IGIHE

Pasiteri Paddy yanditse igitabo kigisha abakozi guhesha Imana icyubahiro mu byo bakora

1 17-10-2019 - saa 08:42, Akayezu Jean de Dieu

Umushumba mu Itorero Trinity Tabernacle Church, Pasiteri Paddy Blessed Musoke yanditse igitabo yise “My Work, My Ministry” gikangurira abakristo b’abakozi kuba ingirakamaro mu gukemura ibibazo abantu bahura nabyo ndetse no kugira umumaro mu bwami bw’Imana.

Ni igitabo gikubiyemo ubutumwa buvuga ku bantu babaye intangarugero mu bikorwa bifitiye benshi akamaro barimo Yozefu, Daniel, Nehemiya n’abandi bavugwa cyane muri Bibiliya.

Mu by’ukuri ntibari abatambyi cyangwa abahanuzi ariko bose bari abakozi kandi bagiriye umumaro ibihugu bari barimo bituma bagira icyubahiro kandi bakoranye n’Imana neza.

Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, witabirwa n’abarimo Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, wavuze ko imirimo abantu bakora mu buzima bwa buri munsi ikwiye kujyana no gukorera Imana kandi bishoboka cyane.

Apôtre Masasu yavuze kandi ko “Abakristu bahamye, guhura n’Imana ku rusengero ni ikintu kimwe ariko guhura n’Imana ukajyana nayo mu rugo ni ikindi kintu. Ushobora kuyijyana no mu kazi kawe aho ukorera, aho urara n’ahandi hose ushobora kuba uri.”

Pasiteri Musoke wanditse iki gitabo yavuze ko intego yacyo ari uguhuza abakristo b’abakozi baba abakorera Leta, abikorera, abakoresha, imiryango idaharanira inyungu (NGOs) hagamijwe kubategura no kubigisha kugira ngo babe ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’ikiremwa muntu, igihugu ndetse babe ingirakamaro mu bwami bw’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Musoke yavuze ko mu 2010, aribwo yagize iyerekwa ry’uko umuntu ashobora gukoresha akazi cyangwa umurimo akora mu guteza imbere abatuye Isi no guhesha Imana icyubahiro.

Yagize ati “Akazi nkora ni umuhamagaro Imana yampaye kandi nshobora gukoresha uwo muhamagaro mu kugira icyo nafasha abatuye Isi no guhesha icyubahiro Imana yandemye.”

Yakomeje agira ati “Hari amateka na raporo zigaragaza ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara hari abakristu benshi ariko wajya kureba ugasanga niho hari ibibazo by’ubusambanyi, ingo zisenyuka, ruswa n’ubugizi bwa nabi n’ibindi. Iki gitabo rero kirimo ubumenyi buva mu Ijambo ry’Imana rishobora gufasha umukristu wese uko yakwitwara.”

Abitabiriye imurikwa ry’iki gitabo bagaragaje ko kiziye igihe kandi umukristu wese akwiye kugisoma kugira ngo amenye uko yakwitwara mu kazi ke ntikabangamire umurimo w’Imana.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tushabe wari mu bitabiriye umuhango wo kumirika iki gitabo yavuze ko umukozi uwo ari we wese adakwiye guheranwa n’akazi cyangwa ngo yitwaze akazi ananirwe gukora umurimo w’Imana.

Yagkomeje agira ati “Nk’umuyobozi uhamagarirwa kugira ngo utere imbaraga abo mukorana kandi ukomeze kurangwa no gushira amanga kugira ngo abo uyoboye bakwiringire nibagira n’ikibazo bizere ko urabafasha.”

"Usabwa guhuriza hamwe abantu kugira ngo bakorere hamwe banagere no kuri rya yerekwa. Iki gitabo ngiye kugisoma ariko ndabamenyesha ko nzahagarara imbere y’Ikoraniro nkagaragaza uko ubumenyi nakuyemo nabwifashishije mu guhindura abo dukorana n’aho nkorera."

Igitabo ‘My Work My Ministry’ kiri mu rurimi rw’Icyongereza ariko ngo hari gahunda yo kugishyira mu Kinyarwanda.

Biteganyijwe ko mu Ugushyingo kizatangira gucururizwa ku mbuga zirimo Amazon n’ahandi hatandukanye mu masomero yo mu Rwanda.

Abakristu basengera mu matorero atandukanye bari bitabiriye ibirori byo kumurika iki gitabo
Benshi bitabiriye umuhango wo kumirika igitabo cya Pastor Paddy yise My Work My Ministry gifasha abakozi kubahisha Imana aho bakorera hose
Masasu aramburira ibiganza kuri Pasiteri Paddy Musoke n'umufasha we
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kumurikirwa igitabo cya Pasiteri Paddy
Igitabo ‘My Work My Ministry’ kiri mu rurimi rw’Icyongereza ariko ngo hari gahunda yo kugishyira mu Kinyarwanda
asiteri Musoke wanditse iki gitabo yavuze ko intego yacyo ari uguhuza abakristo b’abakozi baba abakorera Leta, abikorera, abakoresha, imiryango idaharanira inyungu (NGOs) hagamijwe kubategura no kubigisha kugira ngo babe ingirakamaro mu gukemura ibibazo
Pasiteri Paddy Blessed Musoke wanditse igitabo My Work My Ministry ari kumwe n'umuryango we
Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, wavuze ko imirimo abantu bakora mu buzima bwa buri munsi ikwiye kujyana no gukorera Imana kandi bishoboka cyane
Umuyobozi wa RSSB, Richard Tushabe (ibumoso), Apotre Masasu, Pastor Paddy na Bishop Fidele Masengo bakata umutsima mu muhango wo kumurika igitabo My Work My Ministry
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-10-17 03:57:55

Ndabona muli iki gitabo pastor Paddy avugamo cyane Ubwami bw’Imana.Ese twaba tuzi icyo bisobanura?Igisubizo tugisanga muli Daniel 2,umurongo wa 44.Havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu muli Matayo 6,umurongo wa 33,Yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa. Ikibabaje nuko abantu batitaye ku gushaka Imana.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko 1 Yohana 2,imirongo ya 15-17 havuga,bene abo ntabwo bazaba muli paradizo.

Kwamamaza