IGIHE

Minisitiri Uwizeye yashimye umusanzu w’Itorero ry’Abadiventisiti mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside

8 1-09-2019 - saa 07:42, Habimana James

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yashimye uruhare Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryagize ngo u Rwanda rube ruri aho rugeze uyu munsi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2019, ubwo yari mu birori Itorero ry’Abadiventisiti ryizihirijemo imyaka 100 ishize ritangiye gukorera ivugabutumwa ku butaka bw’u Rwanda.

Byahurije abemera b’iri torero babarirwa mu bihumbi ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’izigenga muri Stade Amahoro i Remera.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Uwizeye yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rukeneye abafatanyabikorwa bo kongera guhuza imbaraga narwo mu kongera kubaka ibyari byarangiritse.

Yagize ati “Guverinoma ishimira uko amatorero yagize uruhare mu kubaka iki gihugu. Abadiventisiti bakomeje kuba abafatanyabikorwa muri iki gihugu biciye mu burezi, ubuzima n’ubundi bufasha. Leta ishimira iri torero ku ruhare rwaryo mu guhindura iki gihugu aho mufite amashuri n’ibitaro.’’

Yanakeje by’umwihariko Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson uri mu Rwanda n’umugore we.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyishimiye kuba cyarakiriye Pasiteri Wilson n’umugore we kandi ni inshuti z’u Rwanda, kwishimira imyaka 100 mumaze mukorera mu Rwanda binajyanye n’ibyo mumaze gukora muri iki gihugu. Hari byinshi musangiye n’u Rwanda nk’amakuba iki gihugu cyahuye nayo ariko n’urumuri rwo kongera kubaho nyuma y’ayo mahano.”

Amatorero afite byinshi asobanuye mu Rwanda mu myizerere nubwo hari ayo byagaragaye ko yijanditse mu bikorwa byo gushyigikira amacakubiri yanatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura Abanyarwanda barenga 95% bari barabatijwe.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko kuba Pasiteri Wilson n’itsinda ayoboye bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kureba amateka mabi yaranze u Rwanda, bizabafasha kurumenya no gusangizwa urugendo rwo kongera kubaka iki gihugu.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson, yashimiye imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, anashimira u Rwanda uburyo ruha uburenganzira amadini.

Yagize ati “Imana yahaye umugisha u Rwanda mu buryo bunyuranye. Ndashimira iki gihugu uburyo bwihariye, uko mukorera kuri gahunda, dushimira ubuyobozi ko Imana ibashoboza ikaduha umudendezo wo gusenga.”

Yakomeje agira ati “Mudushimirire Perezida Kagame mumubwire ko iri torero dushishikajwe no kubaka umuryango Nyarwanda muri byose. Mumubwire ko Abadiventisiti bashaka kuba abaturage beza kurenza abandi muri iki gihugu.’’

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Hesron, yavuze ko kwishimira imyaka 100 ishize bari mu ivugabutumwa, ari n’umwanya wo kwerekana ko Imana iri kumwe n’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe, ni uwo gusubiza amaso muri iyo myaka ishize tukareba ibyakozwe n’ibindi biri imbere.”

Hagati ya 1919-2019 imyaka 100 irashize abamisiyoneri Umubiligi David Elie Delhove n’Umusuwisi Henri Monnier batangije Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda. Aba bavugabutumwa baje baturutse mu cyitwaga Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyo myaka ishize iri torero rimaze gukora ibikorwa bikomeye mu Rwanda bigamije kuzamura ubuzima bw’umuturage.

Mu 1995 iri torero ryatangaje ko mu 1993 ryari rifite abayoboke barenga ibihumbi 280, ubu bararenga ibihumbi 900, intego ni uko uyu mwaka uzarangira bari kuri miliyoni.

Bimwe mu bikorwa byagutse by’Itorero ry’Abadiventisiti mu myaka 100 ishize ibigo by’amashuri yisumbuye 27 [avuye kuri atatu yashinzwe n’abamisiyoneri], ubu yarazamutse kuko rifite amashuri, amashuri abanza 33, ibitaro 1 , ibigo nderabuzima 10, Kaminuza imwe n’Ishuri ry’abaforomo rimwe.

Abagize iri torero bararenga ibihumbi 900 mu Rwanda
Abavuye hirya no hino mu mahanga bifatanyije n'abadiventisiti bo mu Rwanda muri uyu muhango
Abayobozi mu itorero ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi bitabiriye kwizihiza imyaka 100 ishize
Hahembwe ingeri zitandukanye z'abantu bagize uruhare rukomeye kugira ngo iri torero ribe ririho mu Rwanda
Kwizihiza imyaka 100 itorero ry'Abadiventisiti rimaze mu Rwanda ni umunsi witabiriwe n'abatari bake
Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase bitabiriye uyu muhango
Muri uyu muhango kandi hahembwe bamwe mu bakristu babatijwe bwa mbere ubwo iri torero ryatangiraga mu Rwanda
Umuyobozi w'Itorero ry'Abadiventisiti mu Rwanda, Past Byiringiro Hesron yavuze ko kwishimira iyi myaka 100 ari n'umwanya wo gushimira Imana
Umuyobozi w'Itorero ry'Abadiventisiti ku Isi Ted Wilson, yashimiye imiyoborere myiza y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yvette 2019-09-02 00:14:33

Abavuga ngo Mpyisi ntawuhari mubaze cameraman impamvu atamufotoye ahubwo. naho ubundi yari ahari ndetse yahawe n’igihembo nk’umuntu wafashije itorero.

2
shyirambere 2019-09-01 09:48:38

Ngewe buri gihe nibaza impamvu hariho amadini menshi,yigisha ibintu bitandukanye kandi apingana.Urugero,abagatolika berekeza akenshi amasengesho yabo kuli Bikira-Maliya,mu gihe abaporoso bavuga ngo ni icyaha.Ariko nabo bagasenga Imana data,Imana mwana n’Imana Mwuka wera,bakayita Ubutatu.Mu gihe Abayehova babaseka ko basenga Imana 3,ahubwo bo bagasenga Imana imwe yitwa Yehova,Se wa Yesu.Abaslamu nabo bagaseka abo bose banyura kuli Yesu,ahubwo bo bakanyura kuli Muhamadi.Wa mugani,nta kuntu Imana yakwemera amadini yose,mu gihe ubwayo avuguruzanya.Mwibuke Yesu aza ku isi.Yahasanze amadini menshi cyane muli Israel,mu Misiri,i Roma,i Babuloni,etc...Nubwo yose yasengaga Imana,Yesu yavuze ko yose yayobye,hanyuma ababwira ko ariwe Nzira yonyine itujyana ku Mana.Nanone yasize avuze ko nasubira mu ijuru hazavuka amadini menshi amwiyitirira nyamara akora ibyo yatubujije.Nibyo tubona uyu munsi.Kuvuga Imana sibyo bikugira umukristu nyakuri.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini dusengeramo.

3
gisagara 2019-09-01 09:30:08

Ndabona koko Pastor Mpyisi adahari.Ngirango nuko akunda gushinja abakuru b’idini ya Adventists abinyujije mu itangazamakuru.Abashinja ibintu byinshi,cyanecyane kuba barya amafaranga y’abayoboke binyuze ku Cyacumi.Abanyamakuru bamubajije niba we atararyaga Icyacumi.Yabashubije ko yakiriye,ariko asaba imbabazi abo yakiriye.Yavuze ko pastors batabonye umushahara n’icyacumi ntawakongera kubabona mu nsengero.

4
musafiri 2019-09-01 06:12:44

turashimira umurimo ukomeye mukomeje gukora mugarura abantu ku Mana gusa murusheho kwigisha ijambo ry,Imana uko riri mugaragaze itandukaniro nandi madini.

5
Berry 2019-09-01 05:42:37

Niko Se Mpyisi Ezra ko ntawe tubona? Ubunararibonye bwe bwaburijwemo?
Muzamutubarize impamvu.

6
Berry 2019-09-01 05:42:37

Niko Se Mpyisi Ezra ko ntawe tubona? Ubunararibonye bwe bwaburijwemo?
Muzamutubarize impamvu.

7
Bushenyi 2019-09-01 01:55:57

ko nunvise umuyobozi w’abadive kwisi ari umunya polotiki kurusha uko aba uwihebeye imana!!??

8
Vincent 2019-09-01 00:55:21

Turishimira aho mugeze kandi munigisha abayoboke banyu gukora no kwirinda indwara.Ese Ezra Mpyisi arihe ,ntabwo we yatumiwe ?

Kwamamaza