IGIHE

Papa Francis yemeje impinduka mu isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

20 5-06-2019 - saa 14:08, Cyprien Niyomwungeri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemeje ko impinduka mu isengesho Yezu yigishije intumwa ze rya Dawe uri mu Ijuru, Imana nisingizwe mu ijuru (Gloria) ndetse n’amavugurura ya gatatu mu gitabo cya Misa.

Kuwa 22 Gicurasi 2019 mu nama y’Inteko Rusange y’Abepisikopi bo mu Butaliyani, Cardinal Gualtiero Bassetti, yatangaje ko Papa Francis yemeje ariya mavugurura n’impinduka.

Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu rurimi rw’Icyongereza hari aho bavuga ngo “Lead us not into temptation” "Ntutuyobore mu bitwoshya" bizahinduka hajyemo “do not let us fall into temptation” bivuze ngo "Ntureke tujya mu moshya" kuko bigaragaza ko usenga aba yifuza ko Imana imurinda kuba yagwa mu moshya.

Papa Francis ubwo yasobanuraga izi mpinduka yavuze ko kuvuga ngo "Ntutuyobore mu bitwoshya" bishatse kuvuga ko Imana ishobora gushuka umuntu agakora icyaha.

Ati “Umubyeyi ntakora ibyo, umubyeyi agufasha guhaguruka ako kanya. Ni Satani ituyobora mu moshya, ni byo ikora”.

Gloria ‘Imana nisingizwe mu Ijuru’, izahinduka nayo havemo ‘Mu Isi abitonda bahorane amahoro’ bihinduka ‘No mu Isi abantu Imana ikunda bahorane amahoro’

Mu 2013, Inama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.

Aho bavugaga ngo (Et ne nous soumets pas à la tentation) bivuze ngo “ntudutererane mu bitwoshya” bazajya bavuga ngo “ntutume tujya mu bitwoshya” (Et ne nous laisse pas entrer en tentation).

Papa Francis yemeje impinduka mu isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Elisa 2019-06-15 02:19:57

Imana ibahe umugisha

2
Elisa 2019-06-15 02:19:57

Imana ibahe umugisha

3
PLANK 2019-06-14 03:10:38

Ibyo Papa yemeje ko bihinduka ni byo. Abavuga ko yahinduye ibyo Imana yategetse barabeshya kuko habayeho ikibazo cy’ururimi bikumvikana nabi, naho ibiri muri Bibiliya byo nta cyahindutse. Murakoze!

4
Anny 2019-06-09 13:47:27

Imana yacu ntamakosa igira ibyo yategetse byose birakomeye kandi birakwiriye ahubwo bazabona ishyano abahindura ibyo yavuze kuko ntibayirusha ubwenge cyane ko Bose ari ibiremwa byayo.Nonese icyaremwe cyarusha ubwenge uwakiremye?Mwitondere iby’iyi minsi tugezemo.

5
Aaa 2019-06-07 10:51:10

Ikizima nurukundo tuzagirirana

Muraakoze dukundane tuve mu moshya

6
Uwimana 2019-06-06 12:14:22

"Ntudutererane mu bitwoshya" nta kizahindukaho mu Kinyarwanda, kandi abepiskopi bacu baranabisobanuye mu nyandiko yihariye. Ibyo uyu munyamakuru yizaniye abikuye hehe? We arumva "ne nous soumets pas a la tentation" na "ntudutererane mu bitwoshya bisobanuye ikintu kimwe? Icyo umuntu atazi arabaza ntiyihimbira ibye.

7
Evode 2019-06-06 07:58:21

Nahariya ngo " nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho " bazahindure wenda bibe "natwe nitubabarire abaducumuraho" kuko kubivuga nkaho tubikora neza arko urebye neza wasanga hari igihe tutabikora

8
Andreya Rudatinya 2019-06-06 03:05:27

Ndabashimiye Bavandimwe mwese mumaze gutanga ibitekerezo byiza bitwubaka nkabanyarwanda beza.
Ntacyo na Papa rwose ndamwubaha. Icyo mvuga nuko ntemeranya no kujya bahindahira bibiliya uko bashaka! Icyangombwa nuko dukwiye gukundana, gukora byiza, tukabana n’abantu bose neza, tugafashanya, tugasenga Imana yacu kuko ariyo iba itubeshejeho uko ariko kose.
Ikindi nuko nemera ko twese Imana idukunda nta kurobanura!
Amasengesho rwose ntacyo atwaye ahubwo twe dusenga tubikuye ku mutima!
Haricyo nibaza: Ese Papa aragisha abayoboke inama kuko bamaze kujijuka cyangwa biri muri gahunda zabo zo kuvugurura amategeko yabo! Haaaaaaaaa! Imana ibane nanjye!

9
muvunyi 2019-06-06 03:03:14

Iyi Mana igira amakosa niyo nanze.
nimwemere Imana umuntu avukana (imumenyesha ikiza n’ikibi) mureke iyo mwigishijwe mubitabo (incurano)

10
Ruga 2019-06-06 01:40:45

Ni nkibi byose Eddy Kenzo yise "systemVolongoto" mu ndirimbo ye nshya
Na Bibiliya bayihinduye kenshi bitewe nibiri munyungu zabo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza