IGIHE

Kwibuka25: Apôtre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yifashishije ijambo ry’ibyiringiro

7 8-04-2019 - saa 21:33, Ishimwe Israel

Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apôtre Gitwaza uri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, ubutumwa bwe yabutanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.

Amagambo y’ihumure yayatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2019, umunsi watangirijweho icyumweru cy’icyunamo, ayaherekesha amashusho.

Apôtre Gitwaza yifashishije Bibiliya mu Gitabo cya 2 Abakorinto 1:3-4 havuga hati “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.’’

Mu magambo ye yakomeje asabira “Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Gitwaza yavuze ko kwibuka bikwiye kujyana no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside.

Yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 25 Imana ikomeze imitima y’Abanyarwanda bose, dufate mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo. Imana igusange wowe wakomeretse, washegeshwe n’ibyo wanyuzemo, ikwambike imbaraga kandi ikomeze umutima wawe muri ibi bihe.’’

Jenoside yakoranywe ubugome buhambaye ndetse igira ingaruka ku bayikorewe gusa nyuma y’imyaka 25 bongeye kwiyubaka no kwigarurira icyizere.

Gitwaza yatanze ubutumwa busaba abafite imitima ihagaze gutumbira Uwiteka we mugenga wa byose.

Yagize ati “Komeza uhange Imana yawe amaso, nubwo ibyabaye byabaye, haranira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro by’uwaducunguje amaraso y’igiciro ariwe Yesu Kirisitu. Ubuzima n’imibereho byacu bishingiye imizi muri we. Mukomere, mukomeza kwiyubaka.’’

Gitwaza yavuze ko ari inshingano za buri wese guhaguruka ngo ibyabaye ntibizongere ukundi mu mateka y’ikiremwamuntu.

Ubutumwa bwe yabusoje mu isengesho risabira ibyiringiro uwakomerekejwe na Jenoside, anakomoza ku kugeza urukundo mu Banyarwanda.

Kuva muri Mutarama Apôtre Gitwaza ari hanze y’u Rwanda aho yagiye kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa by’itorero abereye umushumba aho azatangiza insengero za Zion Temple i Dallas muri Amerika, Sydney muri Australia n’ahandi.

Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza uyobora Zion Temple yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukazi 2019-04-25 00:06:58

Imana iguhe umugisha father kubwo ijambo rihumuriza abanyarwanda muri rusange humura rwanda ibyabaye ntibizongera ukundi kandi reka twibuke tuniyubaka

2
Paul 2019-04-09 14:18:07

Ni byiza cyane guhumuriza abanyarwanda muribibihe barimo

3
Manzi 2019-04-09 12:24:23

Ariko turagukumbuye Apostle ibi bintu uzaze ubitubwire turebana nukuri! We miss you and we love you much more. Walk always in blessings of God

4
Emmanuel 2019-04-09 03:25:36

Nukuli nibyigiciro guhumuriza no guhumuriza muriki gihe turimo

5
Mucyo jimmy 2019-04-09 02:37:11

Amina lmana ikomeze imitima yabarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.Never again

6
KEGA 2019-04-09 00:32:34

Nibyo gwose ibyo Apostle Paul Gitwaza avuga nukuri Imana yonyine niyo Ishobora kwomora ibikomere abanyarwanda kuko Genocide ya korewe abatutsi muri Mata 1994 ya koranwe ubugome ndengakamere.
aba nyarwanda twese dukomeze twizere twiringire Imana mugihe dukomeza kwibuka twiyubaka.

7
Kanyange Faith 2019-04-08 23:29:18

Umukozi w’Imana Gitwaza turagushimiye Imana Data watwase aguhe umugisha kandi ikomeze kukuyobora mw’ivugabutumwa urimwo .Amen

Kwamamaza