IGIHE

Padiri Safi wigishije benshi mu bapadiri ba Arikidiyosezi ya Kigali yitabye Imana

9 28-04-2019 - saa 19:00, Ferdinand Maniraguha

Padiri Safi Protais wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo nkuko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza. Nta burwayi buzwi yari asanzwe afite.

Uyu mupadiri yari amaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana kuko yahawe ubupadiri tariki 21 Nyakanga 1974.

Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo (Théologie pastorale), Gatigisimu n’ikigereki.

Ikinyamakuru Kinyamateka kivuga ko mu bapadiri basaga ijana bakorera umurimo w’Imana muri Arikidiyosezi ya Kigali, nibura bitatu bya kane baciye imbere ya Safi mu iseminari ya Nyakibanda.

Ubwo yari akiri umwarimu muri iyo seminari, azwiho kuba yarakundaga kujyana n’abaseminari muri siporo agakina umupira w’amaguru.

Padiri Safi Protais yavutse ku wa 4 Ukuboza 1948 abatizwa ku wa 12 Ukuboza 1948. Yahawe ubusaserdoti afite imyaka 26 ku wa 21 Nyakanga 1974, aba umupadiri wa 246.

Ababanye na Padiri Safi bahamya ko yari umupadiri wicisha bugufi cyane, akakira bose. Ntabwo yajyaga yizirika ku bintu.

Misa yo guherekeza Padiri Safi izaba ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi guhera i saa tanu muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera. Imihango yo kumushyingura izabera i Ndera saa munani mu irimbi rya diyosezi.

Mu bapadiri basaga ijana bakorera umurimo w’Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali, nibura bitatu bya kane baciye imbere ya Safi mu iseminari ya Nyakibanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NIYOMUGABA Innocent 2019-04-29 12:30:34

imana imwakire mubayo

2
Anicet NAHAYO 2019-04-29 09:38:36

Urugero rw’ubutagatifu nta kurushakira kure. Imana imwakire aruhukire mu mahoro.

3
jonson 2019-04-29 08:47:58

Imana imwakire mu bayo!

4
Ntagara 2019-04-29 01:44:41

Mbega inkuru mbi. RIP Padiri w’urugero rwo kwicisha bugufi, gusenga no gukunda sport. Imana wakoreye ikwakire.

5
umusomyi sarah 2019-04-29 01:22:17

Imana imwakire mu bayo kuko yarayikoreye cyane.

6
J.P. 2019-04-28 18:26:07

Yanigishije abapadri bakorera muri Kongo, Burundi, Uganda, Uburayi,...
Njye ubivuze ndi umupadri yigishije.

7
J.P. 2019-04-28 16:54:53

Ahubwo Padri SAFI yanigishije abapadri bakorera mu Rwanda hose, Congo, Burundi,...
Ibi mbivuze nk’umupadri yigishije.

8
J.P. 2019-04-28 15:04:55

Ahubwo abamunyuze imbere mu ishuri, harimo n’abadri bo muri Kongo, Burundi no mu Rwanda hose. Mbivuze mbizi kuko ndi umwe mu bapadri yigishije

9
Innocent Muvunyi 2019-04-28 14:31:14

Igendere Ntore y’Imana watwereye imbuto nziza. Jambo nakwakire Ijabiro. Ubundi numara gushira impumu udutahakirwe kugira ngo ibyo wadutoje turusheho kubinoza, ni uko natwe igihe tutazi nikigera tuzanyurwe no kuza gusangira nawe ibyishimo bidashira.

Kwamamaza