IGIHE

Pasiteri Niyitegeka Philippe ufite amateka yihariye muri ADEPR yitabye Imana

7 12-05-2019 - saa 19:40, Ishimwe Israel

Pasiteri Niyitegeka Philippe uri mu bakirisitu ba mbere b’Itorero rya ADEPR, babatijwe mu Mwuka Wera yitabye Imana ku wa 11 Gicurasi 2019, aguye mu Bitaro bya Bushenge biri i Nyamasheke aho yari arwariye.

Mu Ukwakira 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye abayoboke ba ADEPR bwa mbere bari mu Bigutu mu Karere ka Nyamasheke. Icyo gihe hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, asanga abagabo batatu barimo Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari basigaye ku rusengero baganira ku murimo w’Imana.

Pasiteri Niyitegeka wari usigaye muri bagenzi be bamanukiwe n’Umwuka Wera umunsi umwe, na we yitabye Imana.

Umushumba w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR, Pasiteri Karangwa Sylvestre, yabwiye IGIHE ko itorero rihombye umuntu w’ingenzi cyane.

Yagize ati “Nibyo Pasiteri Niyitegeka yitabye Imana. Yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Bushenge. Sinzi neza uburwayi yari afite ariko harimo n’izabukuru.’’

Yakomeje avuga ko itorero n’umuryango baza kuganira ku buryo bwo kumuherekeza kuko ‘Ni umukozi w’itorero kandi wakoreye Imana.’

Uyu musaza w’imyaka 95 yari yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yasengeraga muri Paruwase ya Nkungu. Yagize uruhare mu ivugabutumwa ryagutse no kuyobora benshi mu nzira y’agakiza kandi akabikora ashinze amanga.

Pasiteri Niyitegeka yavukiye i Matare ahitwaga Nyakabuye, ubu ni mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi mu 1924.

Yabatijwe mu Ukuboza 1945 atangira gukorera Imana ku wa 30 Werurwe 1949, aho yari avanwe mu ishuri kuko Pasiteri Kapitura yari arwaye. Icyo gihe yasemuriraga abamisiyoneri.

Mu 1959 nibwo yabaye Umukuru w’Itorero, inshingano yaherewe i Gihundwe. Pasiteri Niyitegeka yanayoboye Paruwasi ya Gihundwe, Muhehwe, Bigutu na Nyakabwende mu Karere ka Rusizi.

Mu 1960, yabaye Umuvugizi wungirije mu gice cyo mu Majyepfo y’Uburengerazuba cyitwaga EUPR (Eglise Unies de Pentecôte au Rwanda), yari ihuje iyari Cyangugu, Gikongoro, Butare, Kibuye, Gitarama n’u Burundi.

Pasiteri Niyitegeka yabyaye abana 14, bane bitaba Imana, yari asigaranye abana 10 barimo abakobwa barindwi n’abahungu batatu.

Pasiteri Niyitegeka Philippe uri mu bantu batatu bahawe Umwuka Wera bwa mbere muri ADEPR yitabye Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pajo 2019-05-14 15:36:52

Mwuka wera yagorwa!!

2
papy 2019-05-14 15:31:18

Niki cyemezako koko yahawe umwuka wera!!!!!!!

3
king 2019-05-14 15:25:32

Abanyamakuru baraha!!! bati yahawe mwukawera!! hati facts mwakwerekana ? mujye muba abanyamwuga.

4
Eric 2019-05-13 13:05:26

Imana y’amahoro ikomeze abasigaye, kandi iheburimuntu ugihumeka amateka neza nkaya niherezo ryiza, twese tuzabane mubwami bwayo!
RIP mukozi w’Imana!

5
Josué 2019-05-13 00:59:58

yoooo mana weee itorero rirahombye nukuri gusa umurimo uracyakomeje ark kristo ari kumwe n’abamushaka bose mugende mu misozi mubabwire ibya Yesu maze n’abo bakizwe be kujya mu muriro.

6
Mberabagabo.emmanuel 2019-05-12 23:41:17

Akarere.nyabihu.a.d.e.p.r.rega.Imana.imuhe.iruhukoridashyira

7
Mukristo 2019-05-12 14:11:25

Yitabye Imana Uyu munsi se? Cyangwa yayitabye igihe yamuhamagaraga ngo ayikorere? Ntekereza ko yasinziriye kandi abikiwe ikamba ry’ubugingo azambikwa muri cya gitondo cy’umuzuko.

Kwamamaza