IGIHE

Minisitiri w’Intebe yavuze uburyo indangagaciro za Bibiliya zubatse ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside

4 23-10-2019 - saa 17:47, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kugendera ku ndangagacizo z’Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya byagize uruhare rukomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, atangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika, ABLI [The African Biblical Leadership Initiative], iri kubera I Kigali hagati ya 23-25 Ukwakira 2019.

Iyi nama yakiriwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda], yahurije hamwe abaturutse mu bihugu 25 byo hirya no hino ku Isi barimo Abayobozi b’Imiryango ya Bibiliya mu bihugu byabo, Abahagarariye za Guverinoma, Abafata ibyemezo n’abavuga rikumvikana, Imiryango itari iya Leta, abarimu n’abashakashatsi.

Bararebera hamwe uko indangagaciro z’Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya zafasha abayobozi kubaka ibihugu no kubanisha abantu mu mahoro hagamijwe impinduka ziganisha ku iterambere. Insanganyamatsiko yayo ivuga ngo “Kuva mu ihungabana tujya mu butsinzi: Ubufatanye mu buyobozi mu gukiza no kwimakaza amahoro.”

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya, Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko bajya guhitamo gukorera iyi nama mu Rwanda basanze hari byinshi bakwigira ku Rwanda kandi binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Yagize ati “Twahisemo iyi nsanganyamatsiko y’Ubuyobozi bwiza bufasha abantu kuva ibuzima bajya ibuntu kubera amateka y’u Rwanda n’iyi myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukuntu abantu bari barihebye ibintu byose byasenyutse ariko tukaza kuva mu rupfu tujya mu buzima. Ni ibintu dukesha ubuyobozi bwiza.”

Musenyeri Kambanda yavuze kandi ko muri iyi nama baraganira ku mpinduka mu miyoborere zubakiye ku ndangagaciro za Bibiliya bigatuma ejo hazaza Afurika igira ubuyobozi bwiza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko insanganyamatsiko yatoranyijwe uyu mwaka isobanuye byinshi ku Rwanda by’umwihariko urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge abanyarwanda banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu, byari ihurizo rikomeye ku buyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside.

Hashyizweho gahunda zo kwishakamo ibisubizo zirimo gushyiraho Inkiko Gacaca, zazanye ibisubizo by’ubutabera n’ubwiyunge mu gihugu cyari cyaracitsemo ibice, hanashyirwaho gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije cyane Abaturage kwiyumvamo ko ari bamwe ntawe ukwiye kurebera mugenzi we mu ndorerwamo y’amoko.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko uru rugendo abanyarwanda banyuzemo muri iyi myaka 25 ishize ivugabutumwa n’imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye ikoresheje Ijambo ry’Imana mu kunga abanyarwanda.

Ati “Indangagaciro za Bibiliya zagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka icyizere no kubanisha Abanyarwanda mu mahoro. Kuvugisha ukuri, gusaba imbabazi no kubabarira byatanze umusanzu ukomeye mu butabera bwunga no kongera kugarura Ubunyarwanda no kwihesha agaciro.”

Yakomeje agira ati “Muri urwo rugendo rwo kugera ku bumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwishakamo ibisubizo, muri zo harimo Inkiko Gacaca zatanze ubutabera bwunga. Uko kwishakamo ibisubizo zashyigikiwe n’Indangagaciro za Bibiliya hamwe n’Indangagaciro z’Ubunyarwanda, byose byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Dr Ngirente yavuze kandi ibi byose bigaragazwa n’inzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu aho indangagaciro gukora cyane no gukorera mu mucyo zakomeje kuranga abanyarwanda muri urwo rugamba rw’iterambere.

Yashimangiye ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Amatorero awubarizwamo bakoranye na Guverimona n’izindi nzego mu kugeza iterambere n’amahoro ku baturage.

Umwepiskopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Nathan Gasatura yavuze ko kuba u Rwanda kuri ubu rufatwa nk’igihugu cy’intangarugero kandi abantu baravuye mu bihe by’ihungabana byose byatewe n’uko abanyarwanda bayobotse indangagaciro z’ijambo ry’Imana.

Ati “Twagize ibibazo, twagize guhungabana ariko kugeza ubu u Rwanda ni nk’isoko y’ubuzima, ndizera ko rero Ijambo ry’Imana niyo soko ya mbere y’ibyiringiro nabirebera mu Rwanda aho mu myaka ishize byari ibintu bikomeye abantu barahungabanye ariko turasenga abantu barahura abataracanaga uwaka barongera bariyunga.”

Iyi Nama y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika ibaye ku nshuro ya cyenda ari nayo ya mbere ibereye mu Rwanda. Yabanjirijwe n’iy’urubyiruko yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ku wa 19 Ukwakira, yitabirwa n’abasaga 600.

Umuryango wa Bibiliya muri Afurika uhuriwemo n’Abayoboye bose b’Amatorero ya Protestant na Kiliziya Gatolika.

Abayobozi muri Guverinoma n'izindi nzego bari bitabiriye iyi nama yiga ku guhuza indangagaciro za Bibiliya n'imiyoborere myiza
Inama yafunguwe na Minisitiri w'Intebe ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kuva mu ihungabana tujya mu butsinzi Ubufatanye mu buyobozi mu gukiza no kwimakaza amahoro'
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse hirya no hino muri Afurika no mu hanze yaho
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye mu kongera kunga no kubanisha abanyarwanda mu mahoro
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase aganira na Pasiteri Rick Warren mbere y'uko inama itangira
Musenyeri Nathan Gasatura yavuze ko kuba ubu u Rwanda ari igihugu cy'intangarugero kandi cyaravuye mu bihe by'ihingabana biterwa n'ubuyobozi bwiza
Pasiteri Rick Warren asuhuzanya na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko indangagaciro z'Ijambo ry'Imana zizafasha mu kugira ubuyobozi bwiza muri Afurika
Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Duane Warren, uzwi nka Pasiteri Rick Warren, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda bwafashije abanyarwanda kwiyunga
Umwepiskopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Nathan Gasatura yavuze ko ijambo ry'Imana ryagize uruhare mu kunga abanyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mose 2019-10-23 14:35:37

Nibyiza kdi nibyagaciro kugira ubuyobozi btubaha Imana.

2
Rugumya 2019-10-23 14:00:42

Umunyarwanda wabonye aya mashusho azibaza niba hano ari mu Rwanda. Mwabuze no gushyiramo agateruro kamwe ku bintu bibera mu Rwanda birimo impanuro igenewe abanyarwanda mio 12?

3
munyemana 2019-10-23 11:29:13

Ariko se koko Amadini yazanye Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Genocide?Ejobundi Musenyeri Rucyahana John ukuriye National Unity and Reconciliation Commission (NURC),mu nama yivugiye ko mu Madini ubwaho hari irondabwoko.Tuge twibuka ko na mbere ya 1990,Leta yaririmbaga "amahoro,ubumwe n’amajyambere".Icyo byabyaye murakizi.Uyu munsi nabwo,ntawahamya ko abantu bamaze kwiyunga.Haramutse habaye ikintu kidasanzwe,urugero intambara,nibwo twamenya koko niba abantu bariyunze.Gusa tuge tumenya ko ubumwe n’ubwiyunge nyakuri buzaza ku munsi w’imperuka,ubwo imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Nibwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abaronda amoko.Niwo muti wonyine.

4
Jabo 2019-10-23 11:27:08

Politiki n’iyobokamana kubikoreshereza hamwe usobanura politiki cyane cyane uba uvanga amasaka n’amasakaramentu kandi perezida yaravuze ngo ibya yezu ni ibya yezu. Ubumwe bw’abanyarwanda se bwacitse butazize politiki n’intambara byose bitewe na politiki? Ese kuki nta numwe ujya uza ngo yicuze kuba yarakoze intambara cyangwa yarayiteje? Ejobundi nizereko mutazatubwira ko abayobozi bacu baba beretswe n’imana ibyo bagomba gukora n’uko bitangira ariko turi maso.

Kwamamaza