IGIHE

Kiliziya Gatolika yakuyeho misa ya kabiri ya mu gitondo kubera ibikorwa byo #Kwibuka25

8 2-04-2019 - saa 11:05, Cyprien Niyomwungeri

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yasabye paruwasi zose ko mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe kandi nayo igasomwa hakiri kare, kugira ngo abakristu bayo babashe kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku cyumweru tariki 7 Mata mu gihugu cyacu hazatangira icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda, rivuga ko ku cyumweru mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe.

Ati “Muri buri paruwasi mu misa zisanzwe ziteganyijwe, ku cyumweru mbere ya saa sita hazasomwa misa imwe hakiri kare kugira ngo tuzashobore kwitabira gahunda zo kwibuka”.

Rivuga kandi ko misa ya nimugoroba yo ishobora kuzasomwa hakurikijwe uko gahunda yo kwibuka kuri uwo munsi iteye.

Perezida w’inama y’Abepisokopi Gatolika mu Rwanda, akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Rukamba Philippe, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye ibaruwa izasomwa ku cyumweru ivuga ibijyanye no kubana neza, kubabarirana n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Avuga ko basaba abantu kugerageza kumvana, buri wese akumva ibyago n’agahinda k’abandi akibaza ati‘ iyo bimbaho byari kumera gute’.

Ati “Gutangira kumva mugenzi wawe ntiwirebe gusa n’ingorane zawe, ibyago ufite ukagira umutima ugufungurira n’abandi bafite ibyago byabo, agahinda kabo, bafite uburyo bwo kubaho budashimishije”.

Musenyeri Rukamba yongeraho ko muri iyi baruwa bavugamo n’ibijyanye no kubabarirana, gusaba imbabazi no kuzitanga. Banasaba abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuhavuga kugira ngo ishyingurwe.

Hari kandi gushishikariza abakristu kuzirikana ko guhora mu Kiliziya no gusangira Ukaristiya, ari ikimenyetso cy’uko ubumwe bushoboka hagati yabo.

Gahunda y’ibikorwa byo kwibuka yatangajwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko kuwa 7 Mata 2019, ari ugutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Ku rwego rw’Igihugu umuhango uzatangirira ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) ukomereze kuri Stade Amahoro. Ku rwego rw’Uturere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa muri umwe mu Midugudu igize Akarere watoranyijwe kubera amateka yihariye.

Kwibuka bizabera kandi muri buri Mudugudu, abaturage bagezweho ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bungurane ibitekerezo kuri icyo kiganiro, bakurikire ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

Kuri iyo tariki kandi hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruzakurikirwa n’umugoroba w’icyunamo haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Karere.

Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko bashishikariza abanyarwanda gusaba imbabazi no kuzitanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
umusomyi sarah 2019-04-09 03:03:13

Mu ibaruwa yasomwe mu Kiliziya numvise harimo ikifuzo cyo kugabanyiriza abasaza n’abarwayi bafunze igihano, ba Nyiricyubahiro Musenyeri, ko Yezu yagiraga impuhwe zirenze umupaka kandi ko tuzi ko na H.E. nawe azigira ariko nk’umuntu, mwamugendereye koko mukabimusaba akabafungura bakigishwa bari hanze noneho ko zaba zibaye imbabazi za rurangiza ziruta ziriya zihabwa abagore bihekuye.

2
umusomyi sarah 2019-04-09 02:55:11

Sekamana ibyo utazi ntukabyivangemo kuko biriya byahishuriwe abanyamahirwe/abanyabwenge

3
Nsaguye thomas 2019-04-03 07:12:00

Emmanuel urakoze cyane kumbwirira sekamana nukuri rwose akwiriye kugumana ibye doreko nabyo atabisobanukiwe neza akareka ibyabandi kuko bifite uko byumvikana muri bene byo

4
Aloys 2019-04-03 06:56:01

@SEKAMANA rwose izi nyigisho zawe zabasha kuyobya gusa umuntu utazi ibyo abamo wawundi nawe bita nyamujyiyobajya. Ibyiza ujye wigisha abantu guca ukubiri n’ikibi no kwimika icyiza. uzaba ufashije buri wese. Uzashaka ibirenze ibyo azaza umwigishe. Naho ibya biblia ntibyigishirizwa hano.

5
Nsengiyumva vincent 2019-04-03 05:44:55

Muvandimwe, soma ivanjili ya Matayo 26:26, urumva neza impamvu misa usoma

6
Emmanuel 2019-04-03 01:12:20

@ Sekamana urakoze muvandimwe ku bitekerezo byawe! Ariko rero biragaragara ko nawe nubwo wishingikiriza kuri Bible nta bumenyi na buke uyifitemo. Rero reka kuyobya abantu uvuga ibyo nawe udasobanukiwe ahubwo uhamane ibyo wemera, abandi nabo ubarekere ibyabo kuko babizi kukurusha

7
sekamana 2019-04-02 11:46:06

Mpora nibaza impamvu habaho MISA,nyamara nta hantu na hamwe muli bibiliya dusanga Abigishwa ba Yesu basomaga Misa.Ahubwo bose bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu.
Gatolika ivuga ko Ukarisitiya ihinduka "umubiri wa Yezu".Babyita Trans-substantiation.
Ukibaza ukuntu ibyo bishoboka.Nkuko bible ivuga,Yesu ntabwo yigeze adusaba gusoma Misa buri munsi.Abigishwa ba Yesu,bibuka urupfu rwa Yesu rimwe mu mwaka gusa,ku itariki ya le 14 Nisan yanditse muli Bible.Imana itubuza gukora imihango idahuye na bible,ndetse ikavuga ko abayikora itabemera.Tugomba kurya umugati na divayi,twibuka urupfu rwa Yezu,rimwe mu mwaka gusa.Umugati turya,ntabwo ari umubiri wa Yezu,ahubwo ugereranya umubiri we (symbole).

8
Chesli 2019-04-02 08:57:06

Iyi gahunda izaba ari nziza cyame

Kwamamaza