IGIHE

Umunezero udasanzwe ku basengera muri Regina Pacis i Remera bataramiwe mu Misa na Jean Claude Gianadda (Amafoto)

1 7-10-2019 - saa 13:45, Uwiduhaye Theos

Umufaransa w’ikirangirire mu njyana y’umuziki w’umwimerere (Classique), Jean Claude Gianadda, yanyuze benshi mu misa yabereye kuri Regina Pacis i Remera yaririmbyemo afatanyije na Korali Christus Regnat.

Jean Claude Gianadda yafatanyije na Christus Regnat mu Misa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019, guhera saa yine za mu gitondo.

Misa igeze hagati yashyikirije inkunga y’amayero 1500 yo gufasha Centre Inshuti Zacu, ikigo gifasha abana bafite ubumuga ngo kuko kuri we ukwemera gukwiye guherekezwa n’ibikorwa.

Misa ihumuje, yahise akomerezaho ataramana n’abari bayitabiriye barishima mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi urava mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali asobanurirwe amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside.

Gianadda kuwa Gatandatu yaririmbye mu gitaramo kigamije ibikorwa by’urukundo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali], igitaramo yahuriyemo na Christus Regnat.

Cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’ab’ingeri zitandukanye barimo abana, urubyiruko, abakuru, abakecuru n’abasaza, abanyamahanga bose bashimishijwe no kwihera ijisho umuziki wa kera wanyuraga amatwi n’imitima ya benshi.

Uyu musaza wanyuze benshi yavutse mu 1944 mu Bufaransa [ubu afite imyaka 75]. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’Umuyobozi w’Ishuri rya Koleji Saint Bruno i Marseille mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha

Abakristu bari guhazwa mu misa yabaye kuri iki cyumweru
Christus Regnat imaze igihe kinini ikora umurimo w'Imana
Christus Regnat isanzwe iri mu makorali yo muri kiliziya Gatolika afite ibigwi
Gianadda aganira n'abihayimana kuri Paruwasi ya Regina Pacis
Gianadda yageze mu Rwanda ku wa Kane aje gutaramana na Christus mu gitaramo cyabanje kuba ku wa Gatandatu
Gianadda yaririmbye benshi baranyurwa
Ibihe bidasanzwe byo kwegerana n'Imana ku basengera muri Regina Pacis i Remera bataramiwe na Jean Claude Gianadda
Nyuma ya Missa abasengera muri Regina Pacis bataramiwe na Gianadda uri mu bahanzi bakomeye cyane mu Bufaransa
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis Jean Bosco Ntagungira mu gitambo cya misa
Uyu musaza afite ubuhanga mu muziki w'umwimerere ugendera ku manota

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
umusomyi sarah 2019-10-07 10:15:39

Twaranyuzwe n’ukuri. Imana imuhe umugisha hamwe n’ababigizemo uruhare bose . Ese kuki atagiye i Kibeho ?

Kwamamaza