IGIHE

Njye mbafata nk’abadayimoni- Ev. Harerimana avuga ku ‘basatuzi’

7 1-11-2018 - saa 11:24, Ishimwe Israel

Abasatuzi ni ijambo ritaramamara mu matwi y’abakirisitu benshi mu Rwanda. Kubatahura ntibyoroshye ariko hari imico imeze nk’indangamuntu kuri bo.

Abasatuzi barimo abagabura ijambo ry’Imana bavugwaho gushaka indonke mu murimo w’Imana aho bategeka amafaranga bahabwa mbere yo kubwiriza.

Hari ababafata nk’aberejwe umurimo n’abababona nk’abayobya intore zayo mu ivugabutumwa bihangiye.

Nyuma y’iyerekwa amaranye imyaka itanu, Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] usengera muri ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge yateguye igiterane yise “Menya Ukuri” kigamije kugaragaza ukuri ku ntambara iri hagati y’umucyo n’umwijima.

Mu kiganiro na IGIHE, Harerimana yavuze ko bikwiye ko abantu barwanya ibitubakiye ku kuri.

Yagize ati “Bariho bubatse ku kinyoma, bakorera mu mwijima. U Rwanda Imana yarubwiye ububyutse kandi ubwubakiye ku kinyoma ntibubaho.”

Yavuze ko ikinyoma n’umwijima w’abasatuzi bikwiye gushyirwaho iherezo.

Ati “Kuri njye mbafata nk’abadayimoni. Bakeneye umucyo w’Imana ubarimbura. Ndabihamya abo ni abadayimoni. Amazina abantu biyita ukabona ntiyubatse ku Bwami bw’Imana ntakwiye.”

‘Gusatura’ byavuye ku bavugabutumwa batumirwa mu biterane byo kwitanga bagasaba ko amafaranga azaboneka ‘bazayasaturamo’, bazayagabana. Hari n’ababihuza no kuvuga mu ijwi risa n’irikankamira abantu.

Mu biranga Abasatuzi ni uko aho kuvuga ugukomera kwa Yesu birata imirimo yabo; barivuguruza mu nyigisho; ntibigisha abantu kwisengera ahubwo bashaka ko bahora babahanze amaso; guhimba inkuru n’ubuhamya.

Ngo bigisha Bibiliya baca hejuru ahubwo bacuruza ijambo ry’Imana, bavuga ko “Ituro riremereye cyangwa gutamba Isaka wawe” biguhesha imigisha; bahanura aho bageze hose.

Mu kiganiro na IGIHE avuga ku ‘basatuzi’, Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Euphrem yatangaje ko “Hari abavuga Yesu ariko bafite inyungu zabo hakaba n’ababikora bishakira icyubahiro gusa. Hari n’abamuvuga bashaka ko ashyirwa hejuru, akamamazwa.”

Abasatuzi barimo abahanzi n’abapasiteri baniyita ‘Ibiharamagara’, ‘Ibifaru’, ‘Intare zo mu rusengero’, ‘Bitinze bizasohora’, ‘Umwami w’Akarago’ n’andi.

“Menya Ukuri” ni igiterane gifite intego iri muri Yohana 8:32 havuga ko “Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Kizabera kuri Bambino ugana i Kabuga ku wa 4 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.

Inkuru bifitanye isano: Ev. Harerimana Steven yateguye igiterane kigamije guca ubucanshuro mu ivugabutumwa

Harerimana Steven yavuze ko Imana yamuhagurukirije kurwanya imyuka yose y'ibinyoma
Umuvugabutumwa Harerimana Steven yahurije abanyempano mu gitaramo 'Menya Ukuri'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndayishimiye Benjamin 2018-11-03 03:48:58

Ukuri gukwiriye kumenyekana pe kuko barasebya ivugabutumwa

2
Caseri 2018-11-02 03:19:17

Yesu ni ashimwe iteka ryose. Amen!
Abasatuzi natwe turashaka ubuzima gatozi bwo gusatura ibyaha byanyu. Nimutihana ngo muzane ayo maturo yanyu yose muzarimbuka. Niko uwiteka avuga.

3
pablo 2018-11-02 01:17:17

Abashakana ukuri umwete bazakuboba, Kuko Imana ntizabura abayo.

4
Rwigema J de Dieu 2018-11-01 12:46:25

Ibyo umukozi w’Imana Stiven avuga nukuri.umuntu araza ngo umva uko Imana ivugana nawe kuko yakubonyeho ko ufite ibintu ashaka kubigeraho

5
Munyarwanda 2018-11-01 10:47:23

Leta nigire idukize aba bantu bose biyita abakozi b’Imana. This is too much. Bafatirana ubujiji bw’Abanyarwanda bamwe na bamwe, bakabamaraho utwabo. Ubu uyu nawe araje.

6
fille soso 2018-11-01 10:36:59

Imana izagushyigikire kdi izaguhe im
inyago muricyo giterane!!

7
gatera 2018-11-01 05:36:05

Muli iki gihe,abantu benshi barimo kurya amafaranga y’abantu bitwaje bible,bakiyita "abakozi b’imana".Barimo kwiyita amazina menshi (abahanuzi,apotres,abanyamasengesho,etc...).Icyo bahuriyeho bose,ni "Ifaranga".Nyamara mu bintu biranga Abakristu nyakuri Yesu na Pawulo bigishaga,ni "ugukorera imana ku buntu".Bisome muli matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Impamvu yamukuru abantu batanga icyacumi,nuko pastors bababeshya ko gutanga icyacumi bituma ukira,ukabona akazi,fiyanse,etc...Umwaku n’Inyatsi bikagenda.Igihe cyose abantu batazabona ko ari "imitwe",bazakomeza babarya amafaranga.Abantu bakize cyane ku isi,ntabwo biterwa nuko batanga icyacumi.Mujye mumenya ko "abakozi b’imana nyakuri",bigana Yesu na ba Pawulo,nabo bakajya mu mihanda no mu ngo z’abantu,mu misozi,mu masoko,etc...bakabwiriza ku buntu,badasaba amafaranga cyangwa icyacumi.

Kwamamaza