IGIHE

Paruwasi ya Rwamagana yizihije Yubile y’imyaka 100

1 22-09-2019 - saa 09:34, Hakizimana Jean Paul

Paruwasi ya Rwamagana muri Kiliziya Gatolika, yizihije Yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe, yamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri, mu birori byabanjirijwe n’umutambagiro mutagatifu n’igitambo cya Misa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu nzego za leta no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya.

Byabereye imbere y’iyi Kiliziya iherereye mu mujyi wa Rwamagana, byitabirwa n’abasenyeri barimo Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Filipo Rukamba wa Butare, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Musenyeri Kizito Bahujimihogo. Hari kandi Guverineri Mufulukye Fred, Senateri Mukabaramba Alvera n’abandi bayobozi bakuru bo mu nzego za leta.

Kiliziya ya Rwamagana yaragijwe umwamikazi w’imitsindo, iherereye muri Diyosezi ya Kibungo, ikaba ari iya 12 mu zashinzwe bwa mbere mu Rwanda nyuma ya Save yashinzwe mu 1900, Zaza, Nyundo, Rwaza, Mibirizi, Kabgayi, Runda, Rulindo, Kansi, Kigali na Rambura.

Yihariye amateka arimo kubyara izindi paruwasi zikomeye cyane zirimo nka Kiziguro, Musha, Mukarange, Rukara n’izindi. Yihariye kandi amateka yo kubakwa mu butaka bwari ubw’umutware wategekaga igice cy’ubuganza witwaga Rwabutogo Francisco akaba yaranayitundiye amatafari mu gihe yubakwagwa.

Mu ijambo yagejeje ku bakristu bitabiriye uyu muhango, Arikiyepisikopi wa Kigali akanaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo Antoine Kambanda, yashimiye abakristu bitabiriye uyu muhango abasaba gukomeza kwita ku muryango ngo kuko ariwo Kiliziya ya mbere y’umuntu.

Yakomeje avuga ko ijambo ry’Imana ryabibwe muri iyi Paruwasi ryagize imbuto nyinshi, abakristu benshi bakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza abahabwa amasakaramentu bariyongera.

Ahereye kuri ibyo, yasabye abakristu gukomeza kwerera imbuto nziza abandi ari nako bakomeza iyogezabutumwa.

Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku nkunga yahaye iyi Kiliziya yo kubakorera neza imbuga yayo mu mwaka wa 2009 ubwo yahasengeraga kuri Noheri, anashimira abakristu ku bwitange bwakomeje kubaranga ubwo bateguraga uyu munsi mukuru.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred yashimiye ubufatanye buranga amadini n’amatorero atandukanye akorera muri iyi ntara, ashimira ubuyobozi bwa Kiliziya ku kuba bafatanya mu kuzamura imibereho y’abaturage biciye mu buvuzi aho bubatse ibitaro bikuru bya Rwamagana, mu mashuri bafite ibigo umunani bitanga uburezi ndetse no mu bindi bikorwa.

Mufulukye yasabye abakristu gukomeza gufatanya n’ubuyobozi gukuraho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Ndabasaba ngo dufatanye gufasha abaturage tugifite bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo birimo amacumbi ashaje, abadafite ubwiherero, imirire mibi n’ibindi.”

Kuri ubu Paruwasi ya Rwamagana ifite abakiristo babarirwa bagera ku 15 901 bayibarizwamo.

Kuvugurura iyi kiliziya byakozwe n’abakiristo nyuma y’imyaka 100 yubatswe, ngo byabatwaye arenga miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kiliziya ya Rwamagana ni imwe mu zakomotsemo abapadiri benshi aho kugeza ubu ababarirwa muri 22 bayivukamo barimo na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wigeze kuyobora diyosezi ya Kibungo.

Abapadiri bagize Diyosezi ya Kibungo n'abandi bayikomokamo mu mutambagiro
Abihaye Imana mu mutambagiro bagana ahabereye ibirori
Abana bakinnye umukino berekana uko ivanjiri yakwirakwijwe
Abaturage bagiye buzuza Yubile y'imyaka 50 cyangwa 25 bashakanye cyangwa babatijwe nabo barashimiwe
Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Kambanda yasabye abakristu gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza
Guverineri Mufulukye Fred yashimye intambwe ya Kiliziya mu bikorwa birimo uburezi, ubuvuzi n'ibindi
Musenyeri Filipo Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare yasabye abakristu kutirara bagakomeza kogeza ubutumwa bwiza bwa Yezu
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana asuhuzanya na Guverineri imbere ya Arikiyepisikopi Antoine Kambanda
Senateri Alvera Mukabaramba, Guverineri Mufulukye Fred na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ni bamwe mu bitabiriye iyi Yubile y'imyaka 100
Ubwo haturwaga igitambo cya Misa Musenyeri Antoine Kambanda ahaza abitabiriye iyi misa
Uwahoze ayobora Paruwasi ya Rwamagana mu myaka ishize Padiri Ntaganira Cyprien mu mutambagiro
Kiliziya ya Rwamagana yaragijwe umwamikazi w’imitsindo, iherereye muri Diyosezi ya Kibungo, ikaba ari iya 12 mu zashinzwe bwa mbere mu Rwanda
Kiliziya ya Rwamagana ni imwe mu zakomotsemo abapadiri benshi aho kugeza ubu ababarirwa muri 22 bayivukamo barimo na Musenyeri Kizito Bahujimihigo
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n'umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo aha umugisha abakristu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dusabeyezu emmanuel 2019-09-22 10:53:51

Iwacu ni I Rwamagana.Nabatirijwe muli iyi Paroisse yizihije imyaka 100 imaze.Ariko nk’abakristu baho,twibaze ibyo iyi paroisse yagezeho mu rwego rwa gikristu.Nk’umuntu waho,ndahamya ko nta mbuto za gikristu iyi paroisse yagize.Abahutu baho,bahereye muli 1959 bica abatutsi baho.Kimwe no muli paroisses zo mu Rwanda hose.Bigeze muli 1994,abakristu nyamwinshi baho bishe bagenzi babo b’abatutsi.Duhigwa muli 1994,abahutu baho badutabaye cyangwa baduhishe ni nka umwe ku bihumbi 100 000.Aho kwishima ko bamaze imyaka 100,nibigaye ko batabaye abakristu nyakuri.

Kwamamaza