IGIHE

Kwaka abakirisitu amaturo kugira ngo basengerwe, byagereranyijwe na ruswa

8 10-02-2019 - saa 19:15, Emma-Marie Umurerwa

Muri amwe mu madini n’amatorero yo mu Rwanda, havugwa umwiryane n’amacakubiri atandukanye, bamwe mu banyamadini bakagaragaza ko nyirabayazana ari ukutamenya neza inshingano no gushaka kwigwizaho imitungo.

Mu bihe bitandukanye hagiye kumvikana abayobozi b’amadini barwanira amaturo, imyanya y’ubuyobozi, abayoboke n’ibindi bitandukanye; hari n’aho byagiye byumvikana ko hari abahimbira abandi ibyaha runaka kugira ngo bakunde bikubire imitungo y’Itorero cyangwa se babatware abayoboke.

Mu Ugushyingo 2018, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko mu icukumbura yakoze mu madini n’amatorero hari ayo yasanzemo amacakubiri ashingiye ku moko.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko benshi bapfa imitungo.

Ati “Barwanira imitungo, barwanira ububasha bw’ayo matorero yabo n’ubuyobozi bwayo ariko cyane si ubuyobozi kuko kuyobora ntibyari bikwiye kurwanirwa, ikimaze kugaragara barwanira imitungo iri muri ayo matorero.”

Ruswa mu madini

Mu minsi ishize hagiye humvikana abashumba basengera abayoboke babo, bakabasabira imigisha bitewe n’amafaranga batanze nk’ituro.

Bishop Rucyahana yavuze ko ibyo ntaho bitandukaniye na ruswa, ati“Numva ko hari abashyira amaturo imbere bakavuga ko bagomba gutura ndetse bakavuga ngo tanga amafaranga aya n’aya tugusengere. Iyo ni ruswa.”

Yakomeje agira abayoboke inama yo kutemera guha abashumba n’abavugabutumwa babo amafaranga ngo bakunde babasengere.

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, na we yabwiye IGIHE ko ibibazo biba muri amwe mu madini n’amatorero biterwa n’uko bamwe mu bayayobora batazi umuhamagaro wabo.

Ati “Tujya tubyumva ariko usanga ahanini biterwa n’uko abo bayobozi b’ayo madini n’amatorero baba batazi umuhamagaro wabo. Uzi neza ko Imana yaguhamagariye kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, uzi ko wahamagariwe kubiba amahoro, kubwiriza ijambo ry’Imana riruhura abarushye, kubwiriza abantu kwihana no kureka ibyaha ndahamya neza ko utajya mu macakubiri.”

Yakomeje asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kwirinda ikintu cyose cyatuma muri bo havuka amacakubiri kuko bitagira ingaruka ku madini bayoboye gusa, ahubwo ngo bizigira no ku gihugu.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko mu madini hari ahagaragaye ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo kirenga 10%.

Mu yatunzwe agatoki harimo Itorero ADEPR, Eglise Méthodiste Libre au Rwanda n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu Itorero EMLR na ADEPR hagaragaye ibibazo by’amacakubiri ashingiye ku moko naho muri Islam hagaragaye kutumvikana ku buryo bwo gushyiraho ubuyobozi n’uburyo bwo gusenga.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kamembe 2019-02-12 04:00:50

Nyakubahwa Bishop mutabare mûri méthodiste amacakubiri ni yose

2
Kamembe 2019-02-12 04:00:41

Nyakubahwa Bishop mutabare mûri méthodiste amacakubiri ni yose

3
Caty 2019-02-12 03:26:53

Ubwo ni ubwambuzi bushukana (escroquerie) kandi amategeko y’urwanda ahana abifitiye uko ahana ababikora. Polisi nikore akazi ahubwo!

4
amani 2019-02-11 08:35:14

Icyitwa ifaranga muri ADEPR cyo kiravuza ubuhuha. Hehe no kubungabunga umutekano w’intama mu rwuri cg kureba uko hazamo izindi! Ubuyobozi bushishikajwe n’ifaranga gusa! Birababaje!!!

5
hitimana 2019-02-11 05:40:07

Mu byukuri,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w’Imana ku buntu".Byisomere muli Matayo igice cya cumi,umurongo wa 8.Mwese muzi ko Yesu n’Intumwa ze nta na rimwe zasabaga Icyacumi.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20,umurongo wa 33,Pawulo yakoraga umurimo w’Imana adasaba amafaranga.Yirirwaga mu mihanda no mu ngo z’abantu,abwiriza ijambo ry’Imana,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahemba akagurisha kugirango abeho.Icyacumi abanyamadini bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:24.Mbisubiremo,Yesu yatubujije gukora umurimo w’Imana dusaba amafaranga.

6
Mugire 2019-02-11 03:35:26

Nibyo nyakubahwa bishop, nukurebera abanyarwanda cyane ko amadini abanza kutwica ubwoko, naho ADEPR yo ibyayo nibirebire muzajya mubibona

7
umusomyi sarah 2019-02-10 23:52:26

Oya ahubwo ni ubwambuzi bushukana

8
Kamina 2019-02-10 18:37:57

Wa musaza we ngukundira ko utarya iminwa. Nzabikwubahira igihe cyose nzaba ndiho. You are my role model

Kwamamaza