IGIHE

Siperansiya ukina muri Seburikoko yifashishijwe mu mashusho ya ’Super Power’ ya The Power Of The Cross Ministry

1 25-03-2019 - saa 15:13, Muvunyi Arsène

Korali ya The Power of the Cross Ministry yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Super Power’ aho yakoresheje umukinnyi wa filime uzwi nka Siperansiya mu rwego rwo kwerekana ibitangaza Imana ikora.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2017 mu buryo bw’amajwi ni nayo yitiriwe album ya mbere ya ‘Power of The Cross’ yamuritse mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Umuyobozi w’iri tsinda, Ndayizeye James, yabwiye IGIHE ko amashusho batinze kuyakora bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirmo kuba bamwe mu bo baririmbana ari abanyeshuri, bikaba byaragoranye kubonera umwanya icya rimwe.

Yongeyeho ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwerekana imbaraga z’umusaraba no gushimira Yesu witanze agapfira abanyabyaha.

Ati “Mu ndirimbo tuvuga ko twizeye umwami Yesu wadupfiriye ku musaraba ndetse tunamushimira ko yatwitangiye akadupfira.”

Mu kugaragaza imbaraga z’umusaraba bifashishije umukinnyi wa filime uzwi mu Rwanda cyane mu y’uruhererekane yitwa Seburikoko, Uwamahoro Antoinette ukina yitwa Siperansiya.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo agaragara nk’umugore w’umukene uba ucuruza ibigori ku gataro, nyuma Imana ikamukorera ibitangaza agakira.

Buri cyumweru kibanziriza iminsi 100 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Power Of The Cross itegura igitaramo cyo kuremamo abantu icyizere cyitwa ‘Haracyari Ibyiringiro’.

Icy’uyu mwaka kizabera ku rusengero rwa Christ Gospel Fellowship Church ruherereye Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire. Bazaba bari kumwe n’umuramyi Yves Rwagasore, Holy Entrance Ministry, Peace Voice Choir n’abandi batandukanye.

Siperansiya yakinnye agaragaza imbaraga z'umusaraba
The Power Of The Cross Ministry yashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo 'Super Power'
Bateguye igitaramo cyo guhumuriza abanyarwanda mbere yo kwinjira mu cyunamo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muhinda muhozi 2019-03-25 11:43:20

Ego Mana yi Rwanda barirya gusa !!!!!
Muzunguzayi reta imucakire ahubwo. Umunyarwanda yise umwana we Bisengimana!!!

Kwamamaza