IGIHE

Musenyeri Kambanda yambitswe Indangabubasha mu muhango wabereye bwa mbere mu Rwanda

0 15-07-2019 - saa 12:45, Cyprien Niyomwungeri

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, akaba ari ubwa mbere umuhango wo kuyambikwa ubereye ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru kuri Paruwasi ya Rulindo muri Arkidiyosezi ya Kigali, ukaba warayobowe na Musenyeri Andrezej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda, ari kumwe na Karidinali Peter Turkson, ufite uruzinduko mu Rwanda.

Kuwa 29 Kamena 2019, ku munsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo, Papa Fransisko yahaye umugisha Indangabubasha ‘Pallium’ (soma paliyumu) ahita anazishyikiriza Abepiskopi bakuru (Arkiyepiskopi) bashya mirongo itatu n’umwe.

Muri abo bitabiriye ibyo birori i Roma, umunani bari ab’umugabane wa Afurika, harimo Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Indangabubasha yambitswe Musenyeri Kambanda ni ikimenyetso cya liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya mu Rwanda, akaba yarayambitswe ku ntugu.

Abandi ba Arkiyepiskopi u Rwanda rwagize bambikiwe Indangabubasha i Roma, ariko kuva mu 2015 ubwo Papa Francis yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa Indangabubasha na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe.

Nyuma yo kwambikwa Indangabubasha, Musenyeri Kambanda yibukije ijambo rya Papa Francis yababwiye ubwo bajyaga guhabwa indangabubasha, asaba buri wese kurizirikana no kurikurikiza.

Ati “Yadutumye kuba abahamya ba Kristu aho turi hose, ubuzima bukaba ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo rw’ivanjiri, icya gatatu tukaba abahamya b’impuhwe n’imbabazi”.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwo kwiyunga no kubabarira ari bwo bwubatse Kiliziya, umuryango w’abemera n’umuryango w’abanyarwanda muri rusange, ashimangira ko ubusabe bwa gatatu bwa Papa bufite aho buhuriye n’urugendo abanyarwanda barimo.

Ati “Ni ukwamamaza imbabazi, gusaba imbabazi no kuzitanga kugira ngo twubake umuryango w’abakristu Kiliziya kandi dutange umusanzu wacu wo kubaka igihugu umuryango w’abanyarwanda wunze ubumwe”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba Indangabubasha ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuyobozi’, kandi bikaba ari byo n’u Rwanda rushyize imbere, bisobanuye ko leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika, babonye igihango cy’uko ubufatanye bwabo bugomba kuba ntamakemwa kuko bahuriye ku ipfundo rikomeye ry’ubumwe n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Ubumwe ku gihugu cy’u Rwanda ni ishingiro ni ipfundo ryo kubaho. Ubuyobozi bwiza ni intego twiyemeje, ni umusingi twubaka, ni icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo kandi tudatatira”.

Minisitiri Shyaka yijeje Kiliziya Gatolika ubufatanye busesuye, ayisaba gukomeza kubaka no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Ati “Abaturage bacu bamaze kugera ku kigero kiza cy’imyumvire, ikibaraje ishinga ni iterambere ryabo mu byiciro byose by’ubuzima”.

Ibyo wamenye kuri ‘Pallium’

Ijambo pallium [Indangabubasha], rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini bigasobanura ‘akitero k’ubwoya’. Ni umwambaro cyangwa umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba n’Arkiyepiskopi mukuru, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.

Kuri iyo pallium y’ubwoya bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kristu , Ntama w’Imana wabambwe ku musaraba.

Pallium igereranywa rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza ayitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye”.

Pallium rero ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye. Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura tumenyereye muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara.

Umurimo wa liturujiya wa pallium wakomotse ku mwenda bisangiye izina wambarwaga n’abami b’abami b’Iburasirazuba, nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi. Kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo I, kuyambika Papa byasimbuye burundu ikamba ry’icyubahiro.

Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza.

Imbaga y'Abakristu yari yakoraniye kuri Paruwasi ya Rulindo mu birori byo kwambara Indangabubasha kwa Musenyeri Kambanda
Umutambagiro w'Abapadiri n'Abepiskopi mbere yo gutangira igitambo cya Misa
Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza (imbere), Musenyeri wa Kabgayi, Smaragde Mbonyintege (ukurikiyeho), Musenyeri Thadee Ntihinyurwa (wa Gatatu), n'abandi
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrezej Jozwowicz, asuhuza abakristu
Abayobozi mu nzego bwite za leta n'iz'umutekano bitabiriye ibi birori
Abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali bari bitabiriye ari benshi
Musenyeri Andrezej Jozwowicz yerekana Indangabubasha yari igiye kwambikwa Arkiyepiskopi Kambanda
Musenyeri Andrezej Jozwowicz yambika Musenyeri Kambanda Indangabubasha
Umuhango wo kwambika Musenyeri Kambanda Indangabubasha wabereye kuri Paruwasi ya Rulindo
Musenyeri Kambanda amaze kwambikwa 'Indangabubasha'
Musenyeri Kambanda asuhuzanya na Musenyeri Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy'izabukuru
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka yijeje Kiliziya Gatolika ubufatanye bwa leta
Musenyeri Kambanda yasabye buri wese kwimika gusaba imbabazi no kuzitanga

Amafoto: Minaloc

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza