IGIHE

Past Jean Désiré Ntawiniga yavuze ikosa ryakozwe rigashyira Aline Gahongayire ku karubanda

13 11-05-2019 - saa 08:24, Emma-Marie Umurerwa

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga, umwe mu bari mu giterane Aline Gahongayire aherutse kuvugiramo amagambo agafatwa nko gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko ikosa ryabayeho ari uko ubutumwa bwari bugenewe abantu bamwe bwagiye ku karubanda bugahabwa n’abatabugenewe.

Ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru byandika, iby’amajwi ndetse n’amashusho mu mpera za Mata 2019, izina Aline Gahongayire ryavuzweho bitewe n’amagambo yavugiye mu giterane cyiswe ’Because There Is Hope’ akavuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Tempe, ni umwe mu bari mu giterane Aline Gahongayire yavugiyemo aya magambo.

Abajijwe na IGIHE ku byavuzwe na Gahongayire, yavuze ko umuntu wese agira uburyo atangamo ubuhamya bitewe nuko yabayeho. Yagarutse ku ikosa ryabayeho ryo kubishyira kubikura aho byavugiwe bigahabwa n’abo bitagenewe.

Ati “Hari ikosa ryabaye, hari ubutumwa buba bugenewe abantu bose hari n’ubutumwa buba ari umwihariko bureba abo bireba. Hari inama z’umwiherero tutajya tubona amakuru yazo ngo ace kuri televiziyo ngo ace mu binyamakuru kuko ni umwiherero ku bantu runaka. Buri wese bitewe n’ubuzima yabayemo afite uburyo atangamo ubuhamya hagendewe kubyo yaciyemo.”

“Igiterane cyari kigenewe abantu bari bahari, abo hanze ntabwo byabarebaga. Ikibabaje nuko byasohotse kandi we yabivuze nkawe, abifitiye uburenganzira kuko ni ubuzima bwe. Abanyarwanda ntabwo bamenyereye umuntu ubabwiza ukuri, niba ariko we abona ukuri kwe ntekereza ko njyewe nakabimwubahiye kabone nubwo byankomeretsa ariko we iyo avuze ukuri kwe arakira kuko yahuye n’ibikomere.”

Pasiteri Ntawiniga, yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumva ubutumwa bwiza Gahongayire yatanze bakirinda kurebamo ijambo rimwe muri menshi yavuze.

Ati “Ni umukozi w’Imana ndamwubaha kandi Imana iramukunda n’abandi bose Imana irabakunda, icyari kigamijwe ni ukuvuga ko hariho ibyiringiro. Nibarebe ibyo yavuze byubaka nabyo birahari, aho kugira ngo bajye mu bindi byo kuruhande bitabubaka. Iyo umuntu aguhaye ifi ntabwo uyimira bunguri, umira umunopfu wayo noneho niba harimo akagufwa ugashyira ku ruhande.”

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Kiss FM, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2019, Aline Gahongayire yavuze ko ntacyo yicuza mu byo yavuze.

Inkuru bifitanye isano: ‘Nta kintu na kimwe umutima unshinja’- Gahongayire avuga ku magambo ye yateje impaka

Past. Ntawiniga yavuze ko ikosa ryakozwe rigashyira Gahongayire ku karubanda ari uko ibyo yavuze byasohotse aho yabivugiye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
emmy 2019-05-27 09:17:49

yewe yewe...Shitani ifite imbaraga gusa. Aho kuvuga ibyiza bya Yesu bivugira ko bazarongorwa, uko barongowe...ko ari beza..mu rusengerooooo weee! .umwiza ni Yesu umwiza ni Imana naho ibindi ni amavuta yo mu maduka! yewe. Si ukwigira inzobe! ugafata indorerwamo ukambara ubusa ukireba! mbega mbega...Amadini yisubireho. Mufate Bibliya abe ari yo mwigisha mureke kuvuga amateshwa!

2
Mahirwe 2019-05-12 14:04:55

Ukurikije ubukana itangazamakuru ryandikanye inkuru zivuga ku byo Aline yavuze, byanze bikunze ni ukuri. Ubwiye intare ko urukwavu rwayirya ntimwajya impaka yo yakwisekera gusa !!!!

3
Akumuntu 2019-05-12 06:55:31

Wowe Hirwa urababaje cyane ngo Aline arashaje!!!Iyo ashaje se wowe uraganahe gusazase ni ikibazo cg ni ishema ese kuki iteka ushaka gupfobya mugenzi wawe ukitwazango arashaje utazasaza ninde?Ni wowe Hirwa?Aline rwose Songa Mbele ibindi ni ishyali rivugisha abantu.Kandi rwose icyo Imana yamugeneye kizamugeraho kuko Imana nyine ni Imana.

4
Umukristu 2019-05-12 00:17:00

Desire yabaye Pasteur ryali 😆nizere ko bizaranba courrage mwana wasanga natwe uduhamagaye 🤙🠾

5
Didi 2019-05-11 16:26:15

@ndanda nonese ko ubuza abanyamakuru kwandika kandi ariko kazi kabo!ahubwo wowe iyo uhitamo indi nkuru usoma ko hariho nyinshi! Nawe wayihisemo kuko washakaga kumenya ayo makuru!

6
ja 2019-05-11 14:33:40

Ntabwo ari uko nshyigikiye amakosa y’’uwariwe wese, ariko umunyarwanda yaciye umugani ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza, reka nibarize abanyamakuru: iyo mufashe umuntu mukamuvuga ibiriho n’ibitariho, mukinjira mu buzima bwe mukamuserereza mutitaye no ku kababaro yaba yifitiye, mugira ngo we nta nyama ibabara agira? None nawe yavuga gato ngo yidecharger mukavuza induru, ese mwibwira ko ari mwe mufite uburenganzira bwo kuvuga gusa, jye mbona hari henshi murengera mukavuga n’ababaruta nta kinyabupfura mukinjira mu buzima private mukanahimba inkuru mudafitiye gihamya mwarangiza ngo ni droit d’opinion. oya rwose niba hari abagomba gusaba imbabazi namwe murimo ni uko mutemera ikosa. Naho Aline yifitiye ibibazo mutigeze mumufashamo nka mugenzi wanyu ahubwo mwenyegeza umuriro mumujomba ibikwasi nk’aho mwe muri abere. Imana ibababarire! !

7
Ndanda 2019-05-11 11:57:17

Aline yakoze ikosa ryo kwishongora ntago byari bikwiye gusa namwe izi nkuru kuri we turazihaze just move on muvuge ibindi bidufitiye akamaro. Stop it kabisa

8
Babu 2019-05-11 09:28:24

Ubu ndi iyo umuntu yatanye n’uwo bashakanye ubutumwa atanga ni butumwa ki? Yananiwe n’urugo araza kwigisha iki?

9
Seba 2019-05-11 08:10:47

Ibyo yavuze yarabivuze nibavuga NGO urakennye aribyo uge wicecekera bigaragaye ko itangaza makuru ririhasi ubundi umukire ubwiye uti wamukene we ntabyitaho kuko aba azi ko ntabimuriho arko iyi nkuru mwarayikujije

10
Hirwa 2019-05-11 07:46:45

Ariko pastor ntagasetse ndakeka Aline amuzi Neza nonese abona adashaje koko ? Aline ahubwo uretse no kwiyemera mu bukecuru bwe ntagasuzure itangaza makuru ryacu nikindi gihe. Abakomeza kumwandikaho nimwe mutuma yumva ko ari igitangaza kdi se ari uwuhe?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza