Kunda Thérèse wari umugore wa Evangeliste Kwizera yashyinguwe (Amafoto)

15 11-08-2017 - saa 13:29, IGIHE

Kunda Thérèse wari umugore wa Evangeliste Emmanuel Kwizera ukorera ivugabutumwa muri Restoration Church yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo inshuti, abavandimwe, abo bakoranye mu nzego zitandukanye n’abayobozi bakuru mu nzego za leta n’ab’amatorero akorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama 2017, nibwo nyakwigendera Kunda yasezeweho mu muhango watangiriye aho yari atuye i Rebero, mu Mudugudu wa BNR, ukomereza mu rusengero rwa Restoration Church Kimisagara mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Kunda yitabye Imana, tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu; yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.

Abasenganye n’abakoranye na Kunda bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose.

Kwizera yashimangiye ko Kunda, baherukaga no kwizihizanya imyaka 10 bambikanye impeta y’urudashira, yamwigiyeho ibintu bine bikomeye mu buzima byamubereye ihishurirwa rishya.

Yagize ati "Hari ibintu by’ingenzi nigiye ku mugore wanjye bingaragariza ko Imana iriho. Icya mbere gutaha kwe byatumye menya ko Imana atari inkuru cyangwa ikinyoma, Imana iriho."

Yakomeje agira ati "Kunda yatumye menya ko ijuru ari ukuri. Imana mu ijuru irahari, kandi Kunda yagiye mu ijuru mureba. Agakiza ni impamo, agakiza tuvuga kariho kandi kubaho ukijijwe by’ukuri birashoboka."

Kwizera yavuze ko Kundwa yamubereye umugore w’inkoramutima mu gihe cyose bamaranye.

Yagize ati "Kunda yanyereye imbuto nziza, ambera umugore mwiza, aranshyigikira mu muhamagaro wanjye ku buryo mu myaka icumi twari tumaze twubatse urugo, nta na rimwe twigeze duhamagaza umuntu ngo adukemurire ibibazo. Nta na rimwe Kunda yigeze ambeshya mu gihe cyose twamaranye."

Kunda watabarutse afite imyaka 37 asigiye umugabo we abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Kunda yari afite inkoni y’ubudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church muri Paruwase ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikirisitu.

Umubiri wa Kunda Thérèse wari uruhukiye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Urupfu rwa Kunda rwakoze benshi ku mutima
Inshuti n'abavandimwe ba Kunda bamusezeraho bwa nyuma
Umuryango wa Kunda Thérèse wifatanyije na Evangeliste Kwizera Emmanuel mu gusezera ku mugore we
Kunda Thérèse wari umugore wa Evangeliste Kwizera yasezeweho bwa nyuma
Abavandimwe ba Kunda bamuvuze nk'umuntu udasanzwe wicishaga bugufi
Umuvugabutumwa Emmanuel Kwizera ukorera ivugabutumwa muri Restoration Church n'umwana we w'imfura
Kunda yabyaye abana batatu barimo umuhungu umwe
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Kwizera Emmanuel yavuze ko Kundwa yamubereye umugore w’inkoramutima mu gihe cyose bamaranye
Kunda Thérèse yashimwe ubunyangamugayo bwamuranze mu murimo w'Imana
Kunda asezerwaho muri Restoration Church Kimisagara
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu ni we wigishije ijambo ry'Imana ryo gukomeza imitima y'abantu
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bafashe mu mugongo umuryango wa Kwizera Emmanuel
Abahanzi barimo Gabby Kamanzi, Luc Buntu, Aimé Uwimana na Patient Bizimana mu bifatanyije n’umuryango wa Kwizera Emmanuel
Abavandimwe ba Kunda bamutangiye ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi
Kwizera yavuze ko yigiye byinshi kuri Kunda byamubereye ihishurirwa rishya
Kwizera yashimangiye ko atazacogora mu byo kwizera no gukora ivugabutumwa
Pasiteri Antoine Rutayisire (iburyo) n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim (uwa kabiri ibumoso), mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Kunda
Kwizera Emmanuel n'abana be bashyira indabo ku mva ya nyakwigendera

Amafoto: Théophile Ndizihiwe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
mugisha 2017-08-15 08:22:47

Nshuti yanjye, brother Kwizera yabanye, bakunda mubihebyebyose, nomuburwayi, barikumwe, kurira yararize, bihagije, icyonavuga nibyiringiro, Kunda yadusigiye a bamubaze hafi byuko, Imana yakoreye, akayizera, yamwakiriye, mu bwamibwayo.

2
Ukuri Kwa Mungu 2017-08-12 14:16:51

Mumbabarire mbaze, Kunda ni sister wacu ariko ngiye kubaza ukuntu umugabo yashira indavyo kumva yugomugorewe aseka, adafite akababaro, njewe ndumiwe nabantu biyiminsi. Eeeehhh bwana unatupatisha haya, unaceka siku ya enterrement ya bibi yako?

3
Akimana Diane 2017-08-11 16:35:03

Kunda Imana ikwakire mu bwami bwayo .

4
Akimana Diane 2017-08-11 16:35:02

Kunda Imana ikwakire mu bwami bwayo .

5
Hope 2017-08-11 15:20:56

it is soo hard to believe pe... Wihangane, Imana igukomeze.

6
mugwaneza 2017-08-11 15:18:31

mecondoleènce gusa mbabajwe niyi nkuru y’urupfu rwa sister wacu!!! nkunda IMANA imuhe iruhuko ridashira.

7
umufasha 2017-08-11 15:04:58

Ntago byoroshye ariko Imana ibe hafi yuyu muryango,byumwihariko abana basigaye batarunva uburyohe bwumubyeyi wumumama,araryoooooha,Yesu ababere umubyeyi pe,ndabibasabiye,kdi muzasenge byose bizagenda neza.mwubahe Papa nawe bizamushimisha.Imana ibabe hafi

8
dudu 2017-08-11 14:46:18

byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza Imana ishimwe Kuko yayikoreye araheza Kwizera ihangane Imana ifite umugambi kubuzima bwawe nabana
Mana ukomeze uyu muryango

9
Ana 2017-08-11 12:59:18

Uyu mubyeyi sinarimuzi ariko musabiye ijuru Ku bw’ubuhamya bwe nu mugabo we numvise, kandi Imana nyeretse uburezi b’uburere bw’abana be, Umugabo we kandi Imana imukomeze muri byose, umuryango we nawe Imana ibane nawo, twizera ko tuzahura amaso ku muso Ku munsi w’umuzuko. Amen

10
JP 2017-08-11 11:53:08

Urupfu rwa Kunda ruteye umubabaro bavandimwe cyane ku muryango asize. Gusa Imana ntikiranirwa amaso yacu ategereje cyane ibyiza birushijeho Uwiteka Imana azakomeza gukorera umuryango w’umuvandimwe kandi inshuti yacu Kwizera Emmanuel akiri mu isi.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza