IGIHE

Umubyeyi wa Joseph Habineza wanayoboye Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda yitabye Imana

23 15-08-2018 - saa 15:55, Emma-Marie Umurerwa

Utumabahutu Jean, umubyeyi wa Habineza Joseph wabaye Minisitiri w’umuco na Siporo akaba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yitabye Imana azize uburwayi, uyu akaba afite izina rikomeye muri ‘Eglise Presbytérienne au Rwanda’, EPR, yakoreye ubuzima bwe bwose n’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda yabereye Umunamabanga Mukuru imyaka 25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 nibwo inkuru y’urupfu rwa Utumabahutu yamenyekanye, waguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza mu bitaro biri mu Mujyi wa Nairobi.

Habineza Joseph yabwiye IGIHE ko umubyeyi we yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaramaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akora umurimo w’itorero, harimo imyaka 25 yamaze akorera Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda, CPR.

Yakomeje agira ati “Yazize kanseri ya prostate, twabimenye hakiri kare tumujyana kwa muganga i Nairobi, bagerageza kumuvura bamuha n’imiti azajya afata. Mu minsi ishize twari twabonye afite intege nke turavuga tuti reka turebe uko twamusubiza kwa muganga.”

“Ubwo rero yagiye ejo saa kumi n’imwe n’indege ya RwandAir. Uyu munsi mu gitondo yitabye Imana yari amaze kwambara agiye kujya kureba muganga ariko ahita asinzirira mu ntebe arigendera.”

Umuyobozi w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel, yabwiye IGIHE ko Utumabahutu yari umuntu w’inyangamugayo.

Yagize ati “Yabaye Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, kandi yayikoreye igihe kinini ayikorera neza, afite ubuhamya bwiza ni umukirisitu mwiza no mu zabukuru ze yari agisenga kandi agikunze umurimo w’Imana kuko yari umuririmbyi muri korari. Igihugu, Itorero ndetse n’Inama y’abapotestani mu Rwanda tubuze umuntu w’ingirakamaro.”

Utumabahutu yavutse ku wa 15 Kamena 1940 yitaba Imana ku wa 15 Kanama 2018, akaba yatabarutse afite imyaka 78. Uretse kuba yari umuntu wagize akamaro gakomeye mu buzima bw’itorero EPR, Utumabahutu yize kaminuza kubera abaprotestanti bamwishyuriye mu gihugu cy’u Busuwisi.

CPR ihuza amatorero y’abaprotestanti arimo Aba-Presbytérienne, Ababatisita, aba-Méthodiste, Abangilikani, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ADEPR n’andi matorero menshi yose hamwe agera kuri 25.

Utumabahutu yitabye Imana afite imyaka 78

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Rulinda Desire 2018-09-10 15:10:47

Honorable Joe, nimwihangane bene muzehe mwese , we aratabarutse. Imana Imuhe iruhuko ridashira.

2
Eddie 2018-08-27 08:42:05

Ni ukuri uwo mubyeyi ndamuzi aza kudusura, akaduhumuriza turi mu ishuri i Rubengera ryayoborwaga n’umugabo wakubitaga abana akabicisha n’inzara.
Nubwo yari umuntu ukomeye, yavuganana ikinyabupfura kinshi kandi akagaragaza urukundo rwa kibyeyi.
Yahisemo kuzana Habineza Joseph imfura ye muri iryo shuri riciriritse ntiyamujyana muri Ecole Belge cg Ecole Française agira ngo aheshe agaciro iryo shuri rya EPR.
Agiye ari inyanzi, Imana imwakire mu bayo kuko yayikoreye ubuzima bwe bwose.
Abo asize nabo bakomere kuko ntabwo abasize habi.
BIZIMANA Edouard.

3
Jeanne 2018-08-17 03:37:54

Pole kuri famille! Mwihangane niyo nzira y’ubuzima ba Irene, Leocadie, Joe....mukomere bavandimwe

4
Ruhumuriza Germain 2018-08-16 08:02:07

Imana imwakire mubayo

5
Christian 2018-08-16 06:50:28

MUZEHE RIP

6
Christian 2018-08-16 06:50:28

MUZEHE RIP

7
Daddy Darren 2018-08-16 06:31:53

Ntabwo abadventiste babarizwa muri Conseil protestant Emma we, Aho wibeshye rwose cyakora andi matorero asigaye wavuze yo nilo biri abamo.

8
Roger Karangwa 2018-08-16 01:37:15

iyo umuntu aruhutse afite ubuhamya bw’ubuzima bwo gukorera Imana ntako bisa.

9
deso 2018-08-16 00:24:09

Ko mutashyizeho ko yakundaga kiyovu sports

10
Claude ntaganzwa 2018-08-15 16:36:28

Yoo imana imwakire mubayo

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza