IGIHE

Umuhanzi Papi Clever yatangije umushinga wo gushyingirwa (Amafoto)

7 15-09-2019 - saa 20:23, Ishimwe Israel

Umuhanzi uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, Tuyizere Papi Clever yatangiye umushinga wo kubana akaramata na Ingabire Dorcas bamaze igihe bari mu rukundo.

Papi Clever n’umukunzi we berekanywe bwa mbere imbere y’abakirisitu kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2019, mu muhango wabereye muri ADEPR Paruwasi ya Muhoza aho umukobwa akomoka.

Aba bombi bari bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe baniganjemo abenshi baturutse mu Mujyi wa Kigali bishimiye intambwe y’ibanze bateye mu rugendo rwo kurushinga.

Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.

Nyuma yo kwimukira i Kigali, Ingabire ari gukora igeragezwa muri Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zifite ibigwi kuko iri mu zatangijwe mbere muri iryo torero.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru gitaha [ku wa 22 Nzeri 2019] aribwo Papi Clever na Ingabire aribwo bazerekanwa imbere y’abakirisitu b’aho uyu musore asengera muri ADEPR Ntora muri serivisi y’abakoresha indimi z’amahanga.

Papi Clever na Ingabire Dorcas bari bafite akanyamuneza

Umuryango wa Papi Clever wavuye mu Karere ka Musanze umufatiye irembo. Azasaba anakwe Ingabire mu birori bizaba ku wa 30 Ugushyingo mu gihe azasezerana imbere y’Imana ku wa 7 Ukuboza 2019.

Izina rya Papi Clever uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR rimaze igihe ryumvikana mu bakunzi b’ibihangano byahimbiwe Imana.

Yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.

Muri iyi minsi akunzwe cyane kubera umushinga w’indirimbo zo mu Gitabo yatangiye gusubiramo akazazisoza uko ari 547.

Album ya mbere z’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo.

-  Incamake ku mateka ya Papi Clever

Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

Uyu musore nubwo yakuriye mu buzima bugoye n’umuryango we yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR.

Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.

Papi Clever amashuri abanza yayize ahantu henshi ku bigo bigera kuri birindwi bitewe n’uko umuryango we wakundaga kwimuka. Mu Cyiciro Rusange yize mu Rutobwe mu Karere ka Kamonyi, asoreza ayisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics. Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC).

Yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Papi Clever aritegura kurushinga na Ingabire Dorcas yihebeye
Ingabire Dorcas yamenyekanye aririmba muri Korali Goshen yo muri ADEPR i Musanze. Ubu ari kwimenyereza muri Korali Hoziana iri mu zikomeye muri ADEPR
Papi Clever na Ingabire Dorcas bamaze igihe bari mu rukundo. Aba bombi babigiyemo bucece kugeza bigiye ku mugaragaro
Papi Clever uri mu bahanzi bakunzwe mu basengera muri ADEPR agiye kurushinga na Ingabire na we wabaye umuririmbyi muri korali zitandukanye

-  Reba hano indirimbo Papi Clever yitiriye album y’indirimbo zo mu Gitabo yitwa “Amakuru y’Umurwa”

-  Impamvu z’Ibifatika ni yo ndirimbo Papi Clever aheruka gusohora

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gashiramanga 2019-09-25 12:31:52

Clever imana izagushyigikire rwose naweuba wayikoreye

2
Gashiramanga 2019-09-25 12:31:52

Clever imana izagushyigikire rwose naweuba wayikoreye

3
Murokore 2019-09-16 05:07:15

Papi ni umukozi w’Imana usizwe amavuta cyane cyane mu bijyanye no kuramya… Imana ishyigikire urugo rwe

4
hitimana 2019-09-16 03:14:50

Bazabyare baheke.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

5
Dan 2019-09-16 02:34:21

Yesu abashyikire muri uru rugendo, Turabakunda cyanee

6
tuyishime isaei 2019-09-15 15:48:20

murakoze kuba tumenya amakuru murakoze

7
che 2019-09-15 15:31:38

Amahirwe masa, Imana ibajye imbere!

Kwamamaza