugenda mu muhanda njya ku kazi, numva ngomba gutanga ubutumwa ku rubyiruko bwo kwirinda ibishuko cyane cyane ko arizo mbaraga z’igihugu, imbaraga z’itorero n’ejo hazaza.’’

Yakomeje avuga ko indirimbo yashyize ahabona ifite ubutumwa bwo kubwira abarimo urubyiruko ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ari ukujijuka.

Titus kuri ubu ahugiye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki birimo no gutegura album ye ya Gatatu y’amajwi n’amashusho, ateganya kumurika mu mpera z’umwaka wa 2019.

Uyu muhanzi usengera muri ADEPR, yatangiye kuririmba yiga mu Mwaka wa Kabiri w’Amashuri Yisumbuye ahitwa IJW Kibogora. Amaze Imyaka icyenda akora umuziki nk’uwabigize umwuga. Indirimbo ye yise “Aho ugejeje ukora” yamuhesheje ibihembo bibiri bya MTN Caller Tune mu 2016.

Titus w’imyaka 32 amaze gushyira yanze album zirimo iyo yise “Aho ugejeje Ukora Yesu”, “Mpisha mu mababa” n’iya gatatu yitegura kumurikira abakunzi be.

-  Reba hano indirimbo nshya ya Thacien Titus yise "Impanuro’’

Titus yavuze ko igitekerezo cyo kwandika indirimbo 'Impanuro" yakigize ari gutembera
Umuramyi Thacien Titus yahanuye urubyiruko mu ndirimbo ye nshya arusaba kwirinda kugendera mu kigare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Byusa Emmanuel 2019-07-31 15:17:35

Uwiteka Imana ikongerere amavuta kuko impanuro n’inyigisho ziradufasha komereza Aho THacien

2
Jean Baptiste Muhirwa 2019-07-28 02:40:53

Uyu muhanzi ndamukunda, indirimbo ze ziranyubaka cyane , rwose komereza aho kandi Uwiteka nawe akongerere imigisha

3
Mzee Bosco 2019-07-28 00:17:44

Iyaba urubyiruko rwumvaga impanuro zirimo rukazikurikiza. Iki gitekerezo cye ni kiza nakomereze aho.

Kwamamaza