IGIHE

Uko abakristu Gatolika bizihije umunsi w’Asomusiyo mu bice bitandukanye by’u Rwanda (Amafoto)

17 15-08-2019 - saa 20:06, Cyprien Niyomwungeri

Buri tariki 15 Kanama abakristu Gatolika ku Isi yose bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.

By’umwihariko mu Rwanda, abantu babarirwa mu bihumbi baturuka imihanda yose bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya, bakizihiza uyu munsi, ariko bitabujije ko n’ahandi muri za paruwasi uyu munsi wizihizwa.

Kuri uyu wa Kane nabwo imbaga y’abakiristu Gatolika basaga ibihumbi 30 baturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi yaraye ku butaka butagatifu i Kibeho, abandi bazinduka bajyayo.

Mu gitambo cya Misa cyatangiye saa tanu z’amanywa, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Celestin yasabye abakristu kwakira Bikira Mariya kandi bakamuha icyubahiro akwiye.

Ati “Uko Bikira Mariya yasuye Elizabeth ni nako natwe yadusuye hano i Kibeho, abonekera abakobwa batatu nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya kandi ni nako akomeza kudusura mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu mitima yacu, mu kazi kacu no mu ishuri ryacu”.

Yakomeje agira ati “Ntiyatinye ubukene bwacu bwo ku mubiri no ku mutima, ntiyatinye agahugu kacu, akarere kacu, atuzanira Yezu n’ubutumwa bwe, tumwakire rero nk’uko Elisabeth yamwakiriye”.

Muri Diyosezi ya Nyundo, ibihumbi by’abakiristu bazindukiye ku Ngoro ya Bikiramariya, Umubyeyi w’abakene muri Paruwasi ya Congo Nil, bizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

Mgr Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo yabwiye abakristu ko iyi Ngoro ya Bikira Mariya yashinzwe na Mgr Bigirumwami Aloys mu mwaka wa 1954 ayegurira Bikiramariya kugira ngo amufashe gukenura ubushyo bwari muri Vikariyati ya Nyundo.

Mu butumwa yatanze, Mgr Mwumvaneza yasabye abakristu kugira urukundo, ituze n’amahoro mu ngo zabo kugira ngo barusheho gutera imbere.

Ati “Kuko Bikira Mariya yabaye umutima w’urugo ababyeyi bakamwigana abagabo bakigana Yozefu wabaye umugabo w’indahinyuka, byakemura ibibazo biri mu ngo aho usanga hari amahane, abana batarerwa neza, twabisabye abakristu kugira ngo babarebereho”.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’u Burayi ndetse na Aziya.

Abakristu barenga ibihumbi 30 bakoraniye i Kibeho kuri uyu munsi wa Asomusiyo
Abaturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi nibo bari i Kibeho
Umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), Dr Pierre Damien Habumuremyi mu bizihirije Asomusiyo i Kibeho
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV ari i Kibeho ku butaka butagatifu ubwo hizihizwaga Asomusiyo
Asomusiyo ni umunsi abakristu bibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nyina wa Yezu
Abakristu batura umubyeyi Bikira Mariya umusaruro w'ibyo bakoze
Ubwo haturwaga igitambo cy'Ukaristiya
Mu gihe cyo gutambagiza ituro
Kubera izuba abakristu benshi baba bitwaje imitaka
Korali yafashije abakristu gutura igitambo cy'Ukaristiya
Hatangwa kandi n'isakaramentu rya Penetensiya
Muri Paruwasi ya Congo Nil, Musenyeri Mwumvaneza yasabye abakristu gufatira urugero kuri Bikira Mariya na Yozefu bakubaka ingo nzima
Abakristu ba Diyosezi ya Nyundo bakoraniye kuri Paruwasi Congo Nil
Ubwo haturwaga igitambo cy'Ukaristiya muri Paruwasi Congo Nil
Amaturo aba yateguwe n'abakristu ku munsi wa Asomusiyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Aloys 2019-08-16 15:44:17

icyo Imama yakunze wowe wacyanga ute? Ko mbona uko murwanya Bikira Mariya ariko arushaho kugira abamukunda bikuba inshuro nyinshi yewe n’abatari abanyagatolika. Muri bibiliya (Luka 1:48-49) haragira hati "amasekuruza yose azanyita umuhire Ushoborabyose yankoreye ibitangaza".
abatabyumva rero mumenye ko icyo Imana yakunze ntaho wahera ucyanga kabone n’aho ntaho byaba byanditse. Kandi mumenye neza ko namwe muri abana ba BIKIRA MARIYA kandi ko n’ho mutamukunda We abakunda kuruta ababayaye n’ababareberera hano munsi bose. Uko mwamagana ibye niko we arushaho kubakunda kuko ibyo muvuga ntimubizi kdi ntibyakuraho ko Imana ubwayo yamwikundiye. Murakabaho!

2
Alpha 2019-08-16 14:35:25

Kristu Yezu akuzwe.Udafite ukwemera kwa kikiziya ntushobora no gusobanukirwa.Ariko nabwo kutemera Mariya nuko udasoma Bible ngo uyiyumvishe,cg se ukaba ufite ubuyobe wibwirako ari wowe usenga byemewe n’Imana.

3
Gogo 2019-08-16 13:37:08

Wabyemera utabyemera Mariya yabyaye Yezu Kristu umucunguzi wacu kandi tuziko Ari Jambo Soma , Yohana 1,1-10 Imana yigize umuntu avukira muri Mariya kandi Imana irera ntiyavukira mu cyaha nukuvuga Mariya ntiyavukanye icyaha,turabyarwa kandi twivuriza ababyeyi bacu kuba heza,none ngo Yezu yakwemera ate ko umubiri wuwamubyaye ushenguka nkuwacu babanyabyaha ntibishoboka ntibyanabaho none ba Eliya bagiye mwijuru badapfuye wagizengo si Yezu wamuzamuye mwijuru none ngo yasiga uwamutwise amezi 9 akababarana nawe kugeza ku musaraba ,niyo ngewe abagatolika batakwemera ko Yezu yamujyanye mwijuru ngewe nabyemeza 100/100 .Mariya ni umuntu nziko nta mugatolika ushobora kumusenga ahubwo baramwiyambaza gusa,ese ubundi ubwo ntimuvuga ngo abasekuruza bacu mu kwemera ntibaraguzaga ukurikije uko basengaga bagatura nibitambo ,ngaho kubaga amatungo bakayatwika ngaho gukoresha inzoka bagirango bakize abantu urugero Musa ,none umuntu wabayeho gufata ishusho ye cg ikibumbano cye kugirango bamwibuke ngo baramusenze uzamusenga uwo nuwa satani dusenga Imana imwe gusa,irimo Data,Mwana,Roho Mutagatifu,ibindi mutwerera abagatolika muzabibazwa.

4
King David 2019-08-16 11:04:59

Hoseya :4:6
“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

5
humura 2019-08-16 10:08:29

Bikira Mariya ni ibanga ry’abagana ijuru, amenywa n’abarisobanuriwe. Nimubareke rero, namwe mbifurije kuzamusobanukirwa, uretse ko niyo mutabikora nta kibazo arabakunda ntarobanura ku butoni.
Abamufata nk’umuntu usanzwe niba ameze nkawe, kuki Imana itategereje ukavuka akaba ari wowe ubyara umukiza? Niba Malayika amwita umutoni w’Imana, uwuzuye inema,uhrana n’Imana, uwahiriwe mu bagore bose wowe wamupfobya ushingiye kuki?

6
Twin yeah 2019-08-16 09:44:39

Izi commentaries ndeba aha ni izigaragaza urwego rwa buri wese mu bavuze!! Musenge Imana yanyu mwemera, Kiliziya n’abayo muyirekere ukwemera kwayol!Mubabajwe n,ukwemera kw’abandi? Nimwiririre! Kandi guca imanza ni indicateur y,abapagane, mujye mworoherana bavandimwe ni cyo kibura ku batizera!

7
Evariste 2019-08-16 08:48:19

Bavuga iki se? Imana ntawe uhangana nayo, niyo muhanganye uratsindwa nta kabuza.
Bikira Mariya Mubyeyi w’Abakene, Nyina wa Jambo Udusabire!

8
kimenyi alphonse 2019-08-16 08:39:15

Rwose bantu dusenga,ndabasabye munsubize.Ndagirango twungurane ibitekerezo nk’abakristu.
Baliya bantu bikoreye iki? Ni Maliya cyangwa ni ibumba? Idolatry imana itubuza,ntabwo ari biriya bikoreye?Twibuke ko abayahudi bageze mu butayu,nabo bakoze ikintu bakita imana yabo Yehova!!! Kandi nabo ntabwo bemeraga ko ari icyo kibumbano basenga!!! Tuvugishe ukuri,bible ivuga ko Imana ari umwuka kandi tugomba kuyisenga mu mwuka.Nukuvuga nta kintu dukoresheje.Byaha ikibumbano cyangwa ishapule.

9
Padiri 2019-08-16 08:15:13

Ibyo abanyamadini bakorera abayoboke babo nezaneza bisa nibyo abatambyi bo mukinyejana cya mbere,mwemere kwitwa intama twe turi abashumba,mwe Imana ntibumva kuko muri intama(ntimuzi ibyo murimo),mujye mudutuma twe abashumba nitwe yumva,muzane amaturo tuyabagereze kumana,ese nibyo koko Imana yumva bamwe abandi ntibumve?,oya buri wese yarakwiye kwigerera yo kuko imbere y’Imana twese turareshya,ese hari ahantu hadasanzwe Imana ibonekera kuburyo byadusaba gukora ingendo amajoro namanywa tujya kuyishaka?,oya Imana ibera hose icyarimwe.birakwiye ko abantu dusobanukirwa neza Imana natwe tukisobanukirwa,ingendo nyobokaMana ni ubucuruzi bwahimbwe nabanyamadini bajijisha abantu mu bwiru bwabo bati ahantu ni hatagatifu bisa neza nibyo bamwe bavuga ngo bo ni ubwoko bwimana ,mubyukuri ku isi ntahantu haruta ahandi ni abantu baharurisha ahandi,yewe nta numuntu uruta undi ahubwo bamwe bishyira hejuru abandi bakipfobya,isi ubwayo nta kibazo iteye iri nkuko yaremwe ahubwo twe abantu dufite imyumvire itangaje duterwa nubwoba bwubuzima bigatuma bamwe bumva ko baremewe kuyobora abandi kuyoborwa,amadini rero ni ubucuruzi buteruye ahubwo bushingiye kubwiru bwo guhisha ukuri ndetse niterabwoba aho batwumvisha ko nitudakurikiza ibyo badushyiramo tuzapfa tugashya,nyamara usanga amadini atanya abantu kuruta kubahuza yewe ninambara nyinshi ziva ku madini.ese kuki Imana ari imwe amadini akaba menshi?,ese ko Yesu christo ari umwe abachristo bakaba badahuza,idini nyayo jye mbona ari umuntu kugiti cye aho discipline yawe ariyo igufasha kubina isi no kuzabona ijuru,Mune mubuyobe nubujiji mukurikire Amategeko abuza gukora ibibi akagenga imibanire aho gukurikira abantu babacuza utwanyu nimureke kuba intama bajyana iyo bashaka mube abantu bayoborwa numutima nama,

10
hitimana 2019-08-16 08:05:26

Ariko rero,bible idusaba gushishoza mbere yo kwemera ibintu.Kubera ko muli Matayo 15 umurongo wa 9,havuga ko uba uta igihe,iyo usenga mu buryo budahuje nuko bible ivuga.Ese koko Maliya yagiye mu ijuru afite umubiri n’amaraso?Ese koko yagiye mu ijuru le 15 August?
Nta hantu na hamwe tubisoma muli bible.Nkuko History ibyerekana,ni Gatolika yashyizeho uyu munsi,mu kinyejana cya 8 nyuma ya Yezu.Ikindi kandi,bible isobanura neza yuko Umubiri n’amaraso bidashobora kujya mu ijuru.Byisomere muli Abakorinto ba mbere,igice cya 15,umurongo wa 50.Niba dushaka ko Imana itwemera ikazaduha paradizo,tujye dusenga dukurikije bible,aho gukurikiza "human traditions".Tujye tumenya ko Imana ishobora byose atari Yezu.Muli Yohana igice cya 14 umurongo wa 28,Yezu ubwe yivugiye ko SE amuruta.Ikindi kandi,nkuko Abakorinto ba mbere igice cya 2 umurongo wa 5 havuga,uwo twambaza ngo tugere ku Mana,ni "Yezu wenyine".Haravuga ngo "Jesus is the only Mediator between God and men",not Mary.Niba koko dushaka kuba "abakristu nyakuri",tujye twiga Bible,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye mu nsengero.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza