IGIHE

Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani yimitswe

6 26-05-2019 - saa 14:48, Hakizimana Jean Paul

Musenyeri Dr Gahima Manasseh w’imyaka 49 yimitswe nk’umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani mu Rwanda aho yasimbuye Musenyeri Alexis Birindabagabo wari umaze imyaka 22 ayobora iyi diyoseze.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Dr Gahima wabaye kuri iki Cyumweru ku cyicaro cy’iyi diyosezi. Witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi by’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika nk’umushyitsi mukuru.

Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda, yifashishije Bibiliya asoma muri Yosuwa 1: 1-9 aho Imana yashakiye Mose umusimbura maze asaba Bishop Gahima kutagira ubwoba ahubwo akizera Imana yo yamutoranyije.

Ati “Ntabwo byoroshye gusimbura Bishop Birindabagabo ndetse nta nubwo byoroshye gukora uyu murimo, ariko uhaguruke ushikame ufate inkoni y’ubushumba, wari umuyobozi wa kabiri ariko ubu ugiye kuba uwa mbere komera ushikame turi kumwe tuzagufasha kandi n’Imana yatumye ari wowe wimikwa ikuri imbere."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, wari umushyitsi Mukuru akaba n’Intumwa ya Perezida wa Repubulika yavuze mu izina ry’Umukuru w’Igihugu ashima ishyaka n’umurava byaranze Musenyeri Birindabagabo mu mirimo yakoreye itorero no mu yo yakoreye igihugu.

Yashimiye kandi Musenyeri mushya Dr Gahima mu mirimo mishya yatorewe amwizeza imikoranire myiza mu kuzuza inshingano ze

Shyaka yakomeje agira ati" Tuzakomeza gukorana no gufatanya na mwe mu guteza imbere igihugu cyacu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange."

Musenyeri Birindabagabo ubwo yatangiraga kuyobora iyi diyoseze yari ifite abakirisitu ibihumbi 10 none ubu ifite ibihumbi 100. Yari ifite abapasteri 12 ubu asize ari 49, ndetse yasanze ifite insengero 100 none ubu ifite insengero 280.

Tariki ya 1 Kanama 2018 inama y’Abepisikopi ba Provensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda nibwo yatoye Munyeseri Dr Gahima Manasseh kuba Umwepisikopi w’Umusimbura wa Diyosezi y’Itorero Angilikani ya Gahini.

Dr Gahima ni umwe mu bantu bafite uburambe cyane muri iyi Diyosezi kuko amaze imyaka 14 mu nzego z’ubuyobozi bwayo harimo 12 yamaze ari umunyamabanga, umwe awumara ari Musenyeri wungirije, undi awumaze ari Umwepisikopi w’Umusimbura.

Dr Gahima ni umugabo w’imyaka 49 kuko yavutse ku itariki 19 Ukuboza 1970 afite umugore umwe n’abana umunani. Kuva 1995 kugeza 1997 yabaye umuyobozi w’ikigo wungirije ushinzwe abanyeshuri bigaga mu Cyongereza ku ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali.

Mu 1997 kugeza 2001 yabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Karangazi naho mu 2004 kugeza 2005 aba Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Gabiro.

Ubwo habagaho amavugurura mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta, Dr Gahima yahise ajya gukora mu nzego z’ubuyobozi bw’itorero Angilikani kugera n’uyu munsi.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’iyobokamana (Théologie) akaba yari umwepisikopi wungirije muri Diyoseze ya Gahini guhera ku wa 28 Gicurasi 2017.

Musenyeri Dr Gahima Manasseh w'imyaka 49 yimitswe nk’umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani
Musenyeri Dr Gahima ubwo yashyikirizwaga inkoni y'ubushumba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2019-05-27 15:01:52

mazina jya ubanza ushishoze aho gupfa kuvuga yabaye bourgmestre kugeza 2005 hashize imyaka 14 yarabivuye mo ajya mu yo yatorewe ntabwo rero ya biva nzego uko u bivuga kuba bourgmestre yali umukozi wa Leta ubu numuyibozi witorero ntabwo àbikora byombi kandi Wabonye ko yabyigiye abitiye, Doctorat

2
Innocent 2019-05-27 06:26:56

Ariko abayehova niryari muzava mu bujiji mushyirwamo nibitabo mwirwa musoma byandikirwa muri Amerika mwirwa mukwirakwiza!
Kuba Yesu atarakoraga politics, nuko yari umuyahudi kandi muri kiriya gihe hategekaga abaromani, hamwe na Herodi.
Kuba Yesu nabigishwa be baratotejwe nabafarusayo, ntibabazizaga ko bativanga muri politike, ahubwo baziraga ko bari bazanye idini rishya, bityo abayahudi(Judaism) barabatoteza.

3
koko 2019-05-27 03:18:27

nukuri iyo ukora neza Imana irabiguhembera bishop wacu Gahima Manasseh CONGZ.Imana nsenga yo mu ijuru ikomeze igushoboze kandi Imigisha ikomeze ndetse no mu buvivi no mubuvivure .mbona Imana yaraguhaye imigisha kera ndetse nomurubyaro uwo mugisha warawubonye .nukuri Imana ibane nawe murimo mishya IMANA iguhaye kuko Imana ntijya yibeshya kuko ufasha abantu ,ukunda abantu nanjye ndimubo wafashije byinshi !!!!!!!rero IMIGISHATUKUSABIRA IMANA IYONGERE warakoze mubyeyi mwiza.ni uko IMANA ihemba neza nukuri .

4
Gerard Ngenda 2019-05-26 13:32:59

Good.Turashimira Itorero Anglikani mu Rwanda( EAR) kubera uruhare runini rigira mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda. Twifurije New Bishop wa EAR Gahini imirimo myiza, Imana izamube hafi.

5
rekeraho 2019-05-26 11:19:51

Mazina we,yaba Leta cyangwa amadini,bombi baba bishakira umugati.Niyo mpamvu bakorana buri gihe.Gusa wa mugani nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be bakoranye na Leta.Niyo mpamvu bahoraga babafunga,bafatanyije n’Abafarisayo.Bibandaga mu kubwiriza ubwami bw’imana gusa,ntibivangaga muli Politics nkuko amadini ameze muli iki gihe.

6
mazina 2019-05-26 09:48:54

Yabaye Mayor igihe kinini none ni Bishop.Ko numva se bitajyanye?Yesu yavuze ko "tugomba guha Imana ibyayo na Kayizari (Leta) tukamuha ibye.Ntitwagombye kuvanga Amasaka n’Amasakramentu.Usanga ubwami bw’imana butandukanye na politics cyane.Ndetse na Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Gusa muli iki gihe,usigaye ubona amadini na Leta byarabaye Pata na Rugi (mbili mbili).

Kwamamaza