IGIHE

Kwitana ba mwana kuri Bosebabireba n’Umuyobozi muri ADEPR

6 4-08-2019 - saa 18:47, Uwiduhaye Theos

Nyuma y’umwaka n’amezi arindwi Theo Bosebabireba ahagaritswe muri ADEPR, yanditse asaba kongera kwakirwa nk’umukirisitu muri iri torero abo yandikiye bavuga nta baruwa ye yigeze ibageraho.

Bosebabireba ni umwe mu bayoboke bo mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Shell muri Paruwasi ya Kicukiro mu Itorero ry’Akarere rya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Hashize umwaka n’amezi arindwi ahagaritswe muri iri torero azira ibyaha birimo ubusambanyi, gusa ngo yarikosoye mu myitwarire anahabwa imbabazi ku mudugudu abarizwaho ariko umwe mu bayobozi bo hejuru muri ADEPR yanga kuzimuha.

Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yanenzwe mu itorero ADEPR azizwa ubusambanyi ku wa 30 Ukuboza 2017.

Guhagarikwa kwe byatangajwe byeruye mu materaniro na Pastor Rubazinda Callixte wayoboraga umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell icyo gihe, ahagarikwa kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR ndetse n’abo yahemukiye.

Bamuhagaritse ahanini bagendeye ku buhamya bwari bumaze iminsi mike butanzwe mu itangazamakuru n’umukobwa wavuze ko yamuteye inda akamwima indezo.

Mu ibaruwa ifunguye yanditse yagiye hanze mu mpera z’iki Cyumweru yasabye gukomorerwa ku burenganzira umunyetorero wa ADEPR yemererwa n’amategeko yaryo.

Yakomeje avuga ko nyuma y’amezi ane yagize amahirwe yo kwegera inama nyobozi y’umudugudu agasaba imbabazi nyuma habaho impinduka umudugudu uhabwa abandi bayobozi bituma ibintu bisubira inyuma.

Nyuma y’amezi atandatu abayobozi b’uyu mudugudu babonye ari kwitwara neza, mbere yo kumubohora bagishije inama ubifite mu nshingano ku rwego rw’igihugu ari we Rev. Karangwa John ushinzwe ubuzima bw’Itorero maze ngo arababuza.

Ubu hashize amezi umunani Rev. Karangwa avuze ko Bosebabireba yaba aretse kwakirwa akaba ari nacyo cyatumye uyu muhanzi yandika yibutsa ko akeneye imbabazi.

Iyi baruwa ya Theo Bosebabireba yavuze ko yayigejeje mu biro by’umuyobozi yayandikiye akoresheje internet kubera ko atari mu Rwanda ngo ayimwihere amaso ku maso.

Uretse ibyo ngo Theo Bosebabireba yimukiye muri Uganda kubera ko mu Rwanda umurimo w’Imana asa nk’uwakumiriwe mu itorero rye, bikaba byari byaratumye atongera gutumirwa ahantu hatandukanye mu ivugabutumwa.

Rev. Karangwa John washinjijwe kuba ariwe uri inyuma yo kudakomorerwa kwa Theo Bosebabireba yabwiye ’Samedi Détente’ ko niyo baruwa uyu muhanzi yamwandikiye atariyona.

Ati “Ndumva iyo baruwa ntarayibona kandi maze iminsi mu biro nkora. Ntekereza ko nabo dukorana ntawe urayibona, biratangaje ukuntu yayise ibaruwa ifunguye tukayibona mu itangazamakuru atandikiye umushumba wa Paruwasi niba koko yararenganye, ntiyandikire uw’akarere cyangwa uw’Ururembo ndetse natwe tukaba turi kubyumva mu itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bw’itorero hatajyamo abakirisitu abo aribo bose ahubwo hajyanwayo ikibazo cy’abapasiteri cyangwa abandi baba bari kujurira ibyemezo bafatiwe ntibanyurwe.

Ati “Niba ari na we ubivuga byaba atari ukuri kuko mu buzima bw’itorero abo dukomorera ni abapasitori umuntu utari umupasitori ntabwo izina rye rihaza nta n’ubwo rinagomba kuhaza kubera ko ntacyo ashinzwe mu itorero.

Yunzemo ati “Ni umuririmbyi nk’abandi, akomorerwa n’umudugudu na Paruwasi twebwe ntabwo izina rye rigomba kuza rwose. Twebwe amazina twakiriye y’abantu bari barahagaritswe bagombaga gukomorerwa bari abapasiteri bonyine. Kereka ahubwo iyo ari umukirisito ujuriye avuga ko bamurenganyije ashaka ko tumurenganura.”

Abajijwe niba koko aribyo ko komite nyobozi y’umudugudu waho Theo Bosebabireba abarizwa yaba yaragiye kumugisha inama akanga ko uyu mugabo abohorwa, yasubije ko atari byo.

Ati “Nawe urabyumva ko umudugudu utaza kugisha inama muri biro nyobozi ya ADEPR usimbutse paruwasi, akarere cyangwa rejiyo; ibyo ntibishoboka. Uje no kuyigisha iwacu waba warengereye.”

Bosebabireba amaze imyaka isaga icumi akora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana; yamamaye mu zakanyujijeho mu myaka yo hambere zirimo “Ikiza urubwa’’, ‘‘Ingoma’’, ‘‘Icyifuzo’’, ‘‘Bugacya’’, ‘‘Bosebabireba’’ n’izindi.

Uyu mugabo w’imyaka 37 afite umugore n’abana barindwi yemera, barimo uwo yibarutse ku wa 19 Kamena 2017 agahamya ko ahagaritse urubyaro.

Umuhanzi Theo Bosebabireba amaze umwaka n'amezi arindwi ahagaritswe muri ADEPR
Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène yamenyekanye cyane nka Bosebabireba aratabaza nyuma yo kumara igihe kinini yaraciwe mu itorero
Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yanyomoje ibaruwa ya Theo Bosebabireba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eric 2019-08-05 23:09:24

Ariko rero niba yariyemereye ko yisubiyeho mwamuha imbabazi kuko muri uru rugendo rujya mu ijuru turwana na satani umunsi ku munsi ubwo rero ntamuhanga wuru rugendo.

2
Umusesengizi 2019-08-05 08:32:46

Ni mu mureke akorere Imana, nubundi hagwa uwari uhagaze. Kandi Satani arwanya umukiristu not umupagani, so mumufashe akomeze imirimo kandi ajya yomora imitima yabantu pe.

3
kuku 2019-08-05 06:58:35

Ntakaze gukina. n’abamuruta. yagaragaje lettre iriho reception na cachet??

4
Jean Mateso 2019-08-05 04:13:02

aka nakumiro. nubutumwa bwiza twigishwa cg se ni bureaucracy nkizindi zose? birababaje.

5
Jean Mateso 2019-08-05 04:08:35

aka nakumiro. nubutumwa bwiza twigishwa cg se ni bureaucracy nkizindi zose? birababaje.

6
Peace 2019-08-04 14:55:49

Ahubwo Theo yishakiraga kongera kurya hit. Ninkuko wavugango wagiriye ikibazo mumudugudu ugasimbuka akajya gusaba kurenganurwa kuntara cg muri presidence,Oya rwose ugomba kubanza kwa mudugudu akakwandikira mugakaye uko abikemuye utanyurwa ugakomeza mukagari naho byakwanga ugakomeza nahandi ariko murwanda gusimbuka inzego ntibyemewe.ese ADEPER rwose ndumva yubakitse nkinzego z’ibanze mu Rwanda

Kwamamaza